Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kinyinya: Umumotari yateye icyuma umugore we aramwica abana babireba



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umugabo Thierry Harerimana wo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yateye icyuma umugore we bimuviramo urupfu abanza gutoroka ariko bimwanga mu nda yijyana kuri polisi.

Abaturanyi babonye uyu mugabo mbere y’ uko yica umugore we Josephine Niringiyimana bavuga ko yabanyuzeho afite icupa rya Liqueur ari kugenda aceza.

Amakuru aturuka mu rugo rwa Harelimana Thierry avuga ko uyu mugabo yageze mu rugo ajugunya akantu, umwana umwe aragafata, Thierry aramupfukamisha nyina amusabira imbabazi.

Aya makuru akomeza avuga ko nyuma yo kubabarira umwana, yahise akubita umugore we ku gikuta inshuro ebyiri ahita amutera icyuma abana babibonye basohoka mu nzu biruka.

Umuturanyi watabaye yasanze Josephine Niringiyimana ari kuvirirana bamwihutana ku bitaro bya Kibagabaga agezeyo ahita ashiramo umwuka.

Abaturanyi bavuga ko nta makimbirane akaze yabaga muri uru rugo gusa abandi bakavuga ko icyo uyu mugabo yari yarakoze ari ukwiyorobeka kuko aho bari batuye mbere batarimukira muri Kagugu yakubitaga umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kinyinya yatangaje ko uyu mugabo nyuma yo gutoroka yagezaho akishyikiriza polisi y’ u Rwanda.

Thierry na nyakwigendera Niringiyimana bafitanye abana batatu, aho umukuru afite imyaka 10.

Nyakwigendera Josephine Niringiyimana yari afite imyaka 31 y’amavuko mu gihe umugabo we Harelimana Thierry afite imyaka 30.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA