Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rubavu: Abaturage barashinjwa kugira uruhare mu ibura ry’umuriro n’amazi bya hato na hato.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura, WASAC kiranenga uburyo abaturage bo mu karere ka Rubavu bafite amasambu hafi y’imigezi ya Pfunda na Sebeya bakomeza kuyisatira bahinga bigatuma hacika isuri ituma iki kigo kitayungurura neza amazi agenewe rubanda.

Umukozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura WASAC , ishami ryacyo rya Rubavu, NSHIMIYIMANA Theoneste avuga ko amazi akarere ka rubavu gakoresha yose atunganirizwa mu rugomero rwa Gihira. Uru rugomero rutunganya amazi avuye mu migezi ya Sebeya na Pfunda rukayohereza abaturage mu bice bitandukanye by’aka karere.

Yagize ati “uyu munsi dufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 8000, (8000 m3) z’amazi meza, ariko kubera gahunda yo kuvugurura uru rugomero rwa Gihira turimo, turateganya ko mu mwaka wa 2024 tuzaba dutunganya amazi meza ku kigero cya metero kibe 15000 (15000 m3) ku munsi. Gusa dufite imbogamizi z’isuri n’imyuzure bitera isayo nyinshi mu migezi ya Sebeya Na pfunda bigatuma tutagera ku ntego twihaye yo gutunganya amazi menshi kubera ko igihe iyo suri n’imyuzure byabaye byinshi muri iyo migezi twe nk’urugomero bidufata iminsi igera kuri itanu dukura isayo n’imyanda itabora nk’amasashe,ibiti n’ibindi mu rugomero, imirimo yo gutunganya amazi igakomeza nyuma y’iyo minsi bigatuma abaturage duha amazi, bamara icyo gihe cyose batabona amazi”


NSHIMIYIMANA Theoneste/WASAC-Rubavu

Bwana NSHIMIYIMANA ashimangira ko igisubizo kiirambye kiri mu baturage ubwabo, bagomba kuzibukira ibikorwa byangiza imigezi. Ati “abaturage baturiye bakagira n’imirima hafi y’iyi migezi yombi, bakwiye kudufasha bakarwanya isuri. Bagomba kwirinda guhinga basatira iyo migezi ahubwo bakahatera amashyamba afata ubwo butaka”

Uyu muyobozi abasaba gufata amazi ava ku mazu yabo bakoresheje ibigega byabugenewe n’ubundi buryo bushoboka. Yabasabye kandi guhinga amaterasi y’indinganire aterwamo ibiti bivangwa n’imyaka mu misozi nk’uwa Karambo aho umugezi wa Sebeya ufite isoko. Ibi ngo bizakemura iki kibazo cy’isuri hanyuma imirimo yo gutunganya amazi ikorwe nta nkomyi.

Asa n’ugaragaza uburemere bw’iki kibazo giterwa n’abaturage, SERUGENDO Maurice, umukozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Rubavu yagize ati “Amashanyarazi dutanga tuyakomora ku mugezi wa SEBEYA. Uyu munsi dufite ubushobozi bwo gutunganya umuriro ungana na 1,7Mgw, ariko kubera isuri n’imyuzure by’uwo mugezi turi gutunganya 1,4Mgw kubera bidufata igihe cy’isaha ku munsi (1h/jour) dukura isayo mu rugomero bigatuma umuriro ubura mu duce tumwe na tumwe tugize akarere ka Rubavu duhabwa umuriro n’urugomero rwacu.”

Icyakora SERUGENDO yabwiye the Profile ko bari mu mirimo yo kuvugurura urugomero, kugira ngo batange umuriro uhagije. Bityo ngo abaturage bakwiye kubafasha bubahiriza amabwiriza ya aba yashyizweho n’inzego za Leta ziri mu nshingano zo kurwanya isuri n’imyuzure mu migezi ya Sebeya na Pfunda n’indi yose hirya no hino mu gihugu. Ibi bizatuma habashwa gutunganya amazi n’umuriro bihagije, kandi ngo umuturage wabigizemo uruhare ni nawe uzabyungukiramo.


Iyi ni ishusho y’isayo iva mu migezi ya Sebeya na Pfunda


Amazi y’imigezi ya Sebeya na Pfunda afatiye runini akarere ka Rubavu n’ubwo yangizwa n’isuri


Abaturage barasabwa guhinga amaterase y’indinganire bayateraho n’ibiti


Amazi atangiye gucayurwa mo imyanda mu rugomero rwa Gihira





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA