Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Muhanga: Nyuma y’amezi 8 bamwe mu batishoboye batujwe mu mazu meza ya Horezo ntibakiyabamo ahubwo barayakodesha



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Amazu yo mu mudugudu wa Horezo yatashwe n’umukuru w’igihugu tariki 4 Nyakanga 2018. Ni umudugudu w’ ikitegererezo uherereye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, nyamara magingo aya imiryango 15 mu miryango 100 yawutujwemo yamaze kuyavamo ayakodesha abayishyura ubukode buri kwezi.

Amazu yo mu mudugudu wa Horezo afite amazi n’amashanyarazi, igikumba cyo kororeramo inka zabo (buri muryango wahawe inka), bafite uturima tw’igikoni buri rugo, bafite biogas buri nzu. Aha kandi hashinzwe iminara y’itumanaho rya Internet na Telephone.

Bamwe mu bari batujwe muri aya mazu basubiye gutura mu Kagari ka Muvumba aho Leta yari yabakuye ibahungisha Ibiza kuko ari mu manegeka. Abandi bajyayo guhinga nyuma y’ igihe runaka bakazagaruka mu mudugudu.

Aba baturage iyo bamenye ko mu mudugudu wabo wa Horezo hagiye kubera inama bagaruka muri ayo mazu ngo berekane ko bakihaba.

Abakodesha ayo mazu ni abarimu bo ku ishuri ryubatswe muri uwo mudugudu n’ abubatsi.

Umwe mu batuye muri uyu mudugudu we ukiwubamo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ati “Njye ntabwo narenganya abaturage, aho bahinga ni kure akarere kari kubanza kubaka amacumbi y’abarimu ibyo ntabwo bigeze babitekereza”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mukagatana Fortunée yavuze ko iki kibazo bakimenye baganira n’impande zombi basaba ko abacumbitse muri izo nzu bashaka ahandi bakodesha.

Avuga ko benshi mu bafashe icyo cyemezo cyo gusubira mu manegeka ari abo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe bari basanzwe badafite ubutaka bunini bwo guhingaho.

Mukagatana ati “Abatuye mu mudugudu wa Horezo bose twabahaye ibisigara bya Leta bahingamo, gusa uyu mudugudu wubakwa ntihigeze hatekerezwa aho abarimu bazaba”.

Yavuze ko mu ngengo y’imali y’akarere y’umwaka utaha bazashyiramo amafaranga yo kubakira abarezi amacumbi iki gikorwa bakazagifatanya na Minisiteri y’Uburezi.

Abarimu n’abubatsi bakodesha izi nzu n’abazivuyemo ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi (5 000 – 10 000Frw). Uyu Mudugudu utuwemo n’imiryango 100 yorojwe inka zirenga 20, ndetse imwe muri yo yatangiye koroza bagenzi babo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA