Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Public Health Bulletin, ikinyamakuru cya MINISANTE kije gukosora inkuru zandikwagwa ku buzima mu buryo buciriritse.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 30 Mata 2019, Ministere y’ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, yashyize ahagaragara umushinga w’ikinyamakuru cyandika inkuru z’ubuzima mu buryo bwa kinyamwuga bw’ikiganga ny’uma y’uko amakuru yandikwaga mu rwego rw’ubuzima atabaga ari ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Leon Mutesa , umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru, ngo kije mu rwego rwo gutanga amakuru yimbitse kandi akozwe mu buryo bwa gihanga mu kiganga buyashyira ku rwego mpuzamahanga ku buryo aho umuntu wese ari ku Isi aba ashobora kuyifashisha.

Yagize ati “Twabonaga ko mu rwego rw’ubuzima inkuru zabwandikwagaho zabaga zidakozwe mu buryo bw’abahanga mu buzima, ku buryo amakuru twabonaga yandikwa n’ibinyamakuru bisanzwe adashobora gushyirwa ku rwego mpuzamahanga”


Dr. Leon Mutesa (hagati), Umwanditsi mukuru wa RPHB

Uyu muganga avuga ko inkuru itambutswa muri iki kinyamakuru izajya ibanza gusuzumwa n’ikipe y’inzobere mu buzima.

Ati ”mbere yo gushyira mu kinyamakuru inkuru yanditswe n’umwe mu bakora umwuga w’ubuganga cyangwa umushakashatsi, izajya isuzumwa n’abantu barenze 2, yemezwe ibone gutangazwa mu kinyamakuru , iyi nzira yitwa Peer Review Process”

Umuyobozi w’iki kinyamakuru ashimangira ko kizajya kinyuzwamo inkuru zitandukanye zo mu gisata cy’ubuzima cyose. Iki kinyamakuru gitangiye cyandikwa mu rurimi rw’icyongereza mu gihe umubare munini w’abagenerwa bikorwa (abakeneye amakuru y’ubuzima) bumva ikinyarwanda. Aha niho Ministre w’ubizma ahera avuga ko kizashyirwa no mu rurimi abanyarwanda benshi bumva.

Dr. Diane Gashumba ati ”Yego tugomba rwose kugira vuba ku buryo tugira igihe cyo gutegura amakuru mu Kinyarwanda nk’ururimi rwumvwa n’abanyarwanda bose. Ni amakuru agendanye n’ubuzima kugirango dutoze abanyarwanda umuco wo gusoma inkuru z’ukuri, aho bazamenya ibibakorerwa n’ibishya byavumbuwe mu buganga”


Minisitiri Diane Gashumba w’Ubuzima

Minisitiri Gashumba yongeye ho ati ”Iki kinyamakuru kizaba gikubiyemo amakuru dukeka ko abanyarwanda bifuza, ni amakuru akuraho impuha mu baturage ku bijyanye n’ubuzima. Hari ubwo abaturage batabonaga amakuru y’impamo bigatuma bajya kuyashakishiriza hirya no hino”

Ibi bishatse kuvuga ko amakuru yandikwaga n’ibinyamakuru bisanzwe mu rwego rw’ubuzima asa n’atujuje ubuziranenge mu buryo abahanga mu buzima bishimira.

Iki kinyamakuru gisomwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya murandasi, icyakora kizajya gisohoka ku mpapuro inshuro 2 mu mwaka.

Ku ikubitiro iki kinyamakuru "Rwanda public Health Bulletin", cyasohotsemo inkuru 5 zemejwe n’itsinda ry’inzobere mu buzima nyuma yo gutoranwa muri 25 zari zashyizwe ku meza y’abasesenguzi b’iki kinyamakuru. Iki kinyamakuru kizajya cyibanda ku nkuru z’ubuzima zirimo izirwanya Malariya, Kuboneza urubyaro, uburumbuke n’izindi. N’ubwo Ministre w’ubuzima atashatse gutangaza ingengo y’imali yakoreshejwe kugirango iki kinyamakuru kijye ahagaragara, hari amakuru yemeza ko gishobora kuba gishyizwe ahagaragara gitwaye agera ku bihumbi 123 by’Amadolari ya Amerika mu gice cya mbere . Ni amafaranga asaga Miliyoni 110 z’amanyarwanda.


Ubwo bashyiraga ku mugaragaro ikinyamakuru





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA