Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gasabo: Barinubira ibura ry’amazi rya hato na hatoYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Bamwe bu baturage bo mu karere ka Gasabo barinubira ko amazi atajya aboneka uko babyifuza, ngo icika cika ryayo rya hato na hato rituma ubuzima bwabo butagenda neza. Basaba ko ingano y’amazi n’igihe amara abageraho byakongerwa. Ubuyobozi butangaza ko burajwe ishinga n’iki kibazo.

Ushakakumenya imiterere y’ikibazo cy’amzi mu mujyi wa Kigali, ugana ahubatse utuzu tw’amazi, ibiganiro by’abza kuvoma n’abavomesh bikwereka ko iki kibazo kitoroshye cyane cyane mu mjyi wa Kigali.

Ikinyamakuru The Profile ctambagije Mikoro mu batuye mu Karere ka Gasabo , Umurenge wa Kinyinya, akagari ka Kakugu, mu midugudu yako 5 itandukanye irimo uwa Nyakabungo, Kabuhunde,Rukingu, Gicikiza, na Giheka, kibasha kubona ko ibura ry’amazi rya hato na hato ribangamira isuku n’isukura mu mujyi wa Kigali, kuko uretse no kuba bakoresha amazi mabi, ntibafata neza amazi y’imvura kuko abenshi bavuga ko badafite ibigega binini byabugenewe bishobora kuyabika neza.

Muhorakeye Elevanie atuye mu kagali ka kagugu, umudugudu wa Nyakabungo, yagize ati “Ino aha iyo habuze amazi abantu barahangayika, bakajya kuyavoma kure ku buryo abageraho azanwe n’abanyamagare kandi baza bayagurisha amafaranga magana atatu, bikatubera ikibazo. Icyakora hari abaturage bifitiye amatanka (Tank), bahita bavomera mu bigega byabo, amazi yagenda bakagoboka abaturanyi ariko bayabahera nko ku ijana cyangwa 150. Ababana make ntiyamara iminsi 2, kandi hari igihe in’aha abura akamara nk’iminzi 3 ataragaruka”


Muhorakeye Elevanie, avomesha ku mudugudu wa Nyakabungo

Nyirarwangano Josephine, avomesha ku ivomo ryo mu mudugudu wa Kabuhunde ya 1, yagize ati “Iwacu amazi ntabwo aboneka neza, mu cyumweru tuyabona nka 2, indi minzi 5 igashira nta mazi tubonye abaturage bagashoka ibishanga, bajya kuvoma kuri za Kano.” Icyakora Nyirarwango ashimangira ko amahirwe bagira ari uko izo kano bavoma zaba zarapimwe n’abashinzwe amazi bikagaragara ko ari meza.

Twahirwa Fabien we atuye mu mudugudu wa Rukingu, amaze imyaka 9 avomesha ku kazu k’amazi kubatse mu murima we, ashimangira ko yatunguwe n’ibura rya hato na hato ry’amazi kandi ngo mbere yarazaga neza. Nyuma yaje kumva ko amazi abura mu gace kabo igihe yohererejwe abandi muri gahunda yo kuyasaranganya, Yagize ati “Muri make ntabwo hano dukunda kubura amazi igihe kirekire kuko amara nk’iminsi 2 ubundi akaza, gusa kubo atungura ntibikuraho ko bayagura 500 ku ijerekani imwe ivanwe muri za Kakiru”


Twahirwa Fabien, amaze imyaka 9 avomesha ku kazu k’amazi

Uyu musaza ashimangira ko abantu bafite ibigega bifata amazi yo ku mabati ni bake mu gace atuye kuko ngo ibi bigega bihenda. Ikindi kandi n’abayafata ntabwo aba afite isuku ihagije, ngo ahanini aba ari amazi yo gufurisha gusa, ushaka ayo gutekesha agategereza ko bamuzanira aya robine ahenze.

Nkumbuye Stefano ni umugabo, twasanze ku mugezi w’amazi atagurwa y’isoko gakondo ya Gasagara iri mu mudugudu wa Giheka mu kagali ka Kagugu, yari afite ijerekani aje kuvoma, we agira ati “Nje hano kuvoma, amazi yabuze, ntabwo turayabona. Mbere nta kibazo cy’ibura ry’amazo twagiraga, ariko muri iyi minsi byarakaze. Iyo amazi yabuze rero usanga hano umurongo ari muremire. Ahubwo turasaba abayobozi kongera kudukorera aka kagezi kuko rwose karangiritse kandi karatugoboka cyane”


Nkumbuye Stefano,umuvomyi/Giheka

Zimwe mu ngo twasuye muri aka kagali ka kagugu, mu murenge wa Kinyinya, twabashije kwitegereza dusanga hari a bafite imireko ifata amazi yo ku ibati, hari aho bafite ibigega biyafata, ariko abenshi ntabyo bafite.

Umuyobozi w’umudugudu wa Giheka, Munyaneza Phocus, ashimangira ko muri uyu mudugudu harimo utuzu twamazi 4. Ati “Hano amazi arahari bigaragarira mu tuzu tw’amazi dufite, mbona duhagije. Abandi bafite Robine mu ngo zabo, mu gihe abasigaye bavoma ku masoko gakondo atishyuzwa agera kuri 3 dufite muri uyu mudugudu, kuba yabura byo tubifata nk’ibisanzwe”


Munyaneza Phocus,Umuyobozi w’umudugudu wa Giheka

Abaturage bafite uburenganzira bwo gukoresha amazi meza. Mu gihe iki kibazo giteye gitya umuyobozi w’akarere ka Gasabo bwana Rwamurangwa Stephen, yabwiye ikinyamakuru the Profile ko Akarere ayoboye muri gahunda zako kari gutegura umushinga w’ikwirakwizwa ry’amazi ahagije mu mirenge imwe n’imwe atarageramo neza ari nako aho ari yongererwa umutembo no kumara igihe aza.

Yagize ati “Akarere ka Gasabo dufite imirenge 7 ibarizwa mu mujyi imbere, tukagira indi mirenge 5 ibarizwa mu nkengero zawo; muri iyi mirenge yose usibye mu mirenge 3 tukigerageza gukwirakwizamo amazi mu duce twayo twose, ahandi ho amazi arahari. Abura gusa kubera utubazo twa tekiniki. Iyo mirenge itatu tutaragezamo amazi neza, ni nka Nduba, Jabana, n’agace gatoya ka Rutunga. Aha hose turateganya ko mu mwaka wa 2020 hazaba harageze amazi ku buryo nta muturage uzongera kurenga metero 300, ajya kuvoma amazi aturutse aho atuye”


Umuyobozi w’akarere ka Gasabo bwana Rwamurangwa Stephen

Aho twanyuze n’abo twaganiriye mu burenganzira bwabo, bifuje ko bafashwa kubona ibigega bifata amazi y’imvura kuko basanga aya mazi yimvura apfa ubusa ari menshi.

Amagambo y’umuhanga Antoine de saint Exupéry ashimangira ko amazi ari ubuzima, ni isoko y’ubuzima ubwayo, zi igikenewe mu buzima, kandi ngo ubuzima bushobora kubaho nta mwuka uhagije wo guhumeka uhari, bwashoboka nta rumuri munsi y’inyanja, ariko ngo amazi abuze ntabwo ubuzima bushoboka. Uyu muhanga ashimangira ko ikiremwa muntu gishobora kuba mu buzima ukwezi kumwe kitarya, ariko ngo ntigishobora kumara iminsi 3 kitanywa ngo bigishobokere kubaho.


Iyo amazi yabuze, abaturage baboneza iy’ibishanga gushaka amazi y’isoko atizewe mu buziranenge


Aba bo bafite amahirwe ko munsi y’umusozi wabo hari umugezi wa Kano


Iyo bavoma abandi baba bafura


Uyu mubyeyi twasanze agiye kwifashisha aya amazi y’ibiziba ngo afure

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA