Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kwibuka 25: Abashaka kutubuza amahoro aho bava hose tuzahangana nabo birenze ibyo bibwira- Perezida Kagame



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibi byinshi rubasha kubyikuramo, bityo abashaka kuruvangira bahungabanya umutekano warwo bazahabwa isomo rikomeye.

Umukuru w’igihugu yagize ati ”Ibyabaye hano ntibizongera kubaho ukundi, igihugu cyacu kigomba kubaho kireba imbere hacyo kiyobowe n’ukwicisha bugufi no kumvira umutimanama wacyo bitewe n’amateka yacu, bitabaye ibyo ntabwo twaba dusobanutse”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu cyarenze inguni ikomeye, aho ubwoba n’umujinya byasimbuwe n’ingufu n’intego zibayobora imbere, baba abakiri bato n’abasaza, bityo ubu igihugu kikaba gishaka amahoro. Yashimangiye ko ariko nta mwanzi w’igihugu n’umwe uzanesha imbaraga abanyarwanda bavanye mu bihe bibi banyuzemo.

Yagize ati ”nta kintu na kimwe gifite imbaraga zo kongera gutuma abanyarwanda bacikamo ibice ukundi, aya mateka ntasazubira na rimwe”
“ntacyo dusaba bariya batumye ducikamo ibice, usibye guhindura imyumvire. Buri munsi twiga kubabarira, ariko ntituzibagirwa, mbere yo gusaba ko abakoze ibyaha bihana, twe turabanza tukababarira”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ku batifuriza ineza u Rwanda, ashimangira ko biteye kwibazwaho, ariko ngo si ikibazo cy’u Rwanda kandi ntibyarubuza gukomeza gutera imbere. Ashimangira ko ibyo abanyarwanda bahuriyeho biruta kure icyo ari cyo cyose cyaza kubatanya.

Perezida Paul Kagame yashimangiye kandi yongera kubwira abarwanya u Rwanda ko rwakomeretse bihagije, imitima y’abarwo irababazwa, ariko bibaha imbaraga zo kudatsindwa.

Yagize ati ”kubaba bibwira ko u Rwanda rutababaye bihagije, baribeshya, kandi aho baba bava hose haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo bagashaka kongera kutuvangira tuzahangana nabo ku rwego rwo hejuru, mbisubiremo ku rwego rwo hejuru kuko turacyari abasore bahanganira ukuri”

Mu ijambo rye, umukuru w’igihugu yashimiye abashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorwe abatutsi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA