Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Kagame yabise injiji kubera itekinikaYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu ruzinduko arimo mu ntara y’amajyaruguru y’igihugu, Perezida Kagame yagejejweho ikibazo cy’ikaragiro ry’amata riri mu karere ka Burera ryafunzwe kubera imicungire mibi hagati ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Ministeri y’ububuhinzi n’ubworozi, BDF ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA). Abayobozi bariye iminwa kuri iki kibazo birangira biswe Injiji.

Ni ikibazo cyazanwe n’umwe mu baturage ku meza y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n’abaturage bo mu karere ka Burera. Uyu muturage yagaragaje ko n’ubusanzwe uru ruganda rwafunze rubambuye amafaranga yabo akomoka ku musaruro w’amata bari bararugemuriye.

Byabaye ngombwa ko buri mu yobozi urebwa n’iki kibazo agira icyo atanga nk’ibisobanuro bituma kugeza ubu uru ruganda rutagikora. Bose bariye iminwa
Kugeza ubwo Marie Therese Murekatete, umupite mu nteko ishinga amategeko, atanze igisobanuro nibura cyahaye umukuru w’igihugu ishusho y’iki kibazo.

Depite Therese yagize ati “Iki kibazo kimaze igihe kirekire, na raporo yaratanzwe, uruganda rujyaho, abaturage bari bagaragaje ko bafite umusaruro ukomoka ku mata. Ni politiki yashyizweho na MINAGRI, MINICOM na NIRDA, mu buryo bwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Mu gukora uru ruganda, haje imashini zidakora ibyo zagombaga gukora. Izi mashini zazanwe na NIRDA na MINICOM. Abaturage bakazana umusaruro, ariko imashini ntizishobore kuwutunganya. Ntirumaze n’amezi atanu gusa ahubwo rumaze igihe kinini rudakora”

Nibura uyu mudepite yagaragaje imiterere y’iki kibazo. Akimara kumva u buremere bwacyo, Perezida wa Repubulika yatangaye, Ati “Ariko abantu ni injiji”

Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine MUKESHIMANA yahawe ijambo kuri iki kibazo, ibisobanuro bimubana bike. Mu Kinyarwanda kivanze n’icyongereza kitagusha ku ntego yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika izi ni inganda zaje muri gahunda yitwa uruganda iwacu. Nk’uko umudepite abivuze zagiye zigira ibibazo byo kuba zifite ibikoresho biri substandard ( Bitujuje ubuziranenge). Bigurwa na NIRDA na BDF, twasabye ko ibyo bikoresho biba Improved ( Bivugururwa)”

Aha umukuru w’igihugu yahitaga yibaza ukuntu abantu bazi ubwenge bazana ibintu bidafite ubuziranenge, bikaba bigiye kujugunwa, umutungo w’igihugu ukahatikirira ntacyo bimariye abaturage.

Umukuru w’igihugu yasabye ko abari mu nshingano z’uru ruganda rw’amata rwafunzwe babanza kwishyura nibura amafaranga rwambuye abaturage barugemuriraga amata.Yagize ati “Leta mwarayihombeje, ariko umuturage we ntabwo azahomba. Amafaranga yabo bagomba kuyabona naho abahombya Leta byo tuzaba tubikurikirana mu bundi buryo” Inshingano zo gukurikirana umwenda uru ruganda rubereyemo abaturage yazishinze Ministere y’ubucuruzi n’inganda, MINICOM.

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA