Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umunsi mukuru w’amazi: Hatewe ibiti ku musozi wa SONGA muri Ngororero mu rwego rwo kubungabunga umugezi wa Secoko



Yanditswe na NIYONSABA Pontien Yasomwe na

Taliki 22 Werurwe buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe amazi. Ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Ngororero mu murenge wa Nyange, akagali ka Bambiro mu mudugudu wa Gakoma aho abayobozi bifatanije n’abaturage batera ibiti ku musozi wa songa mu hagamijwe kurwanya isuri n’imyuzure mu mugezi wa Secoko.

Taliki 22 Werurwe buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe amazi. Ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Ngororero mu murenge wa Nyange, akagali ka Bambiro mu mudugudu wa Gakoma aho abayobozi bifatanije n’abaturage batera ibiti ku musozi wa songa mu hagamijwe kurwanya isuri n’imyuzure mu mugezi wa Secoko.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, NDAYAMABAJE Godefroid yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka agira ati "twese ntawusigaye inyuma mureke tubungabunge umutungo kamere w’amazi harimo n’umugezi wa Secoko ufite uruhare runini mu gutuma tubona amazi meza mu gihugu cyacu ,amazi ni ingenzi ku buzima bw’ikiremwa muntu tuyakenera buri munsi mu kuhira imyaka, gukaraba, kunywa n’ibindi byinshi, rero tutitaye ku masoko y’ayo mazi yabura ,ubuzima bwacu bwahazaharira" .

Yasabye abaturage bafite imirima ikikije icyogogo cy’umugezi wa Secoko kuzitabira gahunda yo kurwanya isuri mu mushinga mushya wahatangirijwe witwa Payement for Eco-System.

Mu migendekere y’uyu mushinga hazajya hatangwa agahimbazamusyi k’umuturage warwanije isuri mu murima we hagendewe ku ngano (m2) y’aho yarwanije isuri mu gutera amashyamba,gucukura imyobo ifata amazi, gutera imigano ku nkengero z’umugezi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse no guhinga amaterasi y’indinganire.

Umuyobozi mukuri w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bwana GATARE Francis yaburiye abakora uyu murimo muri aka karere kujya babikora mu buryo bwemewe n’amategeko bagana leta ikabaha impushya zibemerera gucukura.Yagize ati "hari abiha gucukura amabuye y’agaciro batabiherewe uburenganzira, bakabikora nabi biyiba ari nako bangiza amasoko y’amazi bikatugiraho ingaruka mbi harimo no kubura amazi meza. Uzajya abona umuntu ucukura mu buryo bwa magendu ajye aduhamagara kuri 2930 atange amakuru, azaba atanze umusanzu ukomeye ku iterambere ry’igihugu."


Francis Gatare, umuyobozi wa Rwanda Mining Board.

Ngabonziza Prime, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba, waje ahagarariye Minisitiri w’ibidukikije yashimiye abaturage ku ruhare rwabo rugaragara mu kwita ku bidukikije, ashimangira akamaro n’ishusho y’umushinga PES mu karere ka ngororero.

Yagize ati "UmushInga PES, ugamije kubungabunga umugezi wa Secoko uratangira gushirwa mu bikorwa mu ntangiro z’ukwezi kwa gatanu, uzatangirira ku misozi ya Rubanda, Songa na Rwanzovu ahari ubuso busaga hegitare 1000 (1000 ha). Aha hazaterwa amashyamba ku buso bungana na hegitari 250 (250ha), haterwe ibiti bivangwa n’imyaka ku buso busaga hegitari 450 (450ha). Hazanaterwa imigano ku nkengero z’umugezi, hanacukurwe ibyobo bifata amazi kuri iyi misozi ndetse hanakorwe amaterasi y’indinganire."


Ngabonziza Prime, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba

Yavuze ko ibi bikorwa by’uyu mushinga bigiye kugeragerezwa mu karere ka Ngororero mu gihe kingana n’imyaka ine (4) ubundi bikazakomereza no mu tundi turere nka Rutsiro, Nyabihu n’utundi, inzego zose nkiz’urubyiruko,n’iz’abagore zasabwe kwitabira no gushyigikira ibikorwa by’uyu mushinga.

Ubuholandi nibwo bwateye inkunga uyu mushinga, kuwutangiriza mu karere ka Ngororero ngo ni uko imigezi ya Secoko na Nyabarongo ari imwe mu masoko y’ingenzi y’amazi atunganirizwa mu ngomero zikageza amazi meza ku baturage hirya no hino mu gihugu. Hakaba hagomba kwirinda ikintu cyose cyatera isuri n’imyuzure muri iyi migezi kuko bidindiza imirimo yo gutunganya amazi ntabonekere igihe rimwe na rimwe akanabura.



Ambasade y’ubaholandi mu Rwanda niyo yateye inkunga uyu mushinga PES.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA