Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Barakinisha umuriro uzabotsa -Perezida Kagame abwira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu ruzinduko yagiriye mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Burera, Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda n’amahanga ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakina n’umuriro uzabotsa.

Mu ijambo rye mu ruzinduko arimo mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba, aho yaruhereye mu Karere ka Burera kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019, Perezida Kagame yavuze ko Umutekano w’u Rwanda ari ntavogerwa, kandi ngo kuwurinda ntawe u Rwanda rukwiye kubisabira uburenganzira.

Perezida w’u Rwanda ati ”N’abo bose mujya mwumva ku maradiyo na interineti baraho bavuga ubusa, ntibazi icyo bavuga, ntibazi icyo bakeneye”

Yongeyeho ati “Biriya barabivuga nk’umuntu waba uri muri Amerika, South Africa, mu Bufaransa, ukibwira ngo uri kure…, ariko bari kure kuko ntaho bahuriye n’umuriro, ariko umunsi begereye umuriro uzabotsa, ibyo bakwiye kuba babizi ko hano batahakira. ntakuhakinira”

Perezida Kagame yagarutse ku bashyigikira abanzi b’u Rwanda maze agira ati “n’abashaka kubajyamo bagashaka kubakoresha babagira bate, mujye mubabwira ko barakinisha umuriro uzabotsa, ikibazo cy’umutekano nta muntu twabyingingira. Twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi , ariko icyo gihe cyarahise, cyararangiye, turashaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo”

Umukuru w’ Igihugu yavuze ko umutekano ugomba kuboneka hakoreshejwe inzira zose kuko ngo Abanyarwanda bazi akamaro kawo. Yashimangiye ko n’abashaka kuwuhungabanya bari hanze u Rwanda ruzabageraho, anibutsa abaturage ko bamwe birangira bizaniye u Rwanda.

Perezida kagame yashimangiye ko nibiba ngombwa ko kubona umutekano bisaba ingufu nazo zizakoreshwa kuko nazo u Rwanda ruzifite, asaba abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano, dore ko inzego zibishinzwe zibari hafi. Yibukije ko n’iyo umwanzi yaca mu rihumye abaturage atariko azabikora ku bashinzwe umutekano w’igihugu.


Abaturage b’akarere ka Burera bishimiye ijambo ry’umukuru w’igihugu





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA