Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nutererana umwana wawe nta musaruro azatanga – Ntirenganya wa Batsinda Vision School



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 04 Mata 2019, abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Batsinda Vision School bahawe ingangamanota zabo z’igihembwe cya mbere. Ababyeyi bibukijwe ko iterambere ry’abana babo mu burezi riri mu biganza byabo.

Batsinda Vision School, iherereye mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagali ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo. Ni ikigo gifite ibyiciro by’amashuri y’inshuke (Nursery) n’abanza ( Primary).


Abana biga kuri Batsinda Vision School biteguye kubwirwa amanota

Ubwo basozaga igihembwe cya mbere cy’amashuri, umuyobozi w’iki Kigo bwana Ntirenganya Jean Chrisostome yabwiye ababyeyi ko bagomba gukurikirana uburezi bw’abana babo kandi bakabijyanisha no kwishyurira amafaranga y’ishuri ku gihe.

Yagize ati ”ntabwo mugomba kohereza abana ku ishuri mu rwego rwo kubihungisha mu ngo, icyo gihe mwaba mugiye gupfusha amafaranga yanyu ubusa. Mugomba gutangira kwereka abana banyu hakiri kare ko kwiga ari ingenzi, mukabafasha gukosora imikoro baba bahawe ku ishuri aho kuyitereranira abarimu babarera. Twese tugomba gufatanya muri ubu burezi”

Uyu muyobozi yagarutse ku kibazo cy’ababyeyi batinda kwishyura amafaranga y’ishuri, ari nayo avamo umushahara w’abarimu, abagira inama yo kwishyura make make kugeza arangiye. Yagize ati ”Ntibishoboka ko warangiza igihembwe cyose utarishyura Minerivali yagenwe kuko icyo gihe n’iy’igihemwbe gikurikiyeho yakugora. Ntabwo dushimishwa n’uko umwana yahora atumwa ababyeyi kubera ko batabashije kwishyura amafaranga y’ishuli. Ibi bigira ingaruka mbi ku myigire y’umwana”

Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri rya Batsinda Vision School, bashima ireme ry’uburezi ritangirwa muri iki kigo, Ndarishize Francois yagize ati ”Iki kigo kitwigishiriza aabana neza, kuko nko kubona umwana yagize umwanya wa 20 afite amanota 70% ni ibintu byiza, kuko urumva uwa mbere aba asa n’uwujuje amanota yose. Turashima uburyo abana bakomeza kwitabwaho”



Ndarishize Francois, Umubyeyi kuri BVS

Madame Ingabire Marie Rose nawe arerera kuri iki kigo, yagize ati “nashimishijwe n’umwana wanjye wiga mu mwaka wa 3, yavuye ku manota 79 yagize ari mu mwaka wa 2, ubu yagize amanota 87%, mfite icyizere ko ibindi bihembwe bikurikiyeho azarushaho gutsinda. Ababyeyi batarerera hano ndabashishikariza kuzana abana babo hano kuko barigisha”



Ingabire Marie Rose, umubyeyi kuri BVS

Icyakora bamwe muri aba babyeyi basanga kuba bazana abana hano baba bazi neza ko bazanaharangiriza ibyiciro by’uburezi byose bihatangirwa bityo bakaba bifuza ko nta mwana wakagombye kubuzwa amahirwe yo gukora ikizamini bitewe n’uko ababyeyi babo baba batabashije kwishyurira amafaranga yose y’ishuli ku gihe. Nyamara ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko amafaranga y’ishuri yishyurwa n’ababyeyi ari yo avamo imishahara y’abarimu n’ibikoresho bituma imikorere y’ikigo irushaho kugenda neza.


Ababyeyi basabwe kwishyura Minerivali ku gihe no gukurikirana uburezi bw’abana babo.


Bamwe mu bashyitsi bari muri uyu muhango


Ntirenganya Jean Chrisostome,umuyobozi wa BVS agira inama ababyeyi bafatanyije kurera





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA