Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Hamuritswe imfashamyumvire yafashije abahinzi gusobanukirwa gahunda z’igihugu mu kuvugurura ubuhinzi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2019, nibwo iyi mfashamyumvire yiswe ’PSTA4-Kinyarwanda Version’ yashyizwe ahagaragara. Ikubiye mu gatabo gato gasobanura mu Kinyarwanda gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugura ubuhinzi mu kiragano cy’imyaka 6 iri imbere. Abahinzi bishimiye ko ibyanditswemo babyumva neza, mu gihe mbere byazaga byanditse mu ndimi z’amahanga batumva.

Imurikwa ku mugaragaro ry’iyi mfashamyumvire ryahuriranye n’isozwa ry’umushinga SCAB wari ugamije kongerera imbaraga imiryango itari iya Leta ifasha mu iterambere ry’ubuhinzi. Ni umushinga washyirwaga mu bikorwa n’umuryango mpuzamahanga Action Aid ishami ry’ u Rwanda, CLADHO na CCOAIAB.

Umwe mu bagenerwabikorwa mu buhinzi waturutse mu ntara y’amajyepfo, akaba umuhinzi w’ibigori Esperance Nyirahabiyambere yatubwiye ko mbere batabasha gusobanukirwa ubutumwa bwabaga bukubiye mu mfashamyumvire nk’izi kuko zabaga zanditswe mu ndimi z’amahanga zirimo icyongereza n’igifaransa.

Yagize ati “Njye nashimishijwe cyane n’ukuntu ibyanditswemo biri mu rurimi rw’ikinyarwanda twese twumva nk’abahinzi, mu gihe utwa mbere twabaga turi mu cyongereza kandi twe tudahinga mu cyongereza . Nk’ubu nabashije gusobanukirwa neza ingingo irebana n’uburyo bunoze bwo kuhira, ariko iyo biza kuba byanditswe mu cyongereza ntacyo nari gukuramo”

Nyirahabiyambere kandi yashimangiye ko kubera gusobanukirwa ibikubiye muri iyi mfashamyumvire, ishyirahamwe ahagarariye ryabashije kugera ku musaruro ushimishije. Ati “aho duhuriye n’uyu mushinga ukatwigisha neza uburyo bwo guhinga, umusaruro wacu wikubye nka 3 kuko mbere twasaruraga toni 1.5 z’ibigori, ariko ubu ahantu twahingaga harasarurwa toni zigera kuri 3.5”


Esperance Nyirahabiyambere, umuhinzi w’ibigori

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yijeje imiryango itari iya leta yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ugamije kuzamurira ubumenyi n’imbaraga abahinzi mu bijyanye n’ubuhinzi bufite icyerekezo ndetse bakaba babasha no kugira uruhari mu igena migambi ryabwo.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bwana Musabyimana Jean Claude yagize ati “Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irabizeza gukomeza ubufatanye, kandi ntizasubira inyuma mu guha uruhare abahagarariye abahinzi n’aborozi n’ababavugira, kugira ngo bakomeze babe inkingi ya Mwamba muri uyu murimo utunze umubare munini w’abanyarwanda“


Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI bwana Musabyimana Jean Claude (ufashe mikoro)

Umushinga SCAB ( Strengthening Civil Society Organizations in agriculture policy and participatory budgeting) wakorewe mu turere 8 turimo Musanze, Gakenke, Karongi, Nyanza, Nyaruguru, Gisagara Kamonyi na Muhanga mu gihe kingana n’imyaka 3. Uyu mushinga waterwaga inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi.

Uyu munshinga usize abagize imiryango itari iya Leta basaga 80% bamenye uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubuhinzi mu Rwanda. Uyu munshinga kandi usize abahinzi bo mu turere 8 wakoreyemo babashije kumva uruhare rwabo mu gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo cyihaye ku iterambere ry’ubuhinzi byose ku bw’inyungu zabo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA