Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Urukiko rwategetse ko La Forge Fils Bazeye na Lt. Col Abega bafungwa by’agateganyoYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abagabo 2, La forge Fils Bazeye na Lt. Col. Abega bo mu mutwe wa FDLR bahawe igifungo cy’agateganyo mu gihe cy’iminsi miringo 30, nyuma y’uko urukiko rusuzumye rugasanga baramutse baburanye bari hanze bashobora gutoroka ubutabera bakisubirira mu ishyamba.

Ku isaa 3h00 zo kuri uyu wa 10 Mata 2018, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha. Abanza gusoma impungenge zashingiweho hafatwa icyemezo cyo gufunga aba bagabo by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Umucamanza yavuze ko Nkaka Ignace uzwi ku izina rya La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col. Abega bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, hashingiwe kuko ngo bafunguwe bashobora guhita batoroka ubutabera bakisubirira muri FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba mu mashyamba ya Congo-Kinshasa.

Mu rukiko, La Forge Fils Bazeye yari yambaye umupira wa LACOSTE w’ubururu mu gihe Lt. Col Abega we yari yambaye inkweto za Chocolat, ipantalo ya kaki n’umupira wa Lacoste w’umukara.

La Forge Fils Bazeye yari asanzwe ari Umuvugizi wa FDLR mu gihe Lt. Col. Abega yari ashinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA