Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abarundi 24 bamaze kugwa mu mukwabo wateguwe n’igipolisi cya Tanzania



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Igipolisi cya Tanzania, mu karere ka Kigoma, gitangaza ko kimaze kwica Abarundi 24 bashinjwa ibyaha, binjiraga ku butaka bw’iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba barundi 24 ngo bishwe mu mikwabo inzego z’umutekano za Tanzania zakoze mu mashyamba ari ku mupaka aho ihana imbibi n’u Burundi. Uyu mukwabo wakozwe mu gihe hari abantu bitwaje intwaro bakekwaga ko ari Abarundi, bagabaga ibitero mu nkambi z’impunzi z’Abarundi zahungiye muri iki gihugu.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kigoma, Martin Otieno, yagize ati “Polisi imaze kwica 24 bashinjwa ibyaha, ni mu mirwano yayihuje n’abitwaje intwaro mu bice bitandukanye, hafashwe imbunda 14 zo mu bwoko bwa AK 47, n’izindi eshatu n’amasasu 350, abapolisi babiri b’abofisiye barakomeretse”.

Yakomeje avuga inkomoko y’abo bishe, ati “Abo bishwe baturutse mu gihugu cy’igituranyi, hariyo imvururu zishingiye kuri politiki, muri icyo gihugu nta mahoro arimo none barifuza ko banahungabanya uwacu, nyuma yo kubona ibyo byari bikabije, twafashe umwanzuro wo gutegura ibi bitero”.


Yakomeje aburira abitwaje intwaro binjira ku butaka bwa Tanzania ko nta mahoro bazahagirira, ati “Tanzania ni igihugu kimaze imyaka gitekanye, nta mwanya wagenewe inyeshyamba n’abanyabyaha uhari, yaba umutanzaniya cyangwa undi wese uzaturuka hanze yayo agamije gutubuza amahoro, azahanagurwa”.

Akarere ka Kigoma, kabarizwamo inkambi eshatu z’impunzi z’Abarundi. Sos media/ Burundi itangaza ko hakomeje kuvugwa imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu mashyamba ari muri aka karere, igizwe n’abavuga ikirundi.

Impunzi zikaba zarasabye inzego z’umutekano za Tanzaniya kuzirindira umutekano mu gihe ngo hari abantu binjira mu nkambi bakazishimuta, ndetse bamwe bakabicira inyuma y’inkambi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA