Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umunyamakuru, umuhanzi Burna Boy utegerejwe na benshi mu Rwanda ni muntu ki?



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Damini Ogulu niyo mazina ye nyakuri, ariko yamamamaye ku ka byiniriro ka ‘Burna Boy’. Ni umuhanzi akaba n’umwandisi w’indirimbo yize itangamakuru mu buryo bufatika n’ubwo atari ryo rimuha amafaranga.agiye kuza gutaramira i Kigali, aho ategerejwe n’imbaga y’abanyarwanda.

Burna Boy ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yavutse ku itariki 2 Nyakanga 1991, ni mwene Samuel Ogulu na Bosede. Ni we muhungu wenyine akaba n’imfura mu bana batatu. Yakunze kujya afatira ibiruhuko mu gihugu cy’Ubwongereza, mbere yo kujyayo yabanzaga kujya kwiga indimi mu Bufaransa, Togo na Cote d’Ivoire akabona kwerekeza mu Bwongereza.

Amashuri yize

Hagati ya 1993 na 2002, Burna Boy yize muri Montessori International muri Port Harcourt na Corona Secondary School i Lagos. Muri Corona yashinze itsinda yise Def Code za no kuririmba mu isabukuru y’imyaka 50 y’ishuri.

Muri 2008-2009 yize ishami ryitwa Media Technology muri kaminuza ya Sussex, naho mu 2009-2010 yiga Media Communication and culture muri Kaminuza ya Oxford Brookes .

Yaje kumara umwaka umwe akora akazi k’tangazamakuru kuri Radiyo yitwa Rhythm 93.7 FM Port Harcourt aho yimenyerezaga umwuga w’itangazamakuru. Ibi byabaye mbere y’uko asinya kontaro muri Aristokrat Records aho yahise atangira umwuga/Umuhamagaro we w’ubuhanzi.

Indirimbo na Alubumu yakoze

Taliki ya 31 gicurasi 2012, Burna Boy yakoze indirimbo ya mbere yagiye kuri alubumu ye ya mbere yise ‘LIFE’, iyo ndirimbo yayise "Like To Party" imara iminota 4 n’amasegonda 9.

Kuwa 24 Nzeri 201, nibwo yakoze indirimbo ya 2 yo kuri iyo alubumu (LIFE) ayita "Tonight". Tariki 31 ukuboza nibwo Burna Boy yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo.

Alubumu ye ya mbere LIFE yayishyize hanze kuya 12 Kanama 2013.
Mu mwaka wa 2014, nibwo Burna Boy yasohotse muri Aristokrat records maze mu 2015 ashinga lebel ye yise ‘Spaceship Entertainment’.
Aha muri Spaceship Entertainment ni naho yakoreye alubumu ye ya kabiri mu mwaka wa 2015.

Muri Mutarama 2018, Burna Boy yashyize hanze alubumu ye ya 3 yaje no gushyirwa ku mwanya wa 3 kuri billboard muri Reggae Albums chart. Indirimbo ye yitwa “YE” niyo yazaga ku mwanya wa mbere muri iyi alubumu, iyi ndirimbo kandi yabaye iya mbere nziza mu mwaka wa 2018. Burna Boy ubwe yashoje uyu umwaka wa 2018 ari we muhanzi uhiga abandi bose muri Nigeria.

Taliki ya 3 Mutarama 2019, Burna Boy ari kumwe na Mr.Eazi, batangajwe nk’abahanzi baririmbye muri Coachella Valley Music and Arts Festival. Burna Boy yatsindiye ibihembo bine mu irushanwa rya Soundcity MVP Awards Festival, muri ibi bihembo harimo icy’umuhanzi wa mbere w’umunyafurika (African Artiste of the Year), umuhanzi wumvishwe n’abantu benshi (Listener’s Choice) ndetse n’icy’umuhanzi w’umugabo witwaye neza (Best Male MVP).

Kuri ubu indirimbo Burna Boy aheruka gusohora ikaba airi guca ibintu yitwa“Dangote”. Iri, ni izina ry’umuherwe wa mbere muri Afurika nzima nawe akaba akomoka mu gihugu kimwe cya Nigeria, uyu muhanzi Burna boy akomokamo.


Burna Boy yakenetse umwuga w’itangazamakuru, ariko siwo umutunze





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA