Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ni iki kizasimbura Primus Guma Guma Super Star yahagaritswe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mushyoma Joseph wafatanyaga na Bralirwa gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yatangaje ko impamvu iri rushanwa ryahagaritswe ari uko ryageze ku ntego zaryo, anakomoza ku kigiye kurisimbura.

Mu 2011 nibwo irushanwa rya PGGSS ryabaye ku nshuro ya mbere, ryabaye ngarukamwaka kugeza muri 2018. Abahanzi batwaye iri rushanwa kuva rigitangira kugeza rihagaritswe ni Tom Close, King James, Riderman, Butera Knowles, Jaypolly, Urban Boyz, Dream Boyz na Bruce Melody watwaye iherutse ya 2018.

PGGSS yatangiraga muri Gashyantare, ariko kugeza magingo aya muri Mata 2019, iri rushanwa ntabwo riratangira nta n’igitekerezo cyo kuritangiza.

Hari amakuru avuga ko abateguraga iri rushanwa bahombye, ariko siko Mushoma Joseph abisobanura kuko yabwiye RBA ko impamvu iri rushanwa ryasubitswe ari uko ryageze ku ntego ryari ryihaye.

Mushoma Joseph yagize ati “Intego ya PGSS, yari uguteza imbere abahanzi nyarwanda, Guhesha agaciro abahanzi nyarwanda, Gususurutsa abaturage bo mu Ntara zitandukanye mu byaro babahuza n’abahanzi nyarwanda no Kuzamura urwego rw’imiririmbire ikava kuri PlayBack(CD) ikajya mu buryo bwa Live”.

Mushoma Joseph uzwi nka Boubou yakomeje avuga ko Abanyarwanda bifuza ibintu bishya bizateza imbere Abahanzi Nyarwanda. Ibyo ngo nibyo bagiye gusimbuza PGGSS. ibyo ngo ni “ibitaramo bizajya bizenguruka u Rwanda mu rwego rwo guhuza Abahanzi Nyarwanda n’ abafana babo”.


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riherutse ryegukanywe na Itahiwacu Bruce Melody, ari nawe uherutse gutwara igihembo cy’ umuhanzi w’ umwaka wa 2019 cyatanzwe na Salax Awards.

Irushanwa rya PGGSS ricitse intege rimaze imyaka 8 gusa, nyamara irushanwa ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika rizwi nka ‘Grammy Awards’ ryatangiye mu 1958 n’ubu riracyakomeje. Grammy Awards ritegurwa na National Academy of Recording Arts and Sciences yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA