Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Undi muntu ukekwaho ubujura yarasiwe mu nzove arapfa



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Iri raswa ryabereye mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya ahazwi nko mu nzove. Abarashwe bari bavuye kwambura umucuruzi w’ikiryabarezi mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Abagabo batatu bari mu modoka bahishe plaque bishora mu gikorwa cy’ubwambuzi, babiri muri bo bari bambaye impuzankano ya gisirikare binjiye mu tubari tubiri turimo ibi byuma by’imikino y’amahirwe bita ‘Ibiryabarezi’ babyambura ba nyirabyo babipakira imodoka yabo bari bamaze guhisha pulaki.

Umwe muri ba nyiri akabari witwa Nsaguye yahise abwira Police ko abo bantu bari mu modoka ya gisiviri kandi bambaye imyenda ya gisirikare babatwariye imashini zabo kandi bafite ibyangombwa byazo.

Amakuru aavuga ko Polisi imaze kubwirwa n’abambuwe, yategeye iyi modoka mu muhanda uva mu Nzove maze bayihagaritse uwari uyitwaye witwa Ntezurundi w’imyaka 30 arayihagarika avamo ashaka gukizwa n’amaguru, ngo nibwo yarashwe ahita apfa.

Umwe mu bo bari kumwe witwa Ntakirutimana we yafashwe anemeza ko bavuye kwiba izi mashini kandi bari kumwe koko n’abandi bambaye imyambaro ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda. Uyu yavuze ko abandi bari kumwe basigaye mu nzira.

CIP Marie Goretti Umutesi Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bishoboka ko iyi myenda y’ingabo ari iyo aba bakekwaho kuba ibisambo baba baribye ngo bakoreshe muri ubu bujura.

Avuga ko uwafashwe yemeza ko bari basanzwe bambura abantu izi mashini zabo biyita abasirikare.

CIP Umutesi avuga ko Police nta gahunda ifite yo kurasa abajura igamije kubica. Ati “Gahunda ya Police ni ukubashyikiriza ubutabera bagakurikiranwa ku cyaha cy’ubujura baba bafatiwemo. Ariko kwiruka wafashwe cyangwa kurwanya inzego z’umutekano ushaka guhungabanya ubuzima barakurasa”.

Muri uku kwezi kwa Werurwe turimo, undi muntu ukekwaho ubujura yarasiwe i Masaka ya Kicukiro, batatu barasiwe ku Gisozi muri Gasabo undi yaraye arasiwe mu Nzove muri Nyarugenge, abamaze kuraswa bose hamwe baragera kuri 5 mu kwezi kumwe.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA