Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umushinga Compassion urasaba Leta ubufatanye buhamye



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu nama yo kuri uyu wa 26 Mata 2019, n’abafatanyabikorwa b’umuryango ufasha abana bakomoka mu miryango y’abakene mu Rwanda “compassion”, uyu muryango wasabye ko Leta n’inzego zayo zifite aho zihurira no gufasha abana, yarushaho kunoza imikoranire nawo.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bugaragaza ko uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 1980, nyamara ngo ntiwahagiraga ibiro, ahubwo ngo wari ufite ibiro ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo, ibi bikaba byaratumaga inshingano zawo zitagerwaho neza. Mu 1984, hashize imyaka 4, ukorera muri aka karere, nibwo wabashije gushyira ibiro byawo mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Compassion bwagaragaje ko waje gukomwa mu nkokora n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, kuko abana ibihumbi 6 mu bihumbi 11 wafashaga baburiwe irengero, kuko nyuma y’ibi bihe by’amage u Rwanda rwanyuzemo wabaruye ibihumbi 5 gusa by’abana wafashaga.

Icyakora nyuma ya Jenoside, umubare w’abana ufasha wakomeje kwiyongera, ubu urimo gufasha abasaga ibigumbi 100 kandi bose babarizwa mu miryango yabo. 95% byabo babarizwa mu cyiciro cya 1 n’icya 3 cy’ubudehe.
Abana bafashwa n’uyu muryango bakomoka ku babyeyi babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda kandi bakitabwaho n’abakozi b’itorero.

N’ubwo Leta ifatanya n’uyu muryango mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kwita ku bana bakomoka mu miryango y’abatishoboye, uyu muryango wa Compassion urasaba ubufatanye buhamye na Leta y’u Rwanda. Umuyobozi wa Compassion ku Rwego rw’u Rwanda bwana John R. NKUBANA yagize ati “Mu busanzwe leta turafatanya, ariko icyo dushaka ni uko ubu bufatanye bukomera cyane, tugakorana nk’ikipe imwe mu kwita ku bana b’u Rwanda kuko ari ab’agaciro ”


John R. NKUBANA, umuyobozi wa Compassion mu Rwanda

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Abana, wari uhagarariye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr. Claudine Kanyamanza, nawe yijeje ko imikoranire igomba gukomeza kurushaho kugaragara mu gushyira mu bikorwa ibiri mu nshingano za buri ruhande, ati ”ubufatanye bwacu bushingiye ku mikoranire muri buri gikorwa. Guhurira muri iyi nama ni uburyo bwo kongera kurushaho kuyishimangira, kuko ubusanzwe turebera hamwe niba ibyo compassion ifashamo abana bihura n’ibyari biteganyijwe muri gahunda Leta iba ibafiteho, kuba basaba ubu bufatanye rero si uko butari busanzwe buhari, ahubwo ni ukubwongerera imbaraga kuko n’ubusanzwe turuzuzanya”


Dr.Uwera Claudine Kanyamanza/NCC

Ubuyobozi bwa Compassion bugaragaza ko bugishakisha uko bwajya bukorana n’inzego za Leta mu bikorwa bifatika bishobora no guhabwa amanota ku buryo yagenderwaho mu kwesa imihigo y’inzego z’ibanze.

Kugeza ubu ibikorwa bya Compassion biri mu turere twose 30 uko tugize igihugu, muri utu turere ibikorwa byayo bikurikiranwa n’amatorero 400.
Ku rwego rw’Isi, Umuryango Compassion watangiye mu 1952, magingo aya ibikorwa byawo bibarizwa mu bihugu 26 hirya no hino ku isi , kandi abagenerwabikorwa bawo bagera kuri Milioni 2 z’abana. Uburemere bw’inshingano ufite butuma hakoreshwa amafaranga menshi mu bikorwa byawo kuko nko mu mwaka ushize wa 2018, uyu muryango wakoresheje asaga miliyali 25 z’amafaranga y’u Rwanda.


Abayobozi b’amatorero mu nama ya Compassion


Abana bava mu miryango itishoboye bafashwa na Compassion mu Rwanda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA