Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abaganga bafashe icyemezo cyo kuca ukuboko kwa Producer Junior



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Junior Multisystem wakoze indirimbo zitandukanye ndetse uri mu ba producers bakomeye hano mu Rwanda ari kuvurirwa mu bitaro bya CHUK nyuma yo kugongwa n’ imodoka ubwo yarimo agenda n’ amaguru.

ariki 30 Werurwe 2019, nibwo uyu musitari yari mu muhanda I Remera mu mujyi wa Kigali, maze imodoka ya gisirikare igonga iyari imbere yayo nayo igonga abanyamaguru barimo na Producer Junior Multisystem.

Kuva uwo munsi kugeza magingo aya ari kwitabwaho n’ abaganga bo mu bitaro bya CHUK ari nabo bafashe icyemezo cyo kumuca akaboko.

Umwe mubarwajije Producer Junior Multisystem yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ uko abaganga babaze aka kaboko, ntibigire icyo bitanga kuko kangiritse cyane.

Alex Muyoboke wari kumwe na Junior Multisystem umunsi impanuka iba, yavuze ko Junior yagize ikibazo gikomeye cyo kwangirika umugongo n’ ibindi bice birimo n’ ukuboko.

Umuhanzi Uncle Austin wari uherutse gukorerwa indirimbo na Junior Multisystem inkuru yo kumuca ukuboko yamubereye incamugongo.

Agira ati “Kubura ukuboko kwaduhaye byinshi birababaje. Ashyiraho utumenyetso two gusuka amarira”.

Ntabwo uyu munsi wo guca aka kaboko ngo katazangiza ibindi bice by’ umubiri uramenyekana ariko icyemezo cyo kugaca abaganga bamaze kugifata.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA