Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gasabo : Ubusinzi bwatumye agawa, anatakarizwa icyubahiro



Yanditswe na NIYONSABA Pontien Yasomwe na

Ibi byabereye mu murenge wa Bumbogo, Akagali ka Nyabikenke umudugudu wa Kiliza, aho umugabo utabashije kumenyekana amazina kubera nta kimuranga yasanganwe, yaguye igihumure kubera inzoga nyinshi yari yanyoye, ubuyobozi bwasabye abaturage kwitwararika ibisindisha.

Umuturage witwa vincent ukorera hafi y’aho uyu mugabo yaryamye nyuma yo kunywa inzoga z’umurengera, Yagize ati «Twabonye aje adandabirana afite icupa ry ‘inzoga yo mu bwoko bwa liqeur bita KIBAMBA ageze hano imbere ahita yikubita hasi arahwera azana ifuro mu kanwa tugira ngo arapfuye. Twahise duhuruza ubuyobozi bw’ibanze burahagera harimo n’umuyobozi w’umudugudu wa KILIZA »

Umujyanama w’ubuzima muri uyu mudugudu bwana Rukuzagara yagize ati « abayobozi bahise bahagera badufasha kumuha ubutabazi bw’ibanze harimo kumuryamisha neza ndetse no kumushakira amata yo kunywa ngo abe yatora agatege »

Ubwo ikinyamakuru Theprofile.rw, yahageraga twasanze uyu mugabo amaze guhabwa ubutabazi bw’ibanze ahumeka neza hategerejwe ko atora agatege akabasha gutaha.

Twaganiriye n’ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu wa KILIZA bwana KALISA atubwira ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu mudugudu wabo bihari, cyane cyane izi nzoga bamwe bita likeri za make , icyakora ngo bakomeje kwigisha abaturage babo ko kunywa inzoga nyinshi byangiza ubuzima bwabo.

Yagize ati «mu mudugudu nyoboye amahano nk’aya ntabwo akunze kuharangwa kuko twigisha abaturage kenshi ko atari byiza kunywa inzoga ukarenza urugero. Iyo uzinyoye utararya bikugiraho ingaruka mbi cyane nk’izi zabaye kuri uyu mugabo kuko mubigaragara yanyoye inzoga atararya »


Abantu bari baje kumushungera ari benshi

Kubera ko umwirondoro w’uwari wasinze akiryamira mu mihana utamenyekanye, bwana Kalisa yadutangarije ko uyu mugabo atabarizwaga mu mudugudu acungira umutekano, ariko ko byakabereye isomo abaturage bo mu mudugudu we ndetse n’abaturarwanda muri rusange bafata ku gahiye bakajya banywa, ariko ntibarenze urugero rwatuma bagera n’aho batakaza icyubahiro.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA