Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Sobanukirwa ibyakuberaga urujijo mu kwishyura amazi niba ufite umugezi iwawe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Muri iyi minsi hari bamwe mu bantu bafite amazi mu ngo zabo, batunguwe no kubona ubwishyu bw’amazi buzamuka nyuma y’ibiciro bishya by’amazi byikubye hafi inshuro 2 bitewe n’ingano y’amazi buri mubazi isohora. Bakora imibare yoroshye bakabona barishyuzwa amafaranga menshi. Hari umubare runaka w’abanyarwanda batunze amazi mu ngo zabo batigeraga bita ku mafaranga basabwe kwishyura kuko muri rusange yabaga asa n’aho ari make, bakishyura batazuyaje.

Muri rusange igiciro cy’amazi yo mungo cyari kuri 323 kuri metero kibe imwe (323/m3), ibi byatumaga abantu bamwe batibaza byinshi ku giteranyo cy’amafaranga basabwe kwishyura bitewe na metero kibe basanze uyafite yaramaze gukoresha.

Tariki 30 Mutarama 2019, ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro ryasohoye ibiciro bishya by’amazi byatangiye gukurikizwa kuya 1 Gashyantare 2019.

Iri tangazo rigaragaza ko ku tuzu rusange tw’amazi yagumye kwishyurwa 323 kuri metero kibe 1. Mu ngo z’abaturage abakoresha amazi ari hagati ya metero kibe 0 kugeza kuri 5 , igiciro cyavuye kuri 323 kijya kuri 340/m3. Abakoreshaga gahati ya metero kibe 6 kugeza kuri 20, igiciro cyavuye kuri 331 kigera kuri 720/m3.

Abakoreshaga hagati ya metero kibe 21 kugeza kuri 50, igiciro cyavuye kuri 413 kigera kuri 845/m3. Abakoreshaga metero kibe ziri hejuru ya 50, igiciro cyavuye kuri 736 na 847 kigera kuri 877/m3.


Ibiciro bishya bw’amazi kuri m3 n’aho byavuye

Ku mazi akoreshwa ahantu hadatuwe, abakoresha ari hagati ya metero kibe 0 kugeza kuri 50, bazajya bishyura 877/m3 naho abarengeje metero kibe 50 bishyure 895/m3. Ni mu gihe mu byanya byahaririwe inganda amazi yaho abarirwa kuri 736/m3.

Iyi mibare iroroshye, upfa kumenya ingano y’amazi wakoresheje mu gipimo cya m3, ugakuba n’igiciro bitewe n’icyiciro uwo mubare wa metero kibe wagushyizemo.

Nyamara n’ubwo wabikuba mu mibare yoroheje abenshi bazi nk’imihiriko ntibyahura, kandi bamwe ntibabyitagaho mbere y’uko ibiciro bishaje bihinduka. Icyo utari uzi mu myishyurire y’amazi ni uko iki giciro kiri haruguru kibarwa haburamo ibintu byinshi bamwe batitagaho mbere yo kwishyura. Ibi twabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba WASAC, utashatse ko amazina ye atangazwa.

Ibyo birimo:

1. Amafaranga y’umusoro ku nyungu utangwa n’umukiriya /uwakoresheje amazi. Aya iteka aba angana na 18% by’igiciro cy’amazi yakoreshejwe bitewe n’icyiciro umukiriya yashyizwemo kubera ingano y’amazi yakoresheje.

2. Hiyongeraho kandi amafaranga angina na 0.3% by’amafaranga ahwanye n’ingano y’amazi umukiriya aba yakoresheje. Aya yiswe (Regulation fees)

3. Hiyongeraho kandi amafaranga 100Frw yishyuzwa umukiriya buri kwezi, aya yitwa (Location Compteur). Aya mafaranga 100 ahoraho kandi ntajya ahinduka.


Abenshi ntibajyaga bita ku mafaranga yanditsweho n’ikaramu, mbere y’uko ibiciro bizamuka

Ukoze igiteranyo ukurikije ingano y’amazi wakoresheje mu gihe cy’ukwezi, ukabara ugendeye ku cyiciro washyizwemo n’ubwinshi bwa metero kibe z’amazi yabazwe, ugateranyaho amafaranga ava muri ibi bintu bitatu utitagaho mbere, byanze bikunze ubona umubare uhura n’uw’amafaranga bakwishyuza. Uwo mubare w’amafaranga niwo uba usabwa kujya gushyira kuri konte (Compte) y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC).





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA