Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ngoma: Ibikorwa by’umushinga wo kuhira byasuwe n’akarere.



Yanditswe na Abdul NIRIMANA Yasomwe na

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25/03/2019, Ubuyobozi w’akarere ka Ngoma, n’umushinga Hinga weze basuye banareba aho ibikorwa byo kuhira ibihingwa mu ntara y’uburasirazuba bigeze.

Muri iki gikorwa cy’isura, bwana NAMBAJE Aphrodice umuyobozi w’akarere ka ngoma, yifatanyije n’itsinda ry’ abayobozi ba ‘Cultivating New Frontiers in Agriculture’ (CNFA) iyi ikaba ari Sosiyete y’abanyamerika ifasha mu migendekere myiza y’umushinga ‘HINGA WEZE’ ukorwamo ibikorwa byo kuhira imyaka muri iyi ntara y’uburasirazuba.


Bwana Ndayamabaje Aphrodice, umuyobozi w’akarere ka Ngoma

Aba bayobozi basuye Site ya koperative ‘TWIGIRE MUHINZI’ ifite ubuso bwa hegitari icumi (10ha), iri mu kagari ka Gituza, Umurenge wa Rukumberi.
Abanyamuryango ba koperative ‘TWIGIRE MUHINZI’ mu ijwi rya Perezida wayo bashimye ibyiza umushinga ‘HINGA WEZE’ umaze kubagezaho mu gukora ubuhinzi kinyamwuga, kubera uburyo basigaye babasha kuhira ibihingwa byabo.

Iyi Site yasuzwe, ikomatanye n’inkuka z’igishanga cy’uruzi rw’Akagera iteganyijwe guhingwaho imboga rwatsi z’ubwoko butandukanye. Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ko muri rusange aho umushinga ugeze hashimishije.

Kaba akarere ka Ngoma, umushinga CNFA na HINGA WEZE, biyemeje gukomeza ubufatanye kugira ngo uyu mushinga uzagerweho neza kandi urusheho kugirira abahinzi akamaro mu buhinzi bujyanye n’igihe, ibi bikazagira impinduka ku mibereho myiza y’aba bahinzi.


Abayobozi barimo gusobanurirwa imigendekere y’uyu mushinga





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA