Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rwanda:Bamwe mu banyamakuru bahamya ko nta bwisanzure bafite mu gihe bo n’umwuga wabo bakennye



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuwa 03 Gicurasi buri mwaka mu Rwanda no ku Isi hose hizihizwa umunsi mpuzamanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, nyamara ubwo wizihizwaga
hano mu Rwanda, bamwe mu bakora uyu mwuga baba abawize n’abatarawize bashimangiye ko nta bwisanzure bafite muri uyu mwuga, mu gihe muri rusange wo, n’umubare munini w’abawukorera mu Rwanda bakennye.

Umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda wizihirijwe ku kicaro cy’urwego rw’igihugu rw’abanyamkuru bigenzura RMC, aha ni naho habarizwa ibiro by’ishyirahamwe ry’ababanyamakuru ARJ, kandi n’inama nkuru y’itangamakuru MHC, yari yaje. Uyu muhango wari witabiriwe n’urwego rw’umuvunyi ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB.

Muri ibi biganiro hagaragayemo mo impaka ku bwisanzure bw’itangazamakuru ndetse bamwe mu banyamakuru bagaruka ku cyegeranyo cy’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporteurs sans Frontieres) cyashyize u Rwanda ku mwanya w’155 mu bihugu 180 ku Isi biniga ubwisanzure bw’itangamakuru. Nyamara inzego zirishinzwe zumvikanye zihakana ndetse zamagana bikomeye ubuziranenge bw’amakuru atangwa n’iki cyegeranyo.

Kuvuga ko itangazamakuru mu Rwanda rikennye urigereranyije n’izindi nzego, zirubarizwamo ntibisaba ubushakashatsi buhambaye, n’amaso yabikwereka, keretse uri umuhanga mu kwirengagiza ibigaragarira buri wese.

Icyakora nanone ntibikuraho ko hari umubare muto w’abaribonamo amafaranga ahagije bashobora kujya impaka kuri iyi ngingo y’ubukene kubw’impamvu zabo bwite.

Bamwe mu banyamakuru bafite n’ubunararibonye mu kazi bashimangiye ko, kuba u Rwanda rushyirwa mu myanya ya mbere uhereye inyuma mu bihugu biniga itangazamakuru ari ukubera ubukene bunuma ku mubare munini w’abarikorera imbere mu gihugu n’ibigo bakoreramo ugasanga birasitasita, kugeza n’aho bimwe bijya bifunga imiryango yabyo buhoro buhoro n’ubwo hari n’ibitayifunga kubwo kwihagararaho.

Umubare munini w’abakozi b’ibi bigo bakora badahembwa, abandi nta masezerano y’akazi bagira, n’abayagira hari ubwo bahembwa nyuma y’amezi menshi yikurikiranya nta gashahara babona.

Ibi bamwe mu banyamakuru babishingiraho bavuga ko ukutihaza mu bukungu (Autonomie monetaire), bituma batigenga, ahubwo bakagengwa n’uwo ari we wese wabaha udufaranga natwo duke gusa dutuma ubuzima bwabo bwicuma, bugacya kabiri.

Mu kiganiro yatanze kuri Radio 10, bwana Jean Claude Ndayishimye, umwe mu banyamakuru barambye mu mwuga yagize ati ”Iri ni rya tangazamakuru rikennye ryashukishijwe amafaranga, ntirivugishe ukuri, Impamvu itangamakuru ry’u Rwanda ritisanzuye ni uko rikennye, iyo umuntu akennye aziko ateze amaso kuri Leta, ariyo iza kumuha, ntashobora kuvuga ikitagenda kuriyo”


Mu kindi kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 ku itarki 27 Mata 2019, Umunyamakuru w’inararibonye muri uyu mwuga Assouman NIYONAMBAZA, yashimangiye ko itangamakuru ryo mu Rwanda ryatereranwe, we akanashimangira ko riri mu Muhanda nk’izindi nzererezi zose zataye imiryango yazo cyangwa se ikaba itakizitayeho ngo izimenyere ubuzima bwazo bwa buri munsi. Ibi bishimangirwa n’umubare w’abanyamakuru n’abiyitirira uyu mwuga birirwa bazerera mu Mahoteli, bamwe bashaka udufaranga tuzwi nka Giti, ndetse hakaba hari n’abatwita Ruswa (Nyamara iyo amafaranga nk’aya atanzwe mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu, yitwa ayo kubafasha mu Rugendo, Insimburamubyizi, Tip n’andi mazina yiyubashye), hari kandi n’abagendagenda aho hose mu nama ziba zabaye ngo bahure n’amafunguro ateguye neza yo muri Hoteli, bakirira ubundi umunyamkuru wawe bugacya bwitwa ejo.

Mu gusoza iki kiganiro NIYONAMBAZA yagize ati ”Leta y’u Rwanda n’ibikorwa byayo byiza ntibishobora kumenyekana itangazamakuru ritabigizemo uruhare. Leta y’u Rwanda nireke kuba nzigira, narabivuze. Ntabwo itangazamakuru ryakitwa ubutegetsi bwa 4, ngo ubutegetsi 3 bwa mbere bufindire mu mutungo w’Igihugu, nibirangira ngo Leta isabe bwa yitirira kuba ubwa kane ngo nimuze mudufashe, kandi ababugize bakennye.”


Assouman NIYONAMBAZA, umuyobozi w’ikinyamakuru Rugali

Icyakora ni amahirwe ko n’abayobozi bareberera itangamakuru mu Rwanda bazi ko ubukene buririmo bunuma, n’ubwo iyo bagiye kubusobanura bagerageza kwagura iki kibazo. bwana Gerard MBANDA, ashinzwe itangamakuru mu kigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB, ati ”mu by’ukuri, iki ni ikibazo cyiza umbajije. Icyo dukwiye kumenya ni uko tudakwiriye kurebera amikoro make y’itangamakuru mu gice cy’u Rwanda gusa. Ni ikibazo kireba Isi yose. ibyabyaraga inyungu nk’amatangazo ntakiboneka cyangwa n’abonetse agatangirwa amafaranga make, usibye ko hari n’atangwa ku buntu”


Gerard MBANDA, ushinzwe itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB

Asa n’utanga igisubizo yita ko kirambye, Uyu muyobozi ashimangira ko kwihuriza hamwe kw’ibitangamakuru kwaba igisubizo kuri uyu mwuga nk’uko bamwe babitangiye.

Mu 2018, Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere cyagaragaraje ko itangamakuru ryisanzuye ku gipimo cya 81,3%, igipimo gishimishije ku Rwanda, ariko kitakandagizwa mu ruhando mpuzamahnga kuko ho u Rwanda rwisanga rufite amanota 52,43 n’umwanya w’155 mu bihugu 180, ni ukuvuga ko rubura imyanya 25 ngo rube urwanyuma mu kuriniga, rukabura na none imyanya 154 ngo rube urwambere ku Isi mu kurirekera ubwisanzure.

Peace Maker Mbungiramihigo, umuyobozi w’inama nkuru y’itangazamakuru, asanga ikibazo cy’ubukene cyaba kimwe mu bituma itangamakuru mu Rwanda ritisanzura, ariko ngo sicyo cyashingirwaho nk’uko abanyamakuru bo babihamya.

Agira ati ”Icyo sicyo bashingiraho, amikoro ni inzitizi ku ruhande rumwe, ariko ntiyashingirwaho ngo abe inzitizi ikomeye cyane ishimangira ukutisanzura kw’itangamakuru, gusa birumvikana ko kwisanzura neza bisaba kuba uhagaze neza nanone ku mufuka, ariko…. Sicyo kiza mbere”


Peace Maker Mbungiramihigo, umuyobozi w’inama y’Igihugu y’itangazamakuru

Bwana Mbungiramihigo ashimangira ko, leta ikwiriye gushyiraho ingamba zishyigikira inzego z’itangamakuru ari nako abashinze ibitangamakuru bafata ingamba zo gukora imishinga no kwishyira hamwe Leta ikaba yabunganira aho bibaye ngombwa. Hagti aho ku kijyanye no kwishyira hamwe, hari bamwe mu banyamakuru bashimangira ko babigerageje kenshi nabyo bikabura icyo bitanga nk’umusaruro kuri iki kibazo bamwe bafata nk’ingutu.

Usibye aya manota ya Reporteurs sans Frontieres adashimishije yahawe u Rwanda ku bwisanzure bw’itangazamakuru, narwo rukaba rutayakozwa, ni gake nanone u Rwanda rwemeranya n’amanota aba yasohotse arureba mu nzego zimwe na zimwe z’ubuzima bw’igihugu mu gihe aba avuye mu miryango mpuzamahanga akarugeraho atarushimagiza.

Hari bamwe nanone mu bakurikiranira hafi iterambere ry’u Rwanda baba bibaza niba rutakisanga mu mutego wogushimagizwa no mu bitagenda nk’uko umukuru w’igihugu akunda ku binenga bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bafatanyije kuyobora iki gihugu, bumva ko ugukunda igihugu ari uvuga akanashimagiza ibyacyo bigenda gusa, akirengagiza ugushinga umwotso ku bitagenda.

Bimeze gutya mu gihe hari bamwe mu bayobozi nanone bagaragara basa n’abanenga abakora mu itangazamakuru badatanga ibyo ababakurikira babakeneyeho, bikabagiraho ingaruka zo kubura ibigo bamamariza ngo babone amafaranga.

Nyamara abakora uyu mwuga nabo bagaruka bavuga ko hari ibigo bimwe na bimwe by’itangamakuru bisa nk’ibyeguriwe amasoko n’udusoko twose ducaracara. Ibisigaye ubukene bukabinuma, kandi ngo ibi byose bikorwa hakoreshejwe amabwirizwa hatazwi uwayatanze.

Bamwe mu banyamakuru bashimangira ko hari ibigo by’ubucuruzi begera ngo babikangurire gukorana n’ibigo byabo by’itangamakuru bakabwirwako hari ibindi bigo by’itangamakuru bahaweho umurongo ngo abe aribyo bajya bakorana.


Abanyamakuru baratanga ibitekerezo ku iterambere ry’umwuga wabo


Gonzague Umuganwa, umuyobozi wa ARJ (Ufashe Mikoro)





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA