Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amikoro make mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ni imwe mu mbogamizi zituma umubare w’abagore bakoramo utiyongera.



Yanditswe na Anathalie NYIRANGABO Yasomwe na

Bamwe mu bagore bakora umwuga w’itangazamakuru baravuga ko impamvu umubare wabo ukiri muto ugereranije n’uw’ abagabo bagenzi babo ngo atari ikibazo cy’imyumvire no kwitinya, ahubwo ko biterwa n’ubushobozi buke bugaragara muri bimwe mu bitangazamakuru bakorera bigatuma badakora akazi kabo neza ndetse bamwe bagacika intege bakanahitamo kurireka bakerekeza mu bindi.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe n’ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda (ARFEM) kuri uyu wa kabiri tariki 26 werurwe 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko abagore bakora itangazamakuru bashoboye, ariko ko hari ikibazo cy’imyumvire iri hasi gikomeje guteza icyuho cy’abagore bakora uyu mwuga. Yagize ati “Hari impavu y’imyumvire ishingiye ku muco aho wasangaga umugore adahabwa umwanya ukwiye mu buzima bw’igihugu, bakumva ko umugabo muri rusange ariwe urebwa n’iterambere ry’igihugu n’umuryango. Umuco rero wagaragaye mumateka y’igihugu cyacu ndetse biza no kugaragara mu itangazamakuru aho bamwe mu bashingaga ibitangazamakuru bumva ko abashoboye ari abagabo gusa, kuko imirimo y’itangazamakuru usanga ivunanye bakumva ko nta mugore wayishobora”


Mbungiramihigo Peacemaker muri iki kiganiro

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC) Mugisha Emmanuel yagaragaje ko abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda ari 240 mu gihe abagabo bangana na 749.

Akimana Latifah, umunyamakuru wa RBA yemeza ko abagore bashoboye ndetse bifitiye n’ikizere, ariko bakeneye guhabwa urubuga kugira ngo bigaragaze nka basaza babo.Yagize ati “abagore bakora itangazamakuru hari zimwe mu nkuru zikomeye zirimo iza politiki, iz’ubukungu, umutekano n’izindi batoherezwamo, kubera ko batagirirwa icyizere n’abakoresha babo.”

Umunyamakuru wa Radiyo/TV 1 Mbabazi Dorothy avuga ko amaze imyaka umunani akora umwuga w’itangazamakuru kandi ko abikora neza nubwo uburyo akoramo busa naho butoroshye. Yagize ati “sinumva impamvu bavuga ko abagore twitinya cyangwa se dufite ikibazo cy’imyumvire kuko dufite ubushobozi ndetse n’ubwenge bituma dukora akazi kacu neza kandi tubibyaza umusaruro.”


Mbabazi Dorothy, umunyamakuru wa TV1 atanga ibitekerezo

Umunyamakuru, Jean Claude Ndayishimye, yarashe ku ntego ashimangira ko usibye ibitangazamakuru bya Leta n’ibyo ifitemo imigabane, ibindi bitangazamakuru byigenga byo biri mu mazi abira kubera ubukungu bwabyo bugereranwa na zero.

Yagize ati “Bagenzi banjye b’abakobwa bambwiye ko badashobora kwemerera barumuna babo n’inshuti zabo z’abakobwa kuza muri uyu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ibibazo bihari n’uko hari abanyamakuru bakeya baba abakobwa baba abahungu bahembwa ku kwezi muri iki gihugu. usibye RBA ya leta , Kigali today, Newtimes mu bigenga nibo bagerageza guhemba, abandi bakora mu bindi binyamakuru byigenga nta masezerano y’akazi bafite. Ni bake bahembwa ku kwezi muri iki gihugu. Abandi basa n’abakorera ubuntu. Ibi rero bituma abakobwa n’uburyo biyubaha badashobora guhangana ngo barenge umutaru muri uyu mwuga w’itangazamakuru usaba imbaraga zidasanzwe ngo ukorerwe hano mu Rwanda. Ntitugomba guca ku ruhande ngo intambwe yaratewe, nta ntambwe yatewe, urebye uko iri tangazamakuru rikorwa ”


Jean Claude Ndayishimye, umunyamakuru umaze kubona byinshi muri uyu mwuga

Ibi byashimangiwe n’inararibonye mu itangazamakuru, warikoze igihe kirekire, ubu ni umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency international-Rwanda) Madame Ingabire Marie Immaculée, yatangiye ahakana imvugo bamwe bakoresheje ivuga ko abagore bo m Rwanda bitinya ntibakore itangazamakuru. Ati "Njyewe sinibaza ko hari umunyarwandakazi ukitinya ntabwo mbyemera. Twese tuvuka dufite ubwenge bungana, ubushobozi bungana ndetse tukiga amashuri angana. Ndasaba ko ntawuzongera kuvuga ngo abagore baritinya kuko ibyo ni nko kudutera ubwoba. ikibazo gihari ni ubushobozi buke mu itangazamakuru" uyu muyobozi yagereranije itangazamakuru n’imitwe ya politike, agira ati "Umuntu azishingira ikinyamakuru azakiyoborera cyangwa kiyoborwe n’inshuti ye cyangwa mwene nyina. N’imitwe ya politike ni uko ikora uyishingiye arayiyobora. Ikibazo cya mbere dufite ni ubushobozi budahagije.Uwabanza agashyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu mu itangazamakuru, ibindi byose twabikora kandi mukabona umubare munini w’abagore muri uyu mwuga"


Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transpency

Nyirabega Eutahalie, umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda nawe yashimangiye inzego zoze zatsinzwe ku rugamba rwo kuzamura itangazamakuru n’abakora itangamakaruru ubwabo barimo, ati "Nk’uko babivuga ko itangazamakuru ari urwego rwa kane mu butegetsi bw’igihugu, nsanga ntawe ukwiriye kwita undi ba mwana mu iterambere ryaryo. itangazamakuru ni ikintu gikomeye cyane, kuba twarirukanse ku muvuduko ariko ryo ntiturirebe ngo tugendane naryo mu iterambere ni ikibazo kandi gikomeye.twagakwiye gutangira bundi bushya tukazamura itangazamakuru. Ubu icyo nkora ni ukugeza raporo muri komisiyo ya politiki ikurikirane iki kibazo kuko ishinzwe itangazamakuru yewe inashinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire"

Bimwe mu bindi bibazo abagore bagaragaje muri aya mahugurwa ngo harimo kuba hamwe na hamwe usanga badahembwa kimwe n’abagabo bagenzi babo kandi bakora inshingano zimwe, ngo bahura kandi n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwo abarikorerwa bataratinyuka kugaragaza ko bahuye n’icyo kibazo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA