Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umugaba mukuru wa RDF, Gen. P. Nyamvumba yakiriwe na Perezida Tshisekedi wa Congo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, kuri uyu wa gatanu yahuye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi. Gen Nyamvumba ari mu rugendo rugamije kuzamura imibanire n’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano hagati y’u Rwanda na Congo-Kinshasa.

Uru rugendo rw’akazi ruturuka ku bitumire bw’Umugaba w’Ingabo za DRC, Lt-Général Célestin Mbala.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Perezidansi ya Kongo, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye Perezida Tshisekedi uruhare rwe mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu bijyane n’ingabo.

Lt-Général Célestin Mbala we yavuze ko nk’ibihugu bituranye ari ngombwa guhura bikaganira uburyo ubufatanye mu by’ingabo bwatera imbere kurushaho, ndetse no guharanira umutekano n’amahoro mu karere.

Mu mpera za Werurwe 2019, Perezida Tshisekedi yaje mu Rwanda ubwo yazaga mu nama yiswe ’Africa CEO Forum’, akaba yaranagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugenda utera imbere kuko muri Mata uyu mwaka, Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda, RwandAir yatangiye ingendo ziva Kigali zijya Kinshasa.

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo irimo imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka FDLR na P5 aho ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bwakwitegwaho guhashya no kunesha burundu iyo mitwe.


Gen.Patrick Nyamvumba yagiranye ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA