Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyanza: Umuvunyi mukuru yasabye abayobozi guha abaturage ijambo no kwirinda uburangare mu gukemura ibibazo byabo.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubwo yajyaga gukemura ibibazo by’abaturage mu karere ka Nyanza, intara y’amajyepfo, kuri uyu wa 24 Mata 2019, Umuvunyi mukuru Anastaze Murekezi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda kurangaranwa ibibazo abaturage babagezaho no kubaha ijambo mu mikemurirwe yabyo.Yanibukije abaturage ko barushaho gutanga amakuru kuri Ruswa n’Akarengane, mu gihe bakagiriwe, ariko ntibagende bigamba ko bayatanze mu rwego rwo kwirinda guhutazwa n’ubwo bafite uburenganzira bwo kuyatanga kandi ntibabizire.

Muri iki gikorwa, hakiriwe ibibazo by’abaturage bisa nk’ibyari byarananiranye kandi wabonaga ko umubare munini w’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa wari unyotewe no kubona ibibazo byabo bikemurwa n’umuvunyi mukuru.

Abaturage b’akarere ka Nyanza bagaragaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze babana nabo buri munsi babarangaranye, ndetse bikagera n’aho batangira kubasiragiza aho kubakemurira ibibazo uko bikwiriye.

Umwe muri aba baturage twise Mugabo yagize ati ”Njye nakuriranye iby’isambu nariganyijwe n’umuvandimwe, mushiki wanjye, aho kugirango abayobozi bakemure iki kibazo banshyiraho iterabwoba kubera ubushobozi bwe, tugeze no mu rukiko atanga ruswa n’ubwo ntabashije kubona ibimenyetso, urukiko rwaje kwanzura ko ntsinzwe kandi bambuza no kujurira. Ubu naje gutakira umuvunyi, ndizera ikibazo cyane noneho kigiye gukemuka”

Undi mukecuri (Mukamana) ati “Tuza ku muvunyi tuzanye ibibazo byacu, kuba bazirikanye ko dufite ibibazo ni cyo gituma tuvuga ko leta yacu idukunda n’ubwo bamwe mu bayobozi bayo b’ibanze bashyizweho batabura kuyivangira. Kuba umuvunyi atanze umurongo w’uko ikibazo cyanjye kizakemurwamo biranejeje, kandi ntashye nyuzwe”

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi yasabye abayobozi kutarangaranwa ibibazo by’abaturage, kuko ngo ibi bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugi , ati ”uburangare buri mu nzego nyinshi, ariko ab’inzego zibanze bo babana n’abaturage umunsi ku wundi, bakwiriye kubwirinda kuko bugira ingaruka mbi. Gutinda gukemura ibibazo by’abaturage bifatwa nk’uburangare, ni amakosa mu kazi kandi biranahanirwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza bwana Ntazinda Elasme, yemeye ko hari ubwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugira uburangare mu gukemura ibibazo by’abaturage, agira ati ”kuba bimwe mu bibazo by’abaturage bidakemuka harimo uruhurirane rw’impamvu, zirimo kuba haba hakiri kare ngo ikibazo runaka kigerweho kandi gikemurwe, harimo gucika intege k’umuturage bityo ikibazo kikumvwa n’urwego rumwe ntakigeze ku rwisumbuyeho. Hari n’ubwo ubuyobozi bugira uburangare mu gukemura ibibazo by’abaturage, ibi byose bituma abaturage badakemurirwa ibibazo ku gihe”

Umuvunyi mukuru kandi yasabye abaturage kutihererana amakuru mu gihe hari umuyobozi umurangaranye, umwatse ruswa, cyangwa umurenganyije. Yagize ati “Abaturage turabasaba kuduha amakuru ku bibazo bya Ruswa n’akarengane, mu nyandiko , Telefone, SMS n’ubundi buryo, ariko ntibakwiriye kwigamba ko bareze abayobozi babo ku rwego rw’Umuvunyi. Gusa umuturage afite uburenganzira bwo gutanga amakuru, ntabikurikiranweho, hari n’itegeko rimurindira umutekano kuko aba yakoze igikorwa cyiza kandi cyo gushimwa”

Umuvunyi mukuru yavuze ko ari ikibazo kuba aho urwego akuriye rugera hose ruhasanga ibibazo umurundo byananiwe gukemurwa, ku buryo bifata umunsi wose bukarinda bubiriraho abakirwa batararangira. Aha I Nyanza , bamwe muri benshi bagejeje ibibazo byabo ku rwego rw’umuvunyi, nyuma yo gukizwa n’inkiko, ariko ntibishimire imikirize yabyo, kuko bagaragaje ko baketsemo ruswa n’akarengane kandi urwego rw’umuvunyi rukaba rufite ububasha bwo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’ako karengane.


Abaturage bagaragarije umuvunyi ibibazo bamaze igihe baraburiye ibisubizo


Umuvunyi mukuru Anastase MUREKEZI, aratanga umurongo ku kibazo yari agejejweho





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA