Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ministre Biruta yasabye abagenagaciro kudakerezwa n’abashaka kubasenyera ubumwe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya komite icyuye igihe n’inshya ku buyobozi bw’urugaga rw’abagenagaciro b’umutungo utimkanwa mu Rwanda, Minisitiri w’ibidukikije yasabye abagize uru rugaga kutita kubashaka kubakerereza bashaka kubazanamo amacakubiri. Ni mu gihe abagera kuri 40 muri bo batishimiye imigendekere y’amatora y’ubuyobozi bushya.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 02 Gicurasi 2019; muri uyu muhango hagaragajwe ko hari bamwe mu banyamuryango b’uru rugaga badahuza na bagenzi babo mu migendekere n’imikorere myiza y’uru rugaga.

Umuyobozi w’uru rugaga ucyuye igihe bwana Egide GATSIROMBO, yagaragaje ibibazo bigera kuri bine bisa n’ibiyoboye ibindi mu mbogamizi uru rugaga rugihura nazo, ikiza imbere ni ubumwe busa n’ubutarashinga imizi muri uru rugaga.

Yagize ati ”urugaga rugeze kure ugereranyije n’uko rwatangiye, ariko na n’ubu ntiturabasha guhuza imikorere y’abagenagaciro, ku buryo hagaragara mo ubunyamwuga nyabwo, turacyafite ibibazo by’amikoro bituma tutabasha kugera kuri ubwo bunyamwuga, dufite ikibazo cy’imyumvire y’abo dukorana n’abo dukorera itarazamuka. Hari ikibazo kivutse vuba cy’ubumwe hagati y’abanyamuryango bwasubiye inyuma, turifuza ko komite nshya ikora ibishoboka ubu bumwe bukagaruka”


Egide GATSIROMBO, umuyobozi w’urugaga ucyuye igihe

Bwana Egide yashimangiye ko nta bumwe, iterambere ry’umwuga w’igenagaciro ritaba rigishobotse yasabye kandi abanyamuryango b’uru rugaga kudakunda amafaranga cyane ngo bibagirwe kwiga ubumenyi bushya buzajya bubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, ibitandukanye n’ibi ngo ntibyatuma uru rugaga rutera imbere.

Umuyobozi mushya w’uru rugaga bwana David DUSHIMIMANA, yagarutse kuri ibi bibazo byari bimaze kugaragazwa n’uwo asimbuye maze yiyemeza ko ibibazo komite icyuye igihe igiye idakemuye, we na Komite ye nshya bagiye kwihatira kubikemura ku ikubitiro.

Ati ”Turabizi ko ibi bibazo bihari, turasaba ubufatanye kugirango inshingano duhawe zigende neza. Turashaka gushyira imbaraga mu kugarura ubumwe mu mwuga w’abagenagaciro, tuzaharanira ko abagize uru rugaga biga ubumenyi bushya buzatuma bakora neza umwuga wabo bakiteza imbere banateza imbere igihugu”


David DUSHIMIMANA, umuyobozi mushya w’urugaga rw’abagenaciro mu Rwanda

Mu ijambo rye Ministre w’ibidukikije Dr.Vincent Biruta,yasabye abagenagaciro kwihesha agaciro kuko nta wakabaha batabigizemo uruhre, ati ”Nta wundi uzabaha agaciro. Ibibazo byavuzwe turifuza ko mwabisiga inyuma mugafatanya. Sinzi izindi nyungu abashaka kubavangira baba bafite. Mugomba kubagarura mu murongo, natwe muzatubwire tubafashe, ariko abazananirana nabo ntibazabakereze”


Dr. Vincent Biruta, Ministre w’ibidukikije

Ministre Biruta yashimangiye ko abanyamuryango b’uru rugaga bazinangira kujyana n’abandi mu nzira yo kwiyubaka bashobora kuzahura n’urukuta rw’amtegeko ruzitabazwa nibiba ngombwa.

Urugaga rw’abgenagaciro mu Rwanda rwatangiranye abanyamuryango 40, ariko ubu bamaze kurenga 142. Muri bo abasaga 40 ntibabashije kumva neza imigendekere y’amtora y’abagize komite nyobozi y’uru rugaga iyobowe na David DUSHIMIMANA, nyuma yo gusimbura iya Egide GATSIROMBO icyuye igihe nyuma y’imyaka umunani iyobora.

Mbere y’uko hatorwa Komite nshya, amatora y’uru rugaga yasubitswe inshuro 2, ahanini bitewe n’impaka zavukaga mbere gato y’uko amatora aba bitewe n’ukutumvikana hagati yabo.

Uyu muyobozi mushya nawe yari amaze amezi abiri yaratorewe uyu mwanya, ariko hatinda kubaho ihererekanyabubasha kubera ko uwo bari bahanganye atari yemeye ko yatsinzwe amatora. We n’abandi bagera kuri 40 bari bandikiye Minisitiri w’ibidukikije Dr. Vincent Biruta basaba ko amatora asubirwamo kuko bo bemezaga ko yabayemo uburiganya. Gusa byarangiye hemejwe ko amatora yabaye mu mucyo hemezwa komite nshya yahawe inshingano muri uyu muhango w’ihererekanyabubasha.

Abakora akazi k’igenagaciro k’umutungo utimukanwa mu Rwanda ni abize amasomo y’ubwubatsi ndetse n’abize umwuga wo kugena agaciro ku rwego rwa kaminuza. Icyakora kwinjira mu rugaga bisaba uwize ubwubatsi imyaka 5 irimo itatu agomba kubanza gukoramo ubwubatsi yize, indi ibiri akayimara yimenyereza umwuga w’igenagaciro Ni mu gihe uwize amasomo y’igenagaciro we yinjira mu rugaga nyuma y’imyaka 3 amara yimenyereza uyu mwuga.


Bakoze ihererekanya bubasha





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA