Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kamonyi: Mu murenge wa Rukoma bibutse ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi.



Yanditswe na Anathalie NYIRANGABO Yasomwe na

Abibutswe kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mata 2019, ni Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside mu 1994 bakajugunwa mu kirombe cya cyatenga gifite Metero zirenga 54 z’ubujyakuzimu giherereye mu mudugudu wa Mbizi.

Ubwo bibukwaga ku nshuro ya 25, abatuye mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa rukoma bakoze urugendo rwerekeza aho mu Cyatenga, kuri iki kirombe gifite metero 55 zijya i kuzimu. Mbere ya Jenoside, ngo iki kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro, ariko mu gihe cya Jenoside interahamwe zajugunyemo abatutsi basaga ijana na batatu(103) bari batuye mu mudugudu wa Mbizi nk’uko byagaragajwe n’umwe mu bari bahatuye watanze ubuhamya akavuga ko nawe bamujungunye muri icyo cyobo, ariko Imana ikamutabara akaza kuvamo ari muzima ndetse anarokoka Jenoside.

Umuyobozi w’umurenge wa rukoma bwana Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko kuba bahisemo kwibukira mu kagari ka Remera, umudugudu wa Gisenyi ari ukugira ngo begere hafi yo mu Cyatenga ahari amateka yihariye. Yagize ati ”Mu cyatenga,hiciwe abatutsi benshi mu gihe Jenoside yakorwaga bari batuye hano mu dugudu wa Gisenyi, uwa Mbizi ndetse n’uwa Kigarama. Ikindi gikomeye ni uko iyi tariki ya 19 aribwo Abatutsi benshi bo muri uyu murenge wacu wa rukoma (wahoze ari komine Taba yayoborwaga na burugumesitiri Akayezu) watangiye ubwicanyi ndetse akarenga na komine yari ashinzwe akajya no kubutangiza mu cyahoze ari komine Musambira aho kurinda ubuzima bw’abaturage yari ashinzwe kuyobora.”

Umuyobozi w’umurenge wa rukoma yakomeje avuga ko bateganya gushyira ikimenyetso ahari ikirombe cya cyatenga kiruhukiyemo imibiri isaga 103 y’abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ndetse ko ubuyobozi bw’akarere bwabateye inkunga ,ariko ko bategereje ko icyo kimenyetso cy’amateka ya Jenoside kibanza kwemezwa na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Uhagarariye ibuka mu karere ka kamonyi bwana Pacifique Murenzi yihanganishije abanyarwanda batewe ibikomere na Jenoside yakorewe Abatutsi, anenga umuyobozi mubi wayoboraga icyahoze ari komine Taba ndetse anashimira leta y’ubumwe irimo kubafasha gutera intambwe mu rugendo rwo kiyubaka.

Ati ”Ibyo ari ibyo byose hari abagize uruhare mu kurokoka kwa bake muri benshi twabuze muri Jenoside. Nkuko mwabyumvise ubu butaka duhagazeho bw’ahahoze ari komine Taba umuyobozi wahayoboraga mu gihe cya jenoside Jean Paul Akayezu ni umwe mu kitegererezo cy’imiyoborere mibi abanyarwanda dushobora gufatiraho by’umwihariko abanyarukoma, kubera ko mubo yari ashinzwe, abatutsi n’ibintu byabo barimo, ariko niwe wa mbere wavukije ubuzima bamwe mu baturage yari ashinzwe. Ndagira ngo rero mwese nk’abanyarwanda mbabwire ngo mukomere kubera ko ubuyobozi bubi twabubonye, imiyoborere mibi twayibayemo,umutekano twarawubujijwe muri iki gihugu, ariko uyu munsi dufite igihugu kirimo abayobozi bifuriza abanyarwanda ibyiza. Ndagira ngo rero muri aka kanya mbonereho gushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu kubera ko dukomeje gufashwa mu rugendo rwo kwiyubaka” Yanasabye abakoze Jenoside gusaba imbabazi abo biciye ndetse no kugaragaza imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


Pacifique Murenzi, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi madamu Kayitesi Alice yasabye abatuye mu murenge wa Rukoma barokotse Jenoside kurushaho gukomera no kwiyubaka.Yagize ati ”Umwanya wo kwibuka ni uwo kuruhuka mu mitima no kuzirikana amateka abanyarwanda banyuzemo. Amateka y’igihugu cyacu yabaye maremare cyane kandi aba mabi cyane, ariko ndagira ngo mbahumurize. Nimukomere. Jenoside ntizongera kubaho ukundi.Dufite igihugu kimwe kandi kidukunda. Abanyarwanda turi bamwe kandi ntawuzongera kuvutswa ubuzima hagendewe ku uko yavutse cyangwa se aho akomoka.”


Madamu Kayitesi Alice, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi

Hon.Depite Uwera Kayumba Marie Alice wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka yavuze ko bitoroshye kubona amagambo yo kuvuga ku munsi wo kwibuka ,uretse kubakira ku mateka ndetse no kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu bikorwa bibafasha gusubira mu buzima.


Hon.Depite Uwera Kayumba Marie Alice (i bumoso), umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka

Yagarutse ku kibazo cy’ubutabera mpuzamahanga budashyira imbaraga mu guhana abakoze Jenoside bahungiye mu mahanga ndetse n’imibiri y’abatutsi bishwe mu 1994 itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ati ”Nubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe nk’ibyubutabera mpuzamahanga aho hakiri abakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino ndetse hakaba hakiriho ikibazo cy’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, nubwo bimeze bityo mukomere. Mwihangane mukomeze mutwaze gitwari.” Yakomeje avuga ko kwibuka ari umwanya wihariye wo kuzirikana ubutwari, ubupfura ndetse n’ubwitange bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse.


Bamwe mu barokokeye i Rukoma


Abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo kwibuka





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA