Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Producer Junior yamaze gucibwa akaboko



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Junior Multisystem ni umwe mu bakomeye bakorera indirimbo abahanzi mu Rwanda, yaciwe akaboko nyuma y’impanuka ikomeye aherutse gukorera i Remera mu mujyi wa Kigali akajyanwa mu bitaro.

Uyu musore arwariye mu bitaro bya CHUK byo mu Mujyi wa Kigali, amakuru mashya aremeza ko yamaze gucibwa akaboko nyuma y’aho abaganga bamukurikirana basanze karangiritse cyane bityo kakaba kagomba gukurwaho kugira ngo katangiza ibindi bice by’umubiri.

Producer Junior yaciwe akaboko k’ibumoso nyuma y’impanuka yamusigiye ibikomere ku kuguru, ukuboko no mu mutwe.

Uncle Austin wari watangaje ko azagenera Junior Multisystem inkunga y’ibihumbi ijana byo kwivuza mu mafaranga y’igihembo cya Salax Awards, yatangarije kuri Whatsapp ko afite akababaro gakomeye ko kumva ibyabaye kuri uyu musore.

Yagize ati "Ubuzima ni bubi kandi burangwa n’ububogame rimwe na rimwe. Junior, umwe mu baporodiyusa nkunda, yakoze indirimbo yanjye iheruka (Ubanza Ngukunda Rmx). Ubu gutakaza ukuboko biteye amarira, ukuboko kwaduhaye byinshi, birababaje, ndibaza uko amerewe ubu."

Junior Multisystem, umwe mu ba porodiyusa bakomeye hano mu Rwanda yakoze indirimbo zinyuranye zamamaye hano mu Rwanda.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 nibwo yakoze impanuka ikomeye, ahita ajyanwa gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

Junior Multisystem yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ari kumwe na nyirasenge ndetse na mubyara we w’umukobwa, gusa aba ari we ukomereka cyane.

Uyu musore yamenyekanye cyane muri Studio yitwa Unlimited Records yari ahuriyemo na Producer Lick Lick ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomereza mu zindi nka Super Level, Round Music ya Lil G, ubu yari ari kubarizwa mu yitwa Empire Records ya Oda Paccy.

Abahanzi n’abandi batandukanye bakomeye kumusabira gukomera mu bihe bikomeye arimo mu masengesho n’ubutumwa bari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

Muvyukur ndababaye cane kuri iyo accident ya junior. nyine abahanz bafate iyambere bamugwaneko kuko yadufashije vyinsh.

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA