Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, mubyo aregwa harimo iterabwoba



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

U Rwanda ruamaze kwemeza ko Major Callixte Sankara yamaze gutabwa muri yombi, akaba yaragejejwe mu Rwanda, ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.Mu
bwaha akurikiranweho birimo n’icy’iterabwoba nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Ubusanzwe yitwa Nsabimana Callixte akunda kwiyita Majoro Callixte Sankara, yakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga nka youtube yigamba ibitero bimaze iminsi bigabwa mu ishyamba rya Nyungwe ndetse agashimangira ko umutwe w’inyeshyamba avugira FLN, ishamikiye kuri MRCD ya Paul Rusesabagina wamaze kwigarurira iri shyamba. nyuma y’amakuru yari adafitiwe gihamya ko yaba yarafashwe, ubu leta y’u Rwanda imaze gutangazako Major Sankara yamaze kugarurwa mu Rwanda, akaba ari mu maboko ya RIB.

Ibi byashimangiwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RIB mbere gato y’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Dr.
Richard SEZIBERA agirana ikiganiro n’abanyamakuru akabitangaza mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yagize ati "Uwiyita Major Sankara umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigamba bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akavuga ko azakora n’ibindi kuko ibyo bidahagije, ku bufatanye n’abandi Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza kugirango asobanure ibyo bintu akora."

Iby’itabwa muri yombi rya Major Callixte Sankara byatangiye kuvugwa tariki 1 Mata 2019 afatiwe mu birwa bya Comore. Gusa, inzego za Leta y’u Rwanda ntizahise
zemeza iby’ayo makuru, zikavuga ko nazo zibyumva bivugwa, ariko ko zitabishimangira.


Itangazo rya RIB ryasohotse mbere gato y’ikiganiro n’itangamakuru

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri Sezibera yatangaje ko bagezni ba Sankara biciwe mu ishyamba rya Nyungwe ubwo bagabaga ibitero mu Rwanda.

Dr. Sezibera yashimangiye ko kugirango ifatwa rya SANKARA rigerweho anagarurwe mu Rwanda, bakoranye n’ibihugu byinshi, Nyuma yo gushyira hanze impapuro zo kumuta muri yombi we n’abandi bahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Majoro Callixte Sankara yigambye ko umutwe wa FLN ariwo wagabye ibitero byahungabanyije umutekano w’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe n’ahandi mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko Callixte Sankara yari amaze igihe ashakishwa. RIB yavuze ko akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe wa gisirikare, kugaba ibitero by’ iterabwoba, gushimuta abaturage, gusahura imitungo y’ abaturage, ubugambanyi, n’ ubwicanyi.

Ngo n’ubwo Sankara yiha Ipete rya Major, azaburanishwa n’inkiko za Gisivile nk’uko
ubushinjacyaha bwabitangarije the New Times. Leta y’u Rwanda ntiyemera ipeti rya Major yavugaga ko afite. Ivuga ko nta gisilikali kizwi yariboneyemo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA