Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ngoma: Abahinzi b’imboga n’imbuto banyuzwe n’uburyo bushya bwo kuhira



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Bamwe mu rubyiruko rwashoye imbaraga zarwo mu buhinzi bw’imbuto mu karere ka ngoma batangaje ko bakunze guhura n’igihombo cyaterwaga n’amapfa bikabagiraho ingaruka zo kurumbya umusaruro. Ubu barishimira ko iki kibazo kitazongera kubagiraho ingaruka nyuma y’uko umushinga Hinga Weze ubagejejeho uburyo bushya bwo kuhira.

Ubu buryo bushya bwo kuhira buzanwe na Hinga Weze, ku bufatanye n’ ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi, RAB. Ni uburyo bwifashisha imbaraga z’imirasire y’izuba itanga imbaraga ku mashini nazo zigakurura amazi yo mu kiyaga, akoherezwa mu bihingwa byiganjemo imbuto n’imboga bihingwa n’uru rubyiruko rwo mu ntara y’uburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Ngoma.

Uru rubyiruko rwibumbiye muri koperative rwise ‘Twigire Muhinzi’. Ruhamya ko rugiye kurushaho kongera umusaruro warwo mu buhinzi bw’imbuto n’imboga zirimo izizwi nka Water Melon, amashu, inyanya, ibitunguru, beterave n’izindi. Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 34, 12 muri bo ni abagore.

Uyu mushinga Hinga Weze uterwa inkunga na USAID-CNFA. Ubu wujuje ikidamu cya metero kibe 600 kizajya kibikwamo amazi azajya yifashishwa muri uku kuhira.

Straton Dusengimana, ni umuyobozi wa koperative y’uru rubyiruko, yabwiye The Profile ko bigeze guhura n’igihombo gikomeye bitewe n’amapfa yatewe n’izuba ryatse igihe kirekire. Ati “ntabwo byari byoroshye kubona umusaruro, amapfa yari ikibazo kuri twe, ariko ubu turashima Hinga Weze kuba yaratuzaniye ibi bikorwaremezo bidufasha mu kuhira. Ubu twizeye ko tuzabona umusaruro ufatika kuko amazi atwegereye”

Dusengimana yashimangiye ko kandi kuhira ari igikorwa kitari gushoboka kuri bo, mbere y’uko bahabwa ubufasha n’uyu mushinga. Ubu, uru rubyiruko rurateganya gukora isoko rinini ryihariye ry’imbuto ku buryo rizagirira akamaro abatuye akarere ka Ngoma mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi.

“twakunze kujya dukodesha moteri zihenze mu kuhira, ahanini ni nazo zaduteraga igihombo, twahoze duhinga kuri hegitari 2, ariko ubu tuzahinga hegitari 10. Hamwe no gukoresha imbuto z’indobanure n’inyongeramuzaruro tuzahabwa na HINGA WEZE, twizeye kuzabona umusaruro ufatika ku buryo tuzasagurira amasoko kandi natwe tukihaza mu ngo zacu”

Umuyobozi w’umushinga Hunga Weze mu karere ka Ngoma, bwana Emmanuel Hagenimana, yavuze ko ubu buryo bushya buzatahwa ku mugaragaro mu ntangiriro z’ukwezi kwa 6 2019, mu gihembwe cy’ihingwa C, Kubera ko imirimo yo kubaka ikidami cy’amazi yo kuhira iyi myaka igikomeje, ikaba igeze ku gipimo cya 85 %. Iki gihembwe kiba gihariwe ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.


Imirimo yo kubaka ikidamu cy’amazi yo kuhira isigaje 15% ikarangira

Uyu muyobozi yashimangiye ko aka karere umushinga uri gukoreramo kakunze guhangana n’amapfa. Ashimangira ko bibanze ku rubyiruko n’abagore mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu rugendo rwo kwigira.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka ngoma bwana Innocent Mudahemuka we, yashimangiye ko bahoranye umushinga umwe wo kuhira wakoreraga ku buso bwa hegitari 265 mu karere kose . aha anashima imbaraga uyu mushinga Hinga Weze washyize mu kuhira ubuso bunini muri aka Karere.

“Uyu mushinga ni ingirakamaro kuko muri aka karere haboneka imvura nke, kubw’iyo mpamvu dukenera amazi menzhi mu kuvomera imyaka yacu. Hamwe n’ubufatanye na Hinga Weze ndetse na RAB, twahisemo gukora uyu mushinga nk’igisubizo kandi tuzarushaho kwegera abahinzi na nyuma y’uko Hinga Weze izaba irangije ibikorwa byayo. Ni amahirwe kuri twe, turasaba abatuye hano kwita no kubungabunga ibi bikorwaremezo bazaniwe”


Narcisse Ndagijimana, ni umuyobozi w’umushinga Hinga Weze mu Rwanda, yavuze ko uyu mushinga wa milioni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, uri gushyirwa mu bikorwa mu turere 5, tw’u Rwanda turimo aka Ngoma, Bugesera, Gatsibo, n’aka Kayonza.


Straton Dusengimana, umuyobozi wa Koperative ‘Twigire Muhinzi’


Innocent Mudahemuka, umuyoozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngoma, ashima uuhare rwa Hinga weze mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi muri aka gace.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA