Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abarokotse Jenoside b’i Mayunzwe barasaba ko Abarundi bayigizemo uruhare bakurikiranwa vuba.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, ahazwi nk’i Mayunzwe, Abayirokotse basabye inzego nkuru za z’igihugu gukurikirana abantu bari bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bagize uruhare mu kwica urw’agashinyaguro umubare munini w’abatutsi muri aka gace k’amayaga.

Amateka y’ubwicanyi ndengakamere asobanurwa hagarukwa ku gasozi kahoze kitwa Nzaratsi, usibye ko hari n’abakitaga Nyamuremure y’ababanda. Nyamara nyuma y’amahano y’ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagakoreweho, ubu kahinduriwe izina kitwa “Karuvariyo”

Iyi nyito yahujwe n’uko mu mateka y’umusozi wa Karuvariyo ari wo Umwami Yezu/ Yesu yabambiweho ku musaraba hagati y’ibisambo 2 nyuma y’inzira y’umusaraba yari amaze gukoreshwa. Bityo ibyabereye aha mu gihe cya Jenoside byabanjirijwe n’inzira y’umusaraba abatutsi babanzaga gucishwamo kugeza babagejeje mu mpinga y’aka gasozi bakabona kuhabicira.

Iteka iyo hibukwa izi nzirakarengane, abaharokokeye bababazwa n’uko Abarundi
bari barahungiye muri aka gace, bakanagira uruhare rutaziguye muri
ubu bwicanyi kandi bakabukorana ubugome burenze na n’ubu bataragezwa imbere y’ubutabera.

HABONIMANA Charles, ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aha i Mayunzwe, ubu ni umuhanga wanditse n’igitabo yise “Moi le derinier Tutsi ”giherutse gushyirwa ahagaragara. Yagize ati ”Igihe cyose nabonye indangururamajwi nakomeje kuvuga ikibazo cy’Abarundi batwiciye abantu hano. Abo tuzi amazina bagomba gushyirirwaho impapuro zibata muri yombi byibuze (Mandat d’arret). Ikibazo gihari ni ubushake buke bwa leta y’uburundi mu kuba yadufasha mu gukurikirana abo bajenosideri”


Umwanditsi w’igitabo "Moi, le dernier Tutsi" HABONIMANA Charles wanarokokeye i Mayunzwe

SEMINEGA Jean d’Amour nawe yarokotse Jenosode yakerewe abatutsi muri aka gace ka Mayunzwe, asa n’uwibuka ibyamubayeho yashimangiye ko bamwe mu barundi bakoze ubwicanyi bw’indengakamere bityo bakaba bakagombye kubikurikiranwaho byanze bikunze, ati “N’ubwo twabonye ubutabera ku banyarwanda babugizemo uruhare, ntabwo turabubona kuri bariya barundi. Icyo twifuza ni uko Leta yacu yabadukurikiranira kuko bishe Abatutsi nabi kugeza n’aho bamwe bakuyemo imitima y’abo bamaze kwica bakayirya”


Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afrika y’uburasirazuba, yijeje abarokotse Jenoside bo muri aka karere ka Ruhango, ko ikibazo cy’Abarundi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace kigiye guhagurukirwa. Yagize ati “Njye ndabizeza kuzakurikirana ikibazo cy’abarundi b’I Kinazi n’ahandi bagaragaje ubukana mu kwica Abatutsi muri aka karere n’ahandi”


Amb. Olivier NDUHUNGIREHE muri uyu muhango wo kwibuka

Muri uyu Muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Uyu muyobozi yasabye ko inzego zibishinzwe zirangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, cyane cyane izijyanye n’imitungo yangirijwe. Yasabye kandi abanyaruhango bafite amakuru ku hajugunwe imibiri y’abazize Jenoside kuyatanga kuko bifasha mu kuruhura imitima y’abafite ababo bazize Jenoside.

Iki gice cyahoze ari Segiteri Mayunzwe kiri mu murenge wa Mbuye, Kigizwe n’imisozi irimo uwa Nzaratsi, Giti Cyuma, Mayunzwe na Kizibere. Nk’uko byasobanuwe na Muzehe Iragena Jean Baptiste ngo Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bo muri aka kace bari babanye neza mbere y’uko Jenoside iba. Nyamara ngo ntibyabujije ko muri aka gace, Jenoside ikoranwa ubukana cyane cyane ku mu sozi wa Nzaratsi waje kwita Karuvariyo. Urwibutso rwa Muyunzwe rumaze umwaka umwe rutangiye gushyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside bo muri aka gace k’amayaga rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside basaga 950.


HABONIMANA Charles, arasobanurira abayobozi iby’igitabo cye, atunze ikiganza ku ifoto y’ababyeyi n’abavandimwe be bashyinguye mu rwibutso rwa Mayunzwe


Kaba ari agahinda iyo hibukwa ubugome bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri iki Gice cy’amayaga


Kariya gasozi kari hakurya hriya niko kitwaga Nzaratsi, ubu kitwa Karuvariyo kubera amateka yako muri Jenoside yakorewe Abatutsi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA