Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abavuzi gakondo mu Rwanda batoye umuyobozi mushya asimbura Gafaranga bashinja kutagira icyo abagezaho



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 28 Werurwe, abaganga gakondo bateraniye hamwe mu mujyi wa Kigali batora umuyobozi wabo mushya witwa Nyirahabineza Jane wamamaye ku izina rya Shangazi Jane kubera ibiganiro byubaka umuryango akorera mu bitangazamakuru. Umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi gakondo ucyuye igihe yashinjwaga n’abanyamuryango kunyereza umutungo w’urugaga.

Ni amatora yatangiye ku gicamunsi, imbere y’imbaga y’abanyamuryango bari bakubise buzuye icyumba cy’itora bavuye hirya no hino mu ntara zose z’igihugu.

Ni amatora yagenzurwaga n’intumwa za Ministere y’ubuzima, kubwo kwikanga ko yashoboraga gukirikirwa n’ubushamirane hagati y’abagize uru rugaga. Itangazamakuru ryabanjye kuyahezwamo, icyakora nyuma riza gutangarizwa ibyayavuyemo.

Ubwo yamaraga gusozwa, umuyobozi wabo ucyuye igihe bwana Gafaranga Daniel yahawe ijambo maze amera nk’uwiruhutsa asa n’ugaragaza za ko yagiriye ibihe bibi ku buyobozi bw’urugaga rw’abavuzi gakondo.

Ahawe ijambo ngo avuge imbamutima ze yagize ati ”Nejejwe no kuba nsimbuwe kuri uyu mwanya nkifite imbaraga zo kuvura, twese n’ubwo tubikora turi abagenzi, ndishimira ko abavuzi gakondo biyongereye. Ubuyobozi bwambanjirije bwashyizemo vitesi ya mbere, nshyiramo Vitesi ya 2, abansimbuye nabo nibakomereze muri vitesi ya 3 kugira ngo ubuvuzi gakondo bukomeze bugende neza”

Bwana Gafaranga yongeyeho ati “Niba hari abantutse narabababariye. Va ku giti dore umuntu, ibisigaye muzabituka abansimbuye, uwantutse azasubizwa n’undi utari njye”



Bwana Gafaranga Daniel wasimbuwe, akananengwa kutesa imihigo mu buvuzi gakondo

Imbere y’imbaga y’abanyamuryango bari bamaze kumutora, perezida mushya w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu rwanda Nyirahabineza Jane, yari yifitiye icyizere, maze mu ijambo rye ati “Ndashima ko mwangiriye icyizere, imihigo irakomeye kandi irakomeje, nidufatikanya nzabishobora, abatatu bajya inama baruta umunani urasana. Akananiye abagabo birashoboka ko kashobora abagore mugire umunsi mwiza”

Ni ijamborisa n’irisubiza iry’uwamubanjirije ku byo yari amaze kuvuga kandi ryumvikanisha ko komite icyuye igihe ntacyo ishimirwa yageje ku bagize uru rugaga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Madame Nyirahabineza Jane wamamaye ku izina rya Shangazi Jane, yashimangiye ko koko komite isimbuwe ntacyo yabagejejeho ngo usibye kunyereza umutungo n’imisanzu y’abanyamuryango. Ati ” mu byukuri komite dusimbuye ntacyo yigeze itugezaho, mwabonye ko nta hererekanyabubasha ryigeze ribaho, nta biro yagiraga, nta faranga nta kashe , nta ntebe …..., tugiye gushyiraho ubuyobozi bufite imbaraga ku buryo buri wese azahagarara mu nshingano ze, naho iyi komite yo yatumye dukorera mu gihombo twasaga n’abantu bari mu ishyamba. Ubu tugiye guhera kuri zero”

Yongeyeho ati “turi abavuzi gakondo 2500 n’ubwo nabo bashobora kuba barenga, kandi buri muvuzi gakondo wese yatangaga ibihumbi 12, uje ari mushya akishyura ibihumbi 30Frw nk’umunyamuryango, ariko yose ntitwamenyaga aho komite icyuye igihe yayashyiraga, kandi tukumva birirwa mu mahugurwa ntibagire ubumenyi bungura abanyamuryango”


Nyirahabineza Jane uzwi nka Shangazi Jane niwe Perezida mushya w’abavuzi gakondo mu Rwanda

Bamwe mu banyamuryango bakurikiye aya matora bakayagiramo n’uruhari, bavuze ko amatora yagenze neza muri Rusange, umwe muri bo ni Kayiranga Francois, umusore ukiri muto ufite aho ashaka kuva akagira n’aho yerekeza mu buvuzi gakondo, yagize ati ”amatora yagenze neza cyane, iyi manda yari imaze ho imyaka myinshi, ariko nta mpinduka twigeze tubona muri ubu buvuzi, ariko komite twitorere turayizeye kuko nayo ubwayo yatugaragarije ko isobanutse kandi yifitiye icyizere. Turizera ko izaca akajagari muri uyu murimo, umuvuzi gakondo agasubirana agaciro yahoranye”


Kayiranga Francois, umuvuzi Gakondo ukiri muto

Bimwe mubyo uyu muyobozi mushya na komite ye bahigiye gusubiza ku murongo birimo:

1. Kubarura abavuzi gakondo nyabo, hamenyekana niba ari abanyarwanda koko cyangwa se niba hari n’abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda.

2. Guca akajagali k’abaganga gakondo birirwa bavuga ko bavura indwara zose ku maradiyo, ku mbuga nkoranyambaga ndetse nabirirwa bazunguza imiti mu mihanda, ibi byose bikaba bifatwa nk’ibyagaragaje isura mbi y’ubu buvuzi.

3. Guhinga imirima y’imiti mu turere dutandukanye hifashishije ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije.

4. Kurushaho kugendera kuri gahunda ziteganwa na leta y’u Rwanda

Bamwe mu bavuzi gakondo, ngo bajyaga gushakira imiti imwe n’imwe mu mashyamba nka Nyungwe, Pariki y’ibirunga no mu yandi mashyamba hirya no hino mu gihugu kandi ngo baba bangiza ibidukikije.

Ku kijyanye n’umutungo warigishije na komite icyuye igihe, Madame Nyirahabineza Jane, yashimangiye ko utazahera kuko ngo iki kibazo cyamaze kugezwa mu nzego z’umutekano no gukurikirana ibyaha z’u Rwanda.


Abavuzi gakondo bategereje intsinzi nyuma yo gutora


Amatora yarangiye mu mahoro ndetse bafata n’umwanya w’ubusabane





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

Ministere y’Ubuzima ni fashe uyu Umuyobozi mu shya ibarura ry’Abavuzi Gakondo , bagere hasi ku Mutwara sibo zigize uRwanda rwase bamenye umuvuzi wese . Nibamara kumenya abakora uwo mwuga , nibwo hazamenyekana .
Abavuzi Gakondo bukuli , abawiyitilira ba mpemuke ndamuke , Abapfumu , Abavuzi Gakondo hlimo ingeli nyinshi hali abakoresha ibimera , Ibituruka kubutaka ,Ibituruka ku Inyamaswa , Nabafite impano Ivura urugero Abarangi bafite impano ivura ntabiti ntarwondo ntamahembe ushidikanya azagane aho bavulira bazihere amaso kandi bali mu Rwand hose . Abavuzi Gakondo umubare wabo ntabwo uzwi .Bamwe ngo ni 3000 abandi ngo ni 2500 Abavuzi Gakondo ni benshi nyane icyonzi neza nuko 95/100 ali Abarangi . Nihakorwe ibarura urubwa ruveho rwo kwitwa ( Abarozi ) niba baliho bigishwe ba bireke murakoze Kajongi Jean Bosco uvuza Abarangi tel 0788525418 /0728525418 /0738525418 .

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA