Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abagenzi bafite uburenganzira ku mushoferi -Gerayo Amahoro



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa Mbere 13 Gicurasi 2019, Leta y’ u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kuzirikana umutekano wo mu muhanda buzamara ibyumweru 52 bwise ‘Gerayo Amaho’. Intego ni ukugabanya impanuka zo mu muhanda ho 30%. Umushoferi yategetswe kujya abwira abagenzi ko bamufiteho uburenganzira mbere y’uko ahaguruka.

Ubu bukangurambaga buje bukurikira icyumweru cyahariwe kwita ku mutekano wo mu muhanda cyatangiye tariki 6 Gicurasi kigeza uyu munsi tariki 13 hahita hatangira ubukangurambaga by’ ibyumweru 52.

Mu mwaka ushize impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 346 mu Rwanda. Minisiteri y’ Ibikorwaremezo yatangije ubu bukangurambaga ifatanije n’ abafatanyabikorwa bayo ivuga ko 80% by’ impanuka zo mu muhanda ziterwa n’ imyitwarire mibi y’abashoferi.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Jean Bosco Kabera, yavuze ko muri ubu bukangurambaga Polisi y’ u Rwanda izigisha abagenzi uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda hagamijwe guhindura imyumvire.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu gihugu hose aho abagenzi bategera imodoka. Mu mujyi wa Kigali, bwatangirijwe muri gare yo mu mujyi rwagati hazwi nka Down Town, Nyabugongo, Remera n’ ahandi.


Gerayo amahoro, Ubukangurambaga bwa Leta y’u Rwanda mu gihe cy’ibyumweru 52.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko kuba 80% by’ impanuka zo mu muhanda ziterwa n’ imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga bikwiye ko buri wese yagira uruhare mu guhindura imyumvire.

Yagize ati “Icyo ubu bukangurambaga bugamije ni ukugira ngo umushoferi utwaye yumve ko ashaka kugerayo amahoro. Umugenzi utwawe yumve ko ashaka kugerayo amahoro. Umurinzi w’umutekano wo mu muhanda abanze abe umuntu utwawe, niyo mpamvu twasabye ko muri buri modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, mbere yo guhaguruka umushoferi agomba kubanza gusobanurira abagenzi ko bamufiteho uburenganzira”

Polisi y’ u Rwanda ivuga ko ibyumweru 52 by’ ubu bukangurambaga bizarangira impanuka zo mu muhanda zigabanutseho 30%.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO) rigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka.

Izi mpanuka ziza ku mwanya wa 8 mu bihitana ubuzima bw’abatuye Isi nyuma y’icyorezo cya SIDA, Igituntu n’izindi ndwara.

Inkuru ya Ukwezi.rw





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA