Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kwibuka: Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwe kwitwararika mu butumwa batangaza.



Yanditswe na Anathalie NYIRANGABO Yasomwe na

Kuri uyu wa 22 Werurwe 2019, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kurebera hamwe uko hatangazwa amakuru mu buryo bw’umwuga.Mu biganiro byatanzwe, abakoresha imbuga nkoranya mbaga bibukijwe ko iyi nzira idakwiriye kwifashishwa ngo ibibe amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kiganiro kirebana n’akamaro k’itangazamakuru mu gucunga umutekano w’abaturage ndetse no gukumira ibyaha bitaraba cyatanzwe n’umuyobozi mukuru w’umuryango Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje akamaro ko gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko ubu ari bumwe mu buryo bwifashishwa mu guhuza abantu bidasabye ko babonana amaso ku maso, bakaba bagirana ibiganiro, bakohererezanya amafoto cyangwa amajwi. Yagaragaje ko kandi zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane zirimo nka facebook, instagaram,youtube,twitter whatsapp n’izindi, zifite akamaro mu gihe zakoreshejwe mu gutangaza amakuru afitiye abaturage akamaro, ariko ko zishobora no kubagiraho ingaruka mbi mu gihe zakoreshejwe nabi zitangaza amakuru agamije kubiba urwango mu baturage.

Aha yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika mu butumwa batangaza, birinda kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside by’umwihariko muri iki gihe abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994.

Abajijwe n’itangazamakuru uruhare rw’umuryango never again mu gukumira ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga birimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa kubiba amacakubiri, Dr Joseph Nkurunziza Ryarasa yavuze ko bafite uburyo bakoresha mu gukurikirana ubutumwa bwose bunyura ku mbuga nkoranyambaga (tracking).Yagize ati “Kubera ikoranabuhanga twakoze sofutiweya (software) idufasha gukora igenzura (tracking) twandikamo amagambo nka Jenoside Rwanda cyangwa Jenoside yakorewe abatutsi, ku buryo iyo hagize uwandika kuri Jenoside agatangaza ku mbugankoranyambaga duhita tubibona hashize amasegonda make cyane. Iyo rero yagaragaje ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri cyangwa kubiba urwango mu baturage, duhita tubimenyesha abashinzwe kubikurikirana akaba aribo bareba icyakorwa.”

Yakomeje avuga ko mu gihe cyo kwibuka bafatanya na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) mu bikorwa baba bateguye kandi bagakangurira urubyiruko kugaragaza uruhare rwabo mu gikorwa cyo kwibuka cyane ko aribo bafite umubare munini w’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bityo ko bagomba kwigishwa amateka bagatanga ubutumwa buhumuriza abanyarwanda.

Ibi kandi byagarutsweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa muri komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Dr. BIZIMANA Jean Damascène, aho yavuze ko tariki ya 3 Mata hazabaho igikorwa cyihariye cyo kuganira n’urubyiruko. Yagize ati ”Twifuje kugira urubyiruko tuzana ngo tubahurize hamwe baze bahagarariye abandi kugira ngo tubafashe kuzirikana amateka, ibice bimwe by’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi bashobore kubisobanukirwa.”

Yakomeje avuga ko Imwe mu ngamba zo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside, ari ukwigisha abantu bakamenya ukuri, bakamenya amateka cyane cyane abatoya batayabayemo. Ati ”Twe akenshi abakuru iyo tubivuga tuvuga ibyo twabayemo tuzi, ariko abavutse nyuma ya Jenoside ntibazi amateka yayo. Uriya rero ni umwanya wihariye tubagenera kugira ngo baganirizwe, basobanurirwe amateka y’uko abanyarwanda babagaho mbere y’ubukoloni bwaje bukabatanya, bukazana ivangura n’amacakubiri, uko bamwe mu banyarwanda babyakiriye bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza aho bakora Jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo tubahe ibimenyetso bibafasha kumva iyo nzira y’amateka.”

Mu rwego rwo kwitegura igikorwa cyo kwibuka, biteganyijwe ko tariki 3 Mata 2019,hazaba umwiherero wihariye w’urubyiruko ruzaba rwatoranijwe ngo ruhagararire abandi, ukazabera I kabuga aho bazasobanurirwa amateka agaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kimaze kugera.

Tariki 4 na tariki 5 Mata, hazaba inama mpuza mahanga izabera I Kigali, yatumiwemo abantu bagera kuri 600 bavuye mumahanga barimo abashakashatsi bagiye bandika kuri Jenoside yakorewe abatutsi, abanyapolitike, ababaye abadipolomate ndetse hari abazaza gukurikira iyo nama bavuye mu byiciro bisanzwe by’abanyarwanda.

Tariki 6 ni umwanya wahariwe gusura site zimwe na zimwe z’inzibutso kubazaba bitabiriye iyo nama. Ahazasurwa harimo urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata na Ntarama ndetse no ku nteko ishingamategeko. Kunamira abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ni igikorwa gitangira tariki 7 buri mwaka,kigatangizwa ku rwego rw’igihugu na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’abanyarwanda bose bakitabira ibiganiro bitangwa ku rwego rw’umudugudu mu gihe cy’iminsi irindwi.


Abanyamakuru mu kiganiro ngarukamwaka na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bafatanya





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA