Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Drake yaguze indegeye ye bwite, nyuma yo guhamya ibigwi.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Umuraperi ukomoka muri Canada Aubrey Drake Graham, uzwi cyane nka Drake, yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yasuraga indege aherutse kugura na company Cargojet ikora indege. Iyi companyi yahise itangaza ko Drake ari ambasaderi wabo mushya. Drake aguze indege nyuma yo gutsindiraa ibihembo byinshi bya Billboard.

Indege Drake yaguze ni iyo mu bwoko bwa Boeing 767. yahise ayandikishaho ko yitwa ‘Air Drake’, Iyi ndege ifite agaciro ka miliyoni ijana z’amadorali ($100 Million).
Mu mashusho ycicikanye ku rukuta rwe rwa Instagram, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019, Drake w’imyaka 32 yagaragaye ubwo yari yagiye gusura aho iyi ndege igiparitse mu ruganda.

Umuraperi Drake,yazamutse ingazi agera imbere mu ndege ye.uyirebeye imbere ni indege bigaragara ko ishashagirana nk’itarakandagirwamo n’undi muherwe uwo ariwe wese. Ukuyigura kwe kwashimangiwe n’uko we ubwe agisohoka yikoze mu mufuko ahamya ko yayiguze.

Drake yagize ati “gufasha guteza imbere ishoramari ni kimwe mu bintu nshyira imbere’ kandi amahirwe mbonye yo gukorana na kompanyi y’abanya-Canada sinzayapfusha ubusa.”


Air Drake, indeed nshya y’umuraperi Drake

Bwana Ajay Virmani, umuyobozi wa Cargojet, yagize ati “tumaze igihe kinini dufitanye umubano wihariye na Drake uvuyemo gukorana kandi twishimiye gukorana nawe.”

Akomeza avuga ko Cargojet na Drake bose ari abanyakanada bamaze gutera imbere kandi bishimiye kuba bari gukorana.

Kuri Instagram, Drake akoresha izina ’Champagnepapi’ yashyizeho iyi video ye ari muri iyi Ndege y’agaciro yibitseho. Mu magambo y’icyongereza ati "Nothing was the same for real." bishatse kuvuga ngo "Ntacyo bigereranwa mu by’ukuri"


Imbere mu ndege Air Drake ya Drake





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA