Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kwibuka 25: Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ubuzima butazimaYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda cyatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Umukuru w’Igihugu yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside ndetse anacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana.

Ari kumwe n’umufasha we, madame Jeanette Kagame, Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’abandi bashyitsi barimo abakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe, yashyize indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda, bashyinguye mu cyubahiro ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo kubunamira.

Umukuru w’igihugu kandi yacanye urumuri rw’icyizere, rugaragaza ahazaza heza, imbaraga, n’ukwigira k’u Rwanda n’abanyarwanda barutuye.

Uru rumuri ruzamara iminsi ijana ingana n’igihe Jenoside yakorewe abatutsi yamaze iba. Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri isaga bihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000 by’Imibiri)

Imihango ikomerej muri Kigali Convention Center.


Umukuru w’igihugu yashyize indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA