Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kwibuka 25:“Biteye Isoni n’ikimwaro kubona muganga yica umurwayi”-CP Dr. Daniel Nyamwasa Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kacyiru.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubwo hibukwaga Abatutsi bahoze ari abaganga mu bitaro bya Kacyiru n’abari baharwariye bakaza kwica bazira ubwoko bwabo, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kacyiru bwavuze ko biteye isoni kumva uburyo abaganga bakoreye ubwicanyi abarwayi bari bashinzwe kuvura, ndetse n’abarwayi bakica abaganga ngo ni uko badahuje ubwoko.

Aya ni amagambo yagarutsweho na CP Dr. Daniel Nyamwasa umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru ubwo Abakozi b’ibitaro bya Kacyiru bibukaga abatutsi bishwe mu 1994, uyu muyobozi wanagize uruhare mu guhagarika Jenosige, yanenze izari ingabo zishinzwe kurengera abaturage zikabica, ariko agaya cyane bamwe mu baganga batatiye indahiro bakica abarwayi bagombaga kuvura ngo ni uko ari abatutsi.

Yagize ati “Biteye isoni n’ikimwaro kubona abakagombye kwitangira abantu aribo babishe, abakagombye kubaha ubuzima aribo babubavukije “

Yongeye ho ati “Umuhamagaro w’umuganga, no mu ndahiro akora mbere y’uko atangira akazi, aba asabwa gutanga ubuzima, ni ugukiza si ukwica. Nanjye ubwanjye nabaye umuganga muri icyo gihe kandi navuraga ababaga bafatiwe ku rugamba ntitaye ku kuba bari ku ruhande rw’umwanzi. Uramuvura yamara gukira agashyikirizwa inzego zibishinzwe, hari ucirirwa urubanza, hari uwigishwa agahinduka akaba umuntu mwiza agafasha mu kubaka Igihugu. Tugomba gukora ikinyuranyo cy’ibyo abandi bakoze”


CP Dr. Daniel Nyamwasa, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kacyiru

Abakozi b’ibitaro bya Kacyiru na bo banenga bagenzi babo bakoresheje ubumenyi bahawe ndetse na bimwe mu bikoresho bakoreshaga bavura, bakabikoresha mu kwica abarwayi n’abandi baganga bagenzi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari bo bashinzwe kurengera amagara y’abantu.

Bivugwa ko imiti n’ibikoresho muganga yifashisha avura abarwayi birimo ikinya n’ibindi ari bimwe mu ntwaro zakoreshejwe kwa muganga hicwa Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu bitaro bitandukanye aho kwifashishwa ngo bakire.

Kugeza ubu nta mubare nyawo uramenyekana w’abatutsi biciwe mu cyahoze ari Jandarumori ari naho ibitaro bya Kacyiru byubatse kuri ubu; gusa ubuhamya bw’abantu batandukanye bahaturiye ndetse n’abakoraga mu kigonderabuzima cyari icya jendarumori,bavuga ko bagiye bahungira muri iki kigo bizeye amakiriro bamwe bakicirwamo abandi bakabakuramo bakabicira ahandi.

Umuyobozi w’ibi bitaro yasabye ko niba hari umuntu waba uzi amateka ku bwicanyi bwahabereye ko yakwegera ubuyobozi bw’ibitaro cyangwa akabimenyesha umuryango wa Ibuka.

Yagize ati “Nk’uko n’ahandi muri aka Karerere hagenda hamenyekana amakuru nyuma y’imyaka 25, natwe twizerako bizageraho tukamenya amakuru nyayo ku batutsi biciwe aha dukorera."

Umyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo bwana SHEMA Jonas yasabye abaganga gutanga serivisi nziza nk’abishyura umwenda babereyemo umurwayi. Yagize ati : "Bamwe mu baganga batumye umurwayi atakariza muganga icyizere , kubona muganga yica umurwayi ni amahano.”

Bwana Shema yongeyeho ati “Abaganga bagomba gutanga serivisi nziza igarura icyizere cyatakajwe na bamwe mu baganga bakoze Jenoside”.


SHEMA Jonas, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere ka Gasabo

Yashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse by’umwihariko avuga ko byerekana icyerekezo cy’icyitegererezo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

MUKAKAYONGA Stephanie watanze ubuhamya muri uyu mugoroba wo kwibuka yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo, ubwo yageragezaga guhungira muri Jandarumori agacunaguzwa azira ko ari umututsi. Gusa agaragaza ko hari icy’Imana yashakaga ngo azarebe. Ati “ Imana yarandinze kugira ngo nzarebe u Rwanda ruzira amoko , ruzira amaraso rwuzuye amahoro.”


MUKAKAYONGA Stephanie, ubwo yatangaga ubuhamya

Umuyobozi w’ibitaro bya Kakiru kandi yasabye ababa bazi abaganga bagize uruhare muri Jenoside ko babagaragaza bagahanwa, asaba kandi abakozi b’ibitaro kwirinda icyabatandukanya icyaricyo cyose bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bugamije iterambere rirambye ry’u igihugu Abanyarwanda bifuza.


Hibutswe abatutsi biciwe mu bitaro bya Kacyiru mu gihe cya Jenoside


Abaganga basabwe gukora neza kugirango bagarure icyizere batakarijwe n’abarwayi


Igitabo cya CP Dr. Daniel Nyamwasa kivuga ku mateka y’Abanyarwanda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA