Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kinyinya: Bibutse bazirikana ingorane abarokotse bagihura nazo, hanashimwa abagize uruhare mu guhisha no kurokora Abatutsi.Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 14 Mata, abaturage b’umurenge wa Kinyinya bibutse Abatutsi bazize Jenoside bari basanwe batuye mu yahoze ari Segiteri ya Kagugu, ubu ni mu tugali twa Kagugu na Gacuriro. Muri iki gikorwa hashimiwe bamwe mu baturage bagerageje kurokora abatutsi bikabakundira mu mbaraga nke zabo, aba barimo n’abashyizeho bariyeri yo kurokora Abatutsi mu gihe izindi zose mu gihugu zari izo kubafatiraho no kubica.

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwerekezaga ahitwa kuri burende mu kagali ka Kagugu. Aha hagaragara urwibutso rw’amateka yo kubohora igihugu agaragazwa n’ikimodoka cy’intambara cy’ingabo za Habyarimana cyarashwe n’inkotanyi ubwo zarwanaga urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Kinyinya bwana Karinda Callixte, yazirikanye abaturage bagize ubutwari bwo kugira Abatutsi barokora mu bushobozi buke bari bafite. Aba barimo Charles Twagirumwami (Cyicamahirwe), n’umwana w’umusore wari uhararariye umuryango wa Se witwaga Pascal wari utuye mu mudugudu wa Giheka. Uyu mugabo n’abo bavukana, mu gihe cya Jenoside bashyizeho Bariyeri itandukanye n’izari zashyizweho hirya no hino mu Gihugu kuko yo yari igamije kurinda abahigwaga bo muri ako gace ka Giheka n’abandi batutsi bari bahahungiye bava hirya y’ako gace, mu gihe izindi bariyeri mu gihugu zari zishinzwe guhagarika abahigwaga ngo bicwe.


Karinda Callixte/Ibuka mu murenge wa Kinyinya

Aba bombi babanje guhamagazwa imbere y’imbaga y’abaturage bari baje kwibuka bashimirwa ubutwari bwabaranze. Bwana Karinda yagize ati “Uyu mugabo mu gihe cy’94 yagenderaga ku kibando kubera uburwayi, n’ubu murabona ko acumbagira, ariko icyo gihe ntibyamubujije gufata umuryango w’abantu 5 akawuhisha mu gihuru, awucungira umutekano, icyo ariye bakakiryaho kugeza igihe awushyikirije ingabo zari iza RPF-Inkotanyi kandi abantu bazima byarabananiye. Icyo gihe ukurikije amateka yacu yari Umuhutu, ariko akaba umuhutu bitari mu maraso, yumvaga ko akwiriye gufasha abanyarwanda bagenzi be bari mu kaga”

Ageze kuri mwene Pascal w’I giheka yagize ati “Uyu mwana yari afite imyaka 4, ubwo Jenoside yabaga, Se witwa Pascal na mwene nyina Aloys, ndetse na bashiki be barimo uwitwa Adela, bagize igitekerezo cyo gushyiraho bariyeri itandukanye n’izari zashyizweho mu gihugu kuko yo yari iyo Kurinda abatutsi b’Igiheka n’abandi batutsi baturutse ahandi, mu gihe izindi zari izo kubiciraho”


Charles Twagirumwami n’umuhungu wa Pascal (Giheka) bashimiwe ko barokoye bamwe mu bahigwaga

Perezida wa Ibuka muri Kinyinya yavuze ko hari umubare w’abaturage batahigwaga, biyemeje gufatanya na Pascal kuri iyi Bariyeri, babikora babikunze n’ubwo hari n’abataramushyigikiye. Nyamara ngo ikibabaje ni uko Pascal yasabwe kureka icyo gikorwa cy’ubutwari yari yatangije akabyanga nyuma akaza no kwicwa akizizwa.

Yongeyeho ati ”Aba bantu tubafitiye Ideni rikomeye ry’urukundo, kuko twe tubita abarinzi b’igihango n’ubwo batatowe nk’uko abandi bibagendekera, ibyo bakoze bibemerera kuba abarinzi b’igihango b’imyaka yose, nibigenda neza tuzabahembera ibyiza bakoze kuko nk’uyu mwana w’umuhungu akeneye kwiyubaka”

Agaruka ku ngorane abacitse ku icumu rya Jeoside bagihura nazo, Karinda yagize ati “Hari abacitse ku icumu batishoboye, barwaye indwara zifitanye isano n’ingaruka za Jenoside. Hari n’abarwaye indwara zisanzwe, ariko zikomeye badashobora kwivuza ubwabo bikaba bisaba ko Ikigega FARGE kibafasha, ariko imbogamizi bari guhura nazo ni imiti, kuko amafarumasi yakoranaga na FARGE asa n’aho yabihagaritse.” Icyakora iki kibazo ntikiri mu murenge wa Kinyinya gusa, ngo kiri no mu yindi mirenge y’akarere ka Gasabo.

Bwana Karinda yanagarutse ku Rwibutso rugaragaza ubutwari bw’inkotanyi zahagaritse Jenoside, agaragaza ko hakurikijwe uko hubatswe, ahazwi nko kuri burende hadasigasira amateka mu buryo bwifuzwa.

Me. Rutabingwa Athanase, Perezida wa njyanama y’umujyi wa Kigali yijeje ko ubusabe bwo kuzirikana abagize uruhare mu kurokora Abatutsi muri aka gace k’umurenge wa Kinyinya yahoze ari Segiteri Kagugu busagezwa ku nzego zisumbuye.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cy’ubutwari kuba hari abaturage batinyutse gushyiraho Bariyeri bavuga ko nta mututsi uza kuhicirwa. Turabizirikana bizakurikiranwa nk’uko hari urwego rushinzwe kureba abagize akamaro nk’abo, nabo bazashimirwa birenze uko tubashimiye ahangaha”


Me. RUTABINGWA Athanase, Perezida wa Njyanama y’umujyi wa Kigali

Me. Athanase, yasezeranyije ko ku bufatanye bw’umurenge wa Kinyinya n’akarere ka Gasabo, urwibutso rwa Burende nk’ikimenyetso cy’ubutwari bw’inkotanyi hazubakwa neza ku buryo ukwibuka k’ubutaha kuzasanga hubatswe neza mu buryo busigasira amateka uko yakabaye.

Ku kijyanye n’imibereho myiza y’abarokotse Jenoside badashobora kwivuza neza , yagize ati “Turakora ubuvugizi kugirango iki kibazo kigezwe hejuru kuko atari n’ikibazo cy’umwihariko hano ahubwo kiri ku rwego rw’Igihugu. Hari gahunda za leta zo gufasha abatishoboye, ariko hari umwihariko w’abacitse ku icumu rya Jenoside”

Uyu muyobozi yasabye abaturage ba Kinyinya gushyira ingufu mu kwamagana no kurwanya Ingengabitekerezo ya Genoside.

Ati "Igihugu cyacu nticyari kizwi, cyamenyekanye kubera ubwicanyi bwa Jenoside bwakibayemo, ntidukeneye kongera kumenyekana gutyo, turashaka kumenyekana mu byiza gusa, utaramenyekanye mbere ntashake kongera kumenyekana mu bibi"

Ubutumwa ku mbaraga z’Igihugu (Urubyiruko)

Urubyiruko rwasabwe kwirengagiza inama z’abasaza baboze mu mitima nyuma yo kumungwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bibukijwe ko bagomba gushyira imbaraga zabo mu kubaka Igihugu, bakareka guta umwanya mu gukora ibidafitiye Igihugu akamaro, bareba ibintu binini biri ku rweho rw’Isi.


Urubyiruko rwasabwe gushungura amakuru n’inama by’ingirakamaro aho yaba ava hose

Urubyiruko rwibukijwe ko rutigishwa gusuzugura ababyeyi, ariko nanone rwibutswa ko rutagomba kububaha mu bidafitiye igihugu inyungu, ahubwo rukamenya gushunguramo iby’ingirakamaro.

Nk’abakunda gukoresha imbuga ngoranya mbaga, Urubyiruko rwasabwe kwitwararika amakuru yo kuri izi mbuga, kuko arimo ayaruyobya mu gihe rutayitondeye.

Abaturage b’umurenge wa kinyinya bibukijwe ko bagomba gukomeza kwitabira ibiganiro byo kwibuka kuko bizakomeza kugeza mu gihe cy’amezi 3 ari imbere nk’igihe Jenoside yamaze iba. Muri iki gikorwa kandi hashimiwe abagize ubutwari bwo gutanga ubuhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo.


Umuhoza Rwabukumba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya mu gikorwa cyo Kwibuka


Rtd Col. Camille Karege na Me. Rutabingwa Athanase mu Kwibuka-Kinyinya


Bamwe mu bayobozi b’umurenge wa Kinyinya bari muri iki Gikorwa


Abaturage b’ I Kinyinya bababajwe n’ibyabaye mu Rwanda


Kwibuka ni ugusubiza icyubahiro abishwe bazizwa ubusa


Mberabahizi Raymond Chretien, Visi meya ushinzwe ubukungu yahagarariye akarere ka Gasabo muri iki gikorwa


Igishyito mu gikorwa cyo kwibuka i Kinyinya

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA