Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uganda yataye muri yombi abari bashimuse mukerarugendo wa Amerika.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 2 tariki 9 Mata 2019 igipolisi cya Uganda cyatangaje ko bamwe mu bari bashimuse mukerarugendo ukomoka muri Amerika bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’igitero kidasanzwe cyabagabweho.

Iki gitero cyagabwe gihuriweho n’ingabo na Polisi bya Uganda, hagamijwe kumenya no guta muri yombi abashimuse mu cyumweru gishize uyu mukerarugendo n’uwamuyoboraga.

Mukerarugendo witwa Kimberly Sue n’uwamuyoboraga mu butembere bwe muri pariki yitiriwe Queen Elisabeth, babashije kuvanwa mu minwe y’abo ba rushimusi ku cyumweru bikozwe n’igipolisi cya uganada mu gitero cyiswe “highly tactical and risky.” Ni “ Igitero cyo mu rwego rwo hejuru kandi kirimo n’amakuba cyangwa se ingorane” ugenekereje mu Kinyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga yagize ati “Ikipe y’abahanga yagabye igitero kuri ba rushimusi kandi ibasha kubohora Kimberly Sue Endicott n’uwamuyoboraga Jean Paul Mirenge, kugeza ubu kandi twabashije guta muri yombi bamwe mu bakekwaho gukora iki gikorwa kigayitse”

Nk’uko bwana Enanga, yakomeje abivuga ngo iki gitero cyo mu rwego rwo hejuru kirakomeje kandi ngo nta mbogamizi na nkeya kiri guhura nazo. Ubu igice cyose cy’akarere ka Kanungu cyabereyemo ubu bushimusi n’ibindi bice byegeranye biri gukorerwamo umukwabu.

Icyakora mu gutangaza aya makuru, umuvugizi wa Plisi bwana Enanga yirinze kuvuga umubare w’ababa bamaze gutabwa muri yombi, nyamara amakuru agera ku kinyamakuru chimpreports dukesha iyi nkuru aravuga ko abatawe muri yombi ari 2, ariko umwirondoro wabo ukaba utaratangazwa.

Mbere y’uko iki gitero kigabwa, igipolisi cya Uganda cyabanje kwirinda ko kigenda nabi kandi abacyoherejwemo bahawe ubushobozi n’imbunda zikaze mu guhangana n’abo ba rushimusi nabo bagaragaye bitwaje intwaro.

Ngo aba barushimusi bagabye igitero kuri ba mukerarugendo muri aka gace babatunga imbunda babona gutwaramo uyu Kimberly Sue na Jean Paul Mirenge wamuyoboraga.

Ako kanya bikiba umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda Gen.Kaguta Museveni yahise ategeka ko itsinda ridasanzwe ry’ingabo na Polisi bagota igice cy’amajyepfo cya Pariki kugeza abashimuswe babohowe n’ababikoze bagafatwa, kugeza ubu iki gikorwa kikaba kiri kugenda neza.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA