Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Imiryango itari iya Leta yasabwe kudacika intege igihe ihuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze birengagiza akamaro kayo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu nama yo kuri uyu wa 30 Mata 2018, yahuje imiryango itari iya Leta 4 yishyize hamwe ngo itange serivisi z’ubutabera mu Rwanda, hagaragajwe ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze babangamira iyi miryango mu gihe iba igiye gutanga ubufasha bw’ibyo ishinzwe mu baturage, icyakora ubuyobozi bwa Minisiteri y’ubutabera bwabasabye gukarishya itumanaho no kudacika intege.

Iyi nama yari ihuje imiryango irimo GLIDH, HDI,IMRO ,RNGOF,yose igamije kurebera hamwe uruhare rwayo mu gutanga ubutabera. Iki gitekerezo cyaje nyuma yo guhangayikishwa n’ikibazo kikigaragara mu mitangirwe y’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, umutekano n’uburenganzira bwa muntu. Iyi miryango igamije kunganira Leta y’u Rwanda ifatanya nayo mu gihe itegura gahunda z’ibikorwa byayo bijyanye n’ubutabera.

Nk’uko bisobanurwa na NABAHIRE Anastase, ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego zikora mu butabera, ubumwe n’ubwiyunge, amategeko n’umutekano muri Minisiteri y’ubutabera, yashimangiye ko imiryango itari iya Leta ifitiye igihugu akamaro kanini.


NABAHIRE Anastase, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego zikora mu butbera muri MINIJUST

Agaruka ku myanzuro yafatiwe muri iyi nama, bwana Nabahire yagize ati ”Umwanzuro wa mbere ni uko nk’urwego rw’ubutabera tugomba gufatanya n’iyi miryango tukamenya imiryango itari iya Leta ikorera mu turere ku bijyanye n’ubutabera, uburenganzira bwa muntu, ubumwe n’ubwiyunge n’ibungabunga umudendezo no kongera kubanisha abantu neza.Bigomba gukorwa akarere ku kandi, kandi tugiye kujya twegeranya amakuru ku gihe, nibura buri gihembwe tumenye akazi kakozwe hagati y’iyi miryango n’inzego za Leta”

Theoneste Habimana, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga mu muryango GLIHD (Great Lakes Initiative for Human Right and development) yashimangiye ko imiryango itari iya Leta ubwayo itari shyashya, kuko hari imiryango myinshi iba itazi urwego ikoreramo, ati “wasangaga hari umuryango utari uwa leta ukora ku butabera kandi ukaba utazi ko hari urwego ruwushinzwe muri Minisiteri y’ubutabera”


Habimana Theoneste, Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga

Ku mbogamizi zibabaturutseho, bagihura nazo bwana Theoneste, yagize ati “dufite ikibazo gikomereye imiryango itari iya leta; turamanuka twagera mu turere no mu mirenge bakatubwira ngo ntabwo tuje gutanga mutuwele, ntituje kubaka amashuli, bakirengagiza ko ayo mashuli uyubatse mbere y’uko uzamurira abaturage imyumvire ku kamaro k’ayo mashyuli bashobora no kuyasenya. Icyo dusaba ni uko n’abo bayobozi bafungura amaso bakareba kure. Kuko twe icyo dushyira imbere ni uguhindura imyumvire y’abturage tukabona gukora ibikorwa bifatika nyuma”

Agaruka ku buyobozi bw’inzego zibanze zimwe na zimwe zitaraha agaciro kanini akamaro k’imiryango itari iya Leta, bwana NABAHIRE Anastase yasabye iyi miryango kudacika intege mu gihe yaba ahuye n’abantu nk’abo ngabo, ariko ayisaba gushyira imbaraga mu itumanaho ryabo. Kugira ngo izi nzego z’ibanze ntizizongere kujya zitunguzwa ibikorwa by’iyi miryango itari iya Leta mu gihe ishaka kwegera abaturage.

Ati ”Iyi miryango igomba kudacika intege, ikegera nyobozi na njyanama z’uturere, ikabamenyesha ko ari byiza ko mu kazi bakora bafatanya nayo. Ni ikibazo cyo kuzamura imyumvire no kudafatirana abayobozi b’inzego zibanze mu zindi gahunda nyinshi bagira bo baba bafata nk’izihutirwa, birasaba kutabatunguza gahunda batari bafite mu igenamigambi ryabo”

Bwana Theoneste Habimana ntahakana intege nke mu itumanaho rikorwa n’imiryango itari iya Leta “ntiduhakana ko dufite intege nke mu kumenyekanisha mu nzego za leta ibyo dukora, usanga hari umuryango ukorera mu karere kandi akarere katawuzi, iki ni ikibazo tugiye gukosora”

Icyakora ashimangira ko hari n’inzego za Leta zititabira ubutumire bw’iyi miryango kubera ko hari imwe muri yo iriho nka baringa, ikaba idakora uko bikwiye ibyo yakiye ibyangombwa. Ibi byanashimangiwe na UMUTESI Rose, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya NUDOR, umuryango utari uwa Leta wita ku bafite ubumuga, wagize ati ”Hari ubwo dutumira inzego nka Ministere y’ubutabera n’izindi nzego ntizihe agaciro ubutumire bwacu kubera ko tukiri imiryango mito ibi bigaragara nk’imbogamizi ku mikorere yacu”


UMUTESI Rose, Umuyobozi muri NUDOR

Icyakora bwana Nabahire Anastase yijeje ko agiye gukora ubuvugizi ku buryo inzego nkuru za Leta zimenya zigaha agaciro gakwiye imiryango itari iya Leta kuko iba yaragiriyeho gufasha igihugu mu ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda Let iba yarateguriye abaturage.

Umushinga w’iri huriro rya za sosiyete sivile ugamije gutanga serivisi z’ubutabera mu Rwanda, ufite ingengo y’imali ingana na Miliyari imwe na Miliyoni magana ane z’amanyarwanda, (1. 400.000.000 Frw). Aya, yatanzwe na Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda nk’inkunga.


Abagize ihuriro ry’imiryango itari iya Leta itanga serivisi z’ubutabera mu nama yo kuri uyu wa 30 Mata 2019





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA