Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Utubari tuzafunga amasaha 3 ya mugitondo ku ya 7 n’iya 10 Mata



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kigniro n’itangazamamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ Urwanda kuri uyu wa 22 Werurwe, Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside yatangaje ko nyuma y’imyaka 25 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ntawe wakagombye guhatirwa kuza kwibuka. Umuyobozi w’iyi komisiyo yatangaje ko mu kwibuka ku nshuro ya 25, imirimo izakomeza usibye amasaha 3 ya mugitondo y’ibiganiro ku itariki 7 n’iya 10 Mata, aho utubari tuzafunga mu gihe abaturage bazaba bateraniye aho bazibukira banakurikirana ibiganiro byateguwe.

Muri iki kiganiro nyunguranabitekerezo, hagati y’itangazamakuru , CNLG, Polisi y’igihugu n’izindi nzego, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr. Jean Damascene BIZIMANA yavuze ko hari umubare munini w’abantu bababazwaga no guhatirwa gufunga ibikorwa by’ubucuruzi bwabo ngo bajye kwibuka, rimwe na rimwe bakaza kwibuka bijujuta.

Dr. Jean Damascene Bizimana ati ”Gufungisha ibikorwa by’ubucuruzi by’abantu hari abo byababazaga kandi nyuma y’imyaka 25 yose ntitwagombye kuba hari abo duhatira kuza mu biganiro byo kwibuka.”

Yongeye ho ati “Byumvikane neza, utubari tuzaba dufunze mu gihe cy’amasaha 3 ya mugitondo, nabwo ni mu minsi ibiri gusa, uwo ku itariki 7 hatangizwa icyunamo, no ku itariki 10 Mata, muri aya masaha abaturage bose bazaba bakurikira ubutumwa buri mu biganiro byateguwe”

Uyu muyobozi yumvikanishije neza ko amabwiriza yashyizweho avuga ko abafite ibikorwa nk’amagaraje, superi Marishe, cyangwa ubundi bushabitsi butari imyidagaduro bo batazafunga muri ya masaha 3 yavuzwe mu minsi ibiri yo ku itariki 7 n’iya 10 Mata. Ugufunga kukazaterwa n’ubushake bwa buri muntu.

Yibukije ko kandi mu cyumweru cyo kwibuka nta bikorwa by’imyidagaduro nko gucuranga imiziki isanzwe no kubyina, ubukwe n’ibindi bizabaho. Yashimangiye ko kwibuka ari igikorwa gikwiriye guhabwa agaciro, kandi ngo iyo abantu bibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi baba biyubaka bo ubwabo.

Ubusanzwe ibikorwa byo kwibuka byamaraga iminsi irindwi uhereye tariki 07 Mata , buri munsi ikigoroba cyose nta kazi ka Leta n’akabigenga kakorwaga, ibikorwa byose by’ubucuruzi n’izindi serivisi byarafungaga abantu bakajya mu biganiro byo kwibuka aho bakorera cyangwa ku midugudu yabo.

Dr.Bizimana vuga ko kugabanya iminsi yo kwibuka atari ugupfobya Jenoside yewe ngo si no guha urwaho abayipfobya.

Mu Kwibuka uyu mwaka,hazafungurwa ubusitani bwo kwibuka i Nyanza ya Kicukiro bwagenewe guha umutuzo abashaka kwibuka nta nkomyi no gutekereza byimbitse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 87% kandi ngo imibare igaragaza ko n’ibyaha biyishamikiyeho byagabanutse ku kigero gishimishije.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA