Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Menya amafaranga azajya acibwa abashaka ibyangombwa by’ibinyamakuru byabo muri RURA.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 22 Werurwe 2019, ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitite igihugu akamaro RURA cyagiranye ibiganiro n’abafite ibigo by’itangazamakuru bikorera kuri murandasi kivuga ko kigiye kujya cyishyuza abasaba ibyangombwa byo gutangira gukorera ku butaka bw’u Rwanda nk’ibinyamakuru.

Ubuyobozi bwa RURA bwabwiye abayobozi b’ibi bitangazamakuru byaba ibyamaze kwiyandikisha n’ibitariyandikisha ko burajwe ishinga no kuba ibinyamakuru byo kuri murandasi bikorera mu Rwanda byamenyekana bikiteza imbere, bigatanga akazi ku bantu benshi ndetse bigateza imbere n’igihugu bikoreramo muri rusange ari nako bizamura isura nziza y’Igihugu.

Bwana Joseph NYIRINGABO, ukuriye ishami rishinzwe kugenzura itangazamakuru, yavuze ko nta kuntu byumvikana ko ikinyamakuru cyakwaka aho gukorera (Hosting) kigahitamo mu mahanga kandi no mu Rwanda abahositinga bahari.

Uyu muyobozi yashimangiye ko bidashoboka ko RURA yafasha abantu badashaka kwimenyekanisha ubwabo mu gihugu bakoreramo.

Yagize ati "Hari igihe umuntu ashaka kugufasha akabura inzira anyuramo kuko aba atakubona ku kibuga (Platform)"

Muri iyi nama hagarutswe ku bantu basabye ibyangombwa byo gutangira gukorera mu Rwanda nk’itangazamakuru nyamara bagatinda kubihabwa, maze RURA itangaza ko bashonje bahishiwe, bwana Joseph ati “turifuza gutanga impushya zimara imyaka 5, ntabwo tugishaka gutanga impushya z’agateganyo nk’uko byari bisanzwe niyo mpamvu hari abatse izi mpushya ntibazibone vuba turacyabinononsora neza"

Uyu muyobozi yashimangiye ishoramali mu gutangaza amakuru rishobora kuvana abarikora ku rwego rumwe rikabageza ku rundi rwego.

RURA, yagaragaje ko hari ibiciro yashyizeho bikiri mu gateganyo bigiye kuzajya byakwa abashaka kwandikisha n’abashaka kubona ibyangombwa bya burundu ku binyamakauru byabo. Bamwe mu banyamakuru bavuze ko ibi biciro bivanwaho,igakomeza ku bitanga ku buntu nk’uko byari bisanzwe, nyamara umuyobozi ushinzwe kugenzura itangazamakuru akomeza kugaragaza ko bidakwiye ko umuntu ushaka gutangiza ikigo kibyara inyungu yahabwa ibyangombwa ntacyo abitanzeho.

Hari bamwe mu banyamakuru basabye ko ibi biciro bigabanwa, abandi babishyigikira batazuyaje.

Hagaragajwe impungenge ku kuba hari ibinyamakuru bizakomeza gukora, kandi bitujuje ibisabwa, Munyaneza Theogene, ayobora ikinyamakuru Intyoza.com yagize ati "Ni gute muzahangana n’abazakomeza gukora bagahangana ku isoko na bamwe muri twe kandi batujuje ibisabwa, nyuma yo kwinangira kwishyura aya mafaranga yo kwiyandikisha no guhabwa icyangombwa cya burundu?"

Bwana Joseph Nyiringabo, mu gusubiza iki kibazo yagize ati "impungenge mufite nizishire kuko tuzabirebaho bikemurwe bitaragira uwo bibangamira. Abatazubahiriza ibisabwa bazafungirwa nyuma yo kubegera no kubasaba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko ndetse n’amabwirizwa azaba yemeranyijweho"

Uyu muyobozi yabwiye abamaze gusaba ibyangombwa bakabihabwa, bakifuza gufungura ibinyamakuru bikora mu buryo butandukanye n’ubwo basabiye gukoramo, ko bemerewe gukora n’uruhushya rumwe baba barabonye mbere, mu gihe izina ry’icyo gitangazamakuru ridatandukanye n’iry’icya mbere.

Gusaba icyankombwa ku kinyamakuru cyandikira kuri murandasi bizajya byishyurirwa 10,000 Frw, naho uruhushya rwa burundu rwabyo rutangwe hishyuwe ibihumbi 50,000 Frw

Kuri radiyo na za televiziyo hazajya hatangwa ibihumbi 20,000frw byo gusaba uruhushya, naho guhabwa uruhushya rw’imyaka5 kuri byo byishyurwe 100,000 Frw. Icyakora ibi biciro ntibiremezwa n’inama y’ubutegetsi ya RURA n’ubwo amahirwe ahari ari uko bizahama.


Aya ni amafaranga azajya acibwa abantu basaba ibyangombwa by’ibitangazamakuru byabo mu bwoko bw’itangazamakuru ritandukanye.


Bamwe mu bayobozi b’ibinyamakuru bemeye ko iki kiguzi cyari gikenewe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA