Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Kagame yasabye Senderi Hit na Tuyisenge Intore kugira ibyo bahindura mu ndirimbo yabo “Nzabivuga”



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uru ruzinduko rw’iminsi itatu ari gukorera mu ntara y’Amajyaruguru no mu ntara y’Iburengerazuba, Perezida Paul Kagame yakiriwe n’abaturage benshi bo mu karere ka Burera, akihagera yakirijwe umuziki uryoheye amatwi w’abahanzi nyarwanda Senderi Hit na Intore Tuyisenge, ariko abasaba kugira ibyo bahindura mu ndirimbo bafatnyije.

Uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu ruba rugamije guhura n’abaturage baganira bakamugezaho ibitekerezo byabo. Mu gihe bari bategereje umushyitsi mukuru, abaturage bo mu karere ka Burera basusurukijwe n’abahanzi banyuranye barimo Senderi Internatinal Hit ndetse na Tuyisenge Intore bafatanyije n’itorero “Uruyenzi” ryo muri aka karere.

Senderi na Tuyisenge Intore hamwe n’itorero Uruyenzi basusurukije abaturage
bari bitabiriye ku kigero cyo hejuru.

Mu gihe Perezida Kagame yagezaga ijambo ku baturage, yabanje kubasaba kongera kuririmbana indirimbo “Nzabivuga” ya Senderi Internationa Hit ndetse na Tuyisenge Intore.

Bamaze kuyiririmbana Perezida Kagame yatangaje ko iyi ari indirimbo nziza, ariko ikeneye kugira ibihindukamo. Aha akaba yavuze ko bakwiye guhindura aho baririmba ngo “…Ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba we,….”

Mu kubasaba ibyo bahindura muri iyi ndirimbo Perezida Kagame, yagize ati ”Uwaririmbye iyi ndirimbo hari ibyo akwiye guhinduramo, bakavuga ibyo twigejejeho, igihugu cyatugejejeho, cyangwa ibyo FPR yatugejejeho,...” N’ubwo yabasabye guhindura utwo tuntu duke mu ndirimbo, Perezida Kagame yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza.


Perezida Paul Kagame yakiranwe ubwuzu anatanga inama ku bahanzi Senderi na Intore Tuyisenge

Senderi Hit na Intore Tuyisenge bakaba barakoze iyi ndirimbo “Nzabivuga” ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, bakaba baragaragazaga ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ndetse banahamya ko nta muntu n’umwe wabisenya barebera ahubwo ko bazabivuga basa n’abatanga impuruza, igihe cyose bazaba babonye ugiye kubisenya.

Aba bahanzi bakiriye neza izi mpanuro biyemeza kuzabihindura. Senderi na Tuyisenge bavuze ko bashimye igitekerezo Perezida Kagame yabahaye kandi ko bagiye gushaka ubushobozi bakagishyira mu bikorwa. Senderi yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba Perezida Kagame yumva indirimbo z’abahanzi akanazitangaho ibitekerezo.

Ati “Ni bake agira inama ku bihangano. Ibi biratwereka ko akurikirana ibihangano by’abanyarwanda. Yatugiriye inama nziza kugira ngo iyi indirimbo irambe mu buryo buhoraho. Tugiye kuyigira iy’abaturage bwite. Byatweretse ko indirimbo ayikunze kandi yavuze ko ari nziza cyane.”

Senderi yakomeje agira ati “Ubu tugiye gushaka ubushobozi, twicare tujye inama nk’abantu bakuru. Twayikoze mu gihe hari gahunda yo kwamamaza (Perezida) ejo bundi mu 2017 mu gihe cyayo, ubu igiye kuba indirimbo ihoraho.”

Umuhanzi Tuyisenge yavuze ko mu kuvugurura iyo ndirimbo, bazongeramo n’ibindi bikorwa bikomeye igihugu cyagezeho bitari byashyizwemo ubwo yakorwaga bwa mbere.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA