Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kamonyi :Mudaheranwa arasaba gusubizwa Hotel ye avuga ko yatejwe cyamunara mu buriganya



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

“Ndasaba ko cyamunara iteshwa agaciro, bitashoboka cyamunara igasubirwamo Hotel, parikingi n’ubusitani bigahabwa agaciro kabyo bikwiriye. nkabona uburenganzira ku mutungo wange”. Ni ibyavuzwe na Mudaheranwa Theogene atuye mu mudugudu wa Nyagisozi, akagari ka Kabuye umurenge wa Jabana akarere ka Gasabo, kucyo yise akarengane yakorewe na Equity Bank Rwanda plc yamutereje Hoteli ye cyamunara. Ni Hoteli y’inyenyeri ishatu iri mu Karere ka Kamonyi ahitwa Ruyenzi.

Mudaheranwa, avuga ko ajya gufata inguzanyo muri Equity Bank Rwanda plc imirimo yakozwe kuri Hotel ye yari ifite agaciro ka 460.000.000 Frw, ahabwa inguzanyo 260.000.000.

Igenagaciro rya byose riba 906.678.220. akibaza uburyo ibikorwa nkibi byatejwe cyamunara kuri 245.000.000 Frw. Yakomeje avuga ko mu nguzanyo yahawe ya 260.000.000 yari amaze kwishyuramo 58.000.000

Mudaheranwa agira ati “ibikubiye mu mabwiraza y’igurisha ry’ingwate UPI 2/08/05/26 ku nguzanyo ya Equity Bank Rwanda plc yampaye tariki 26/06/2016 nta nakimwe ryubahirijwe, byose ni amanyanga n’uburiganya gusa. Nk’urwego nashyizwemo, Icyemezo cyo kugurisha ingwate, kumenyesha cyamunara, kugurisha mu mucyo, igihe naho cyamunara izabera ntanakimwe kigeze gikorwa mu buryo bwiza. Byose byaranzwe n’uburiganya n’ubujura. Ndasaba inzego zibishinzwe ko zabikurikirana nkarenganurwa ku mutungo wange”.

Akomeza avuga ko umuhanga mu igena gaciro kumutungo utimukanwa wange yazanywe na Equity Bank tariki 3/12/2018 yemeje ko umutungo we ufite agaciro ka 906.678.220(Actual value) ukagira agaciro ka 634.674.754 (actual value), ibi bihabaye nagaciro umutungo wagurishijweho ka 245.000.000 Frw.

Yagize ati "turetse gutesha agaciro umutungo wanjye, hirengagijwe n’amategeko nk’itegeko No 10/2009 ryo kuwa 14/05/ryerekeye ubugwate ku mutungo utimukanwa. Rwose nkwiye kurenganurwa, ngasubizwa uburenganzira ku mutungo wange. Equity yatesheje agaciro umutungo wange irangije irawigurisha, harimo amanyanga rwose”

Agira ati “banki yankoreye amakosa itangira kunyishyuza igihe kitaragera,bikaba binyuranyije nibigenderwaho mu gutanga inguzanyo zishorwa mu bikorwa bibyara inyungu mu gihe kirekire, aho ngiriye ikibazo cyo gufungwa, Equity Bank iba iteje ibyange, si ukubiteza gusa ahubwo yarabyihaye kuko nyuma yo kuyitesha agaciro nanayo yayiguze. Equity twagiranye amasezerano yari izi aho ndi, ntiyigeze imenyesha kubijyanye na cyamunara, kuko byari kunyuzwa ku buyobozi bwa Gereza ya Mageragere aho afungiye, nakarengane gakomeye, gufata umutungo w’umuntu ukawukoresha ibyo wishakiye. Leta n’abandi babishinzwe rwose ni bamfashe ndenganurwe. Nari ngifite igihe cyo kwishyura, nibaza impamvu bateje umutungo wange bikanyobera. Ababyihishe inyuma kunyugu zabo bwite bose rwose ni bakurikiranwe, mpabwe ubutabera”.

Ku rupapuro ikinyamakuru gifitiye kopi, rugararaza ko ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB yatanze amabwbiriza yo kugirisha ingwate UPI 2/08/05/26 tariki 11/12/2018. Inyandiko ikubiyemo amabwiriza y’igurisha ry’ingwate akaba yaratanzwe 03/12/2018 na Felix Irafasha ushinzwe kugurisha ingwate. Indi nyandiko ikubiyemo amababwiriza y’igurisha ry’ingwate akaba yarasohotse tariki 03/12/2018 n’ushinzwe kugurisha ingwate Ndagijimana Viateur.

Mu nama yamuhuje nabagize inzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’imanza n’inyandiko mpesha, Minisitiri w’ ubutabera Johnston Busingye yaburiye abahindanya iyo mirimo yombi bagahombya abishyuzwa, batesha agaciro imitungo, baburizamo ubutabera, baharabika isura y’igihu ko bagomba kubireka inzira zikigendwa.

Yagize ati “Haravugwa ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho, birimo cyane cyane ubufatanye bwa bamwe mu bagurisha mu cyamunara, abaguzi, banki, abahesha b’inkiko, abagurisha ingwate, Abavoka, abagenagaciro, abakomisiyoneri n’abandi bagamije kwegukana imitungo igurishwa ku biciro biri munsi y’ibikwiye.”

Busingye ati “Ndasaba ko uyu munsi tubwira abo bose bahindanya ibikorwa byo kurangiza imanza n’inyandiko mpesha, bagahombya abishyuzwa, bagatesha imitungo agaciro, bakaburizamo ubutabera, bagahungabanya ubukungu n’ikizere abashoramari bafitiye u Rwand, ko twabahagurukiye, ko badashobora kuturusha imbaraga, ko bagomba kubireka inzira zikigendwa.”

Yavuze ko mu ngamba zo gukemura iki kibazo harimo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza cyamunara ndetse no guha urwego rumwe izi nshingano zo kurangiza imanza n’inyandiko mpesha rukazajya ruba arirwo rubibazwa.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko imikorere mibi mu kurangiza imanza, n’izindi nyandiko mpesha no kugurisha mu cyamurara ngo ntibigarukira hagati y’abantu babiri cyangwa umuntu n’urwego. Ahubwo ngo bihindanya isura y’igihugu bikanasubiza inyuma n’ubukungu.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Yankurije Odette yagize ati “Kurangiza imanza no kugurisha ingwate mu cyamunara iyo bikozwe nabi bibangamira imiyoborere myiza, byangisha abaturage Leta, inzego z’Ubutabera ntizizerwa n’abaturage kuko ziba zaramunzwe n’akarengane na ruswa, bikabangamira ihame ry’Igihugu kigendera ku mategeko ndetse bikangiza isura y’Igihugu. Nyamara biba byakozwe mu nyungu za bamwe.”

Akomeza agira ati “Bihombya abashoramari kuko imitungo yabo iteshwa agaciro bakabura igishoro, urwego rw’imari n’imisoro rugasubira inyuma.”


Yari Hoteli y’Inyenyeri 3





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

Ubutabera bw’ u Rwanda bwiyemeje kurenganura abantu muburyo bwose ,turizerako nuyu mushoramari haricyo bazamufasha cyaneko yaragiye gukura kamonyi mubwigunge,Hotel nziza nkiyi yarikenewe Ku Ruyenzi

amahoro kuri mwese. mubyukuri usomye iyi nkuru ikintu cyambere uhita wibaza nikimwe 1) ese abashoramari bo murwanda bazajya bajya mubigo by’imari (ama bank) bagirango babashe ngongera ubushobozi bwabo ngo bubake cg bakore ibikorwa biteza igihugu cyose muri rusange aho kigirango bibazanire inyungu ahubwo usange nutwo warufite baradutwaye?? ibi bikwiye kwitabwaho nababishinzwe kuko ntibyumvikana ukuntu waba ufite igikorwa gifite agaciro ka miliyoni 900 ngo bakigurishe miliyoni 245 birababaje inzego zibishinzwe zitabare uyu mu shoramari abashe gusubirana ibye.

mubyukuri uyu mushoramari yararenganye leta ifatanye ninzego zibishinzwe barenganure uyu muntu. kuko birababaje cyaane. kubona umuntu ashora amafaranga angana kuriya yewe ninguzanyo bank yatanze ningana nayo yaramaze kuhakoresha barangiza bakagurisha nari munsi yinguzanyo yatanzwe. kd nkuko nyirubwite abigaragaza yahawe inguzanyo amaze gukora ibikorwa bihwanye na miliyoni 460. ikiyongereyeho ngo ni bank yatanze ingwate irangije iranagura muri cyamunara kugiciro nka kiriya. birababaje cyaane.

Bank equity yarakwibye kuburyo bugaragara pe,ubu habuze undi Mushoramari wishyura kugiciro kizima cgwa nuko equity yashakaga kwikubira ibibintu?birababaje rwose

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA