Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

RIB irasaba itangazamakuru ubufatanye mu gukumira ibyaha



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Byasabiwe mu kiganiro kuri uyu wa 29 Mata 2019 hagati y’inzego zihagarariye itangazamakuru, ubuyobozi bw’ urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, urwego rutanga ufufasha mu by’amategeko n’abanyamakuru ubwabo. Itangazamakuru ryasabwe kudatangaza inkuru zishobora kuburira abakekwaho ibyaha kugirango badacika ubutabera.

Ni ikiganiro cyaranzwe no kungurana ibitekerezo bigamije imikoranire ihamye hagati y’abakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, abanyamategeko n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. Impande zose zaganiraga, zibukiranyijwe ko zose zikora kubw’inyungu z’abaturage baba bagomba kubaho batuje muri sosiyete itarangwamo ibyaha, bityo bakaba bagomba gufatanya mu kubirwanya.

Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, bwana Cleophas Barore yavuze ko ubu bufatanye mu gukora kinyamwuga ibiri mu nshingano za buri ruhande bukenewe. Yagize ati “Ubufatanye ni ingirakamaro. Ni mu gihe kandi ko dusaba abanyamakuru gukora kinyamwuga, dukeneye sosiyete yisanzura ku itangazamakuru”

Icyakora bwana Cleophas Barore nanone yakomoje ku kubakira abanyamakuru ubushobozi bubafasha gukora inkuru zicukumbuye, zanafasha uru rwego kugera ku muzi w’icyaha. Ati “Mufite ubuhanga bwinshi mukoresha mu kugenza icyaha, turatekereza ko mwahugura itangazamakuru, rikabasha kugira ubuhanga nk’ubwo mukoresha, rikajya ribukoresha mu gukora inkuru zaryo zicukumbuye kuko dusanga ari bwo buryo bwiza bw’imikoranire twifuza mu guhashya no gukumira ibyaha”


Cleophas Barore, Umuyobozi mukuru wa RMC muri iki kiganiro

Barore yashimangiye ko abanyamakauru ahagarariye barajwe ishinga no gukora akazi kabo kinyamwuga, bityo n’inkuru zabo zigafasha mu gukumira ibyaha hagendewe ku mahame agenga umwuga w’itangazamkuru mu Rwanda.

Col. Jeannot Ruhunga, umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, atangiza ibi biganiro yashimangiye ko akamaro k’itangazamakuru mu gukumira ibyaha kadashobora kwirengagizwa. Ati ”akamaro itangazamakuru ryagize kugeza ubu ni kanini , turabizi ko itangamakuru ritariho, uru rwego rw’ubugenzacyaha ntirwabasha kuzuza inshingano zarwo neza”


Col. Ruhunga Jeannot, umunyamabanga mukuru wa RIB

Uyu muyobozi yongeyeho ko iyo itangaamakuru rikoze kinyamwuga bitanga umusaruro ushimishije mu gukumira ibyaha, icyakora yongeraho ko iyo rikoze nabi, ibintu birushaho kuba bibi cyane aho yatanze urugero rw’imikorere y’itangamakuru mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi. RIB ishimangira ko ubufatanye n’itangazamakuru buzatanga umusaruro ushimishije.

Dr. Rugira, umushakashatsi wari muri ibi biganiro yabwiye impande zombi ko iyi mikoranire igomba kubaho kandi igakorwa buri ruhande rugira icyo rufasha urundi mu byo buri rumwe rubura mu mikorere yarwo. Ati “ Itangazamakuru n’ubugenzacyaha bahurira ku kibuga kimwe, ariko bakora akazi kabo mu buryo butandukanye. Bivuze ko hagomba kubaho imikoranire ihamye igamije inyungu y’umuturage”


Dr.Rugira/Umushakashatsi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rumaze umwaka umwe rushyizweho, icyakora rwafashe inshingano zari zisanzwe zikorwa n’urwego rwari ruzwi nka CID. Kuva rwajyaho kugeza muri Werurwe 2019, rumaze kugenza ibyaha bigera ku bihumbi 39 mu gihugu hose, Kandi impamvu RIB yifuza ko ubu bufatanye n’itangamakuru burushaho gushinga imizi ni uko uru rwego rwagiye rumenya bimwe muri ibi byaha nyuma y’uko byanditswe mu bitangazamkuru bitandukanye.


Abayobozi b’ibitangazamakuru bari muri ibi biganiro


Abanyamakuru muri ibi biganiro





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA