Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MUHANGA: Gusobanurirwa amateka ya Jenoside bizafasha urubyiruko kubaka igihugu kizira amacakubiri n’ingengabiterezo.



Yanditswe na Anathalie NYIRANGABO Yasomwe na

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 mata 2019 hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Abaturage bo mumurenge wa nyamabuye, akagari ka Remera mu mudugudu wa Biti, mu biganiro bahawe basobanuriwe amateka yaranze igihugu mbere ya Jenoside, ndetse banasobanurirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ingaruka z’amateka mabi yaranze u Rwanda.

Nk’uko byasobanuwe ngo inyigisho mbi zigishijwe abanyarwanda, zari zishingiye ku ivangura ryabibwe kuva mu gihe cy’ubukoloni, maze zishyirwa mu bikorwa mu mu w’1994 n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe.

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi basabwe gushishikarira kumenya neza amateka yaranze igihugu, kuko aribo Rwanda rw’ejo, ibi bizafasha igihugu kugera ku iterambere rirambye. Iyamuremye Pierre, umusore w’imyaka 26 y’amavuko yavuze ko gusobanurirwa amateka avuga ukuri ku byabaye bimufasha kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

Yagize ati “Urubyiruko tugomba kujya mu biganiro bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi ,tukumva amateka kugira ngo tumenye aho igihugu cyavuye,binadufashe kukirinda gusubira muri uwo mwijima ahubwo turwanye abapfobya jenoside tunashake imirimo dukore duteze imbere igihugu cyacu.”


Ubuyobozi bwasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri, no guharanira kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Mugisha Hope Naomi w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko gusobanurirwa amateka yaranze igihugu kugeza aho habaye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ari amahirwe amufasha kugaragaza uruhare rwe mu guhangana n’abapfobya cyangwa abahakana Jenoside ndetse n’ ababiba amacakubiri mu banyarwanda. Yagize ati “Hari urubyiruko rwinshi rutarumva amateka cyangwa se rwayumvise nabi,ubundi bakabiharira abasaza n’abakecuru batubyaye, ariko ejobundi ababyeyi nibasaza nitwe tuzasigarana igihugu .Uruhare rwanjye rero ni ugufasha bagenzi banjye batarasobanukirwa amateka kumenya ukuri ku byabaye kuko mu Kinyarwanda bavuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ijya.”

Ababyeyi nabo basabwe kujya babwira abana babo ukuri ku mateka yaranze igihugu, ariko ntibakoreshe amagambo apfobya cyangwa ngo bahakane Jenoside, ndetse banasabwa kwirinda gukoresha amagambo abiba amacakubiri.

Umuyobozi w’umudugudu wa biti, Mukanyangezi khamisa yavuze ko mu rwego rwo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira amacakubiri, bafashe ingamba zo gutanga ibiganiro binyuze mu itorero.Yagize ati “Twashyizeho amatorero y’abana n’abasheshe akanguhe,Tubagabanyamo amasibo. Umuyobozi w’isibo adufasha gukangurira abo ayobora kwitabira inyigisho zibagenewe,aho tubigisha tukababwira ibibi bya Jenoside tukabereka n’ingaruka zayo hano mu Rwanda tukabasaba kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.”

Mukanyangezi yakomeje avuga ko kwibuka bidakwiye kurangirira mu biganiro gusa,asaba abandi bayobozi ko muri iki gihe cyo kwibuka bagomba gusura abakecuru b’inshinke cyangwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye babarizwa mu midugudu yabo ndetse bakanabaremera.

Icyumweru cyahariwe kunamira ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda cyatangijwe kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2019 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku rwego rw’igihugu, naho abaturage bo bakaba bakurikiranye ibiganiro ndetse n’ijambo rya perezida mu midugudu batuyemo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke twiyubaka”


Ababyeyi basabwe kujya babwira abana babo ukuri ku mateka yaranze u Rwanda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA