Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ikigwari kimwe cyo mu Rwanda kiruta intwari 15 mu bihugu duturanye. Gen.Mubaraka abwira urubyiruko rwo muri Patriotism Organization Rwanda



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ibi, umuyobzi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’intara y’uburasirazuba yabiganirije urubyiruko rwibumbiye mu muryango urajwe ishinga no gukangurira urubyiruko rugenzi rwarwo gukunda igihugu rwivuye inyuma. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa 04 Gicurasi 2019. Uru rubyiruko rwasabwe kuzirikana ko ari intwari zigomba kuzaharanira icyubahiro cy’igihugu igihe ababyeyi babo bazaba bamaze kugira intege nke.

Atanga iki kiganiro, umukuru w’ingabo mu mu mujyi wa Kigali n’intara y’uburasirazuba Gen. Mubarka Muganga yabanje kugaruka ku mateka n’ubutwari bw’inkotanyi zatangije urugambarwo kubohora igihugu, rugahagarika Jenoside ndetse rukanacyura impunzi z’abanyarwanda zari zimaze guhungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Jenerali Majoro Mubaraka Muganga, yabwiye urubyiruko ko rugomba kwigira ku birenge by’inkotanyi rugakunda igihugu birenze uko abakurambere barwo babigenje. Asa n’uwinjira muri aya mateka, yagize ati “ Icyambere, murasababwa gukunda igihugu nk’uko bikubiye muri gahunda mwiyemeje. Mugikunde birenze uko mwikunda ubwanyu. Natwe gukunda igihugu ntibyahereye muri za 90 kugeza 94, oya; ahubwo byabaye ngombwa ko no mu 1997 twambuka tujya muri Congo duharanira icyubahiro cy’igihugu, tumenesha interahamwe zari zisize zihekuye u Rwanda, ducyura impunzi, ubu u Rwanda ruratekanye. Umunyarwanda w’umunyabwoba nawe ubwe aruta intwari 15 za hariya mu baturanyi, bivuze ko mwese muri intwari”


Gen. Major MUBARAKA Muganga yanyuriyemo urubyiruko amateka y’ubutwari bw’inkotanyi

Uyu musirikare ufite ubunararibonye bw’imyaka 34 mu gisirikare cy’u Rwanda, yagarutse kuri Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara unaherutse gutabwa muri yombi akaba afunzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Uyu yagarutsweho amuhuza n’imyitwarire y’urubyiruko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga. Agira ati “Ubushize nabonaga abantu bameze gutya (Atitiza intoki) bameze gutya kubera ubwoba, ku buryo umugabo yaba ahagaze ukabona ipantalo iragira gutya...., bavuga rwose... akagabo k’agatekamutwe kuri youtube kavuze ko kari muri nyungwe,….. Ayo ma inite cyane nkamwe b’urubyiruko mujye muyaryamo za Keke n’amata ku ishuri aho kuyangiriza kuri youtube, kuko biriya njye mbifata nk’ibirya abalezi”

Jenerali Mubaraka yongeyeho ko Sankara yihaye ipeti atagira. Ngo uyu akaba ari umusivili mu bandi. Ibyo yakoze kuri uyu musirikare mukuru bifatwa nk’ubusazi “ Umuntu kwishimira ko ashobora gutera Nyabimata akica abanyarwanda. Intamabara yashakaga kurwanda nta mpamvu ifite kuko u Rwanda ruratera ntiruterwa, ibyo yakoze ni ubusazi si ugukunda igihugu si no guhanranira icyubahiro cyacyo”

Gen. Mubaraka Muganga yasabye uru rubyiruko kumva, kwakira no kuzirikana ko igihugu kirajwe ishinga no kurushakira ibyiza gusa, bityo ngo rugomba kugirira icyizere inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

Urubyiruko rwasabwe kwirinda ivangura iryo ariryo ryose, Ruswa y’ubwoko bwose, udutsiko n’ibindi bintu byazana umwiryane mu banyarwanda.


MUVUNYI Kayumba Fontain/Patriotism organization Rwanda

Umuyobozi w’umuryango Patriotism organization Rwanda, MUVUNYI Kayumba Fontain, yatubwiye ko uyu muryango ahagarariye umaze imyaka igera kuri 3 utangiye, kandi ngo igitekerezo cyabajemo bakiri mu mashuri yisumbuye. Yagize ati “Igitekerezo cyo gushinga Patriotism organization Rwanda cyaje nyuma yo kwisanga twaravukiye mu gihugu gifite amateka mabi, atatwemerera kujya mu mudamararo cyangwa ngo twirare (Comfort Zone). Twagize umugisha wo kuvuka ku babyeyi beza bagize icyo bakora kugirango ayo mateka ahinduke tubyirukire mu gihugu kimeze neza, ibyo rero biduha umwenda wo kutiyicarira gusa kuko turangaye gato nk’urubyiruko twasubira aho twavuye. Tugomba rero gukunda igihugu cyacu twivuye inyuma”

Uyu muryango Patriotism organization Rwanda ukorera mu bigo by’amashuli 11 biri hirya no hino mu gihugu, ufite abanyamuryango bagera kuri 600.


Urubyiruko rwibumbiye muri Patriotism organization Rwanda rwabajije ibibazo birumara amatsiko ku buryo barushaho gukunda Igihugu


Miss Rwanda NIMWIZA Meghan n’umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio muri iki Kiganiro


Nyuma y’ibiganiro hafashe amafoto y’urwibutso mu buryo butandukanye





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA