Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abize gutunganya umusatsi bagera kuri 525 bahawe impamyabushobozi- Rwanda polytechnic



Yanditswe na Anathalie NYIRANGABO Yasomwe na

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gicurasi 2019, ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro( Rwanda polytechnic) ryahaye impamyabushobozi abakora umwuga wo gutunganya umusatsi bagera kuri 525 nyuma yuko bagaragaje ko babishoboye binyuze mu isuzumabushobozi bakorewe.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko impamyabushobozi bahawe zizafasha umwuga wabo kugira agaciro ku isoko ry’umurimo kuko bazajya bawukora bafite n’icyangombwa kigaragaza ko babyize ndetse banabyemerewe.

Mukamana Ernestine utuye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kagarama; ni umunyeshuri urangije kwiga gutunganya umusatsi.Avuga ko yari asanzwe abikora, ariko ko hari ubumenyi yungutse buzamufasha gukora akazi ke neza.Yagize ati “Maze imyaka 25 nkora umwuga wo gusuka, ariko kuba mbonye impamyabushobozi ngiye kurushaho kubikora neza. Hari igihe usuka umuntu akumva ko utabizi, ariko ubu nzajya mbikora kinyamwuga nk’umuntu wahawe ubundi bumenyi”.

Yakomeje agira ati “Ubu namenye ko umuntu usuka ariwe umenya umusatsi w’umukiriya, ukaba wamugira inama yo kumesamo niba harimo umwanda kuko gusuka umuntu ufite umwanda mumutwe ari bibi cyane. Ikindi nungutse ni uko umusatsi utunganywa bitewe nuko umeze, umusutsi agomba kubanza kureba niba umusatsi woroshye cyangwa ukomeye, akanamenya ingano ndetse n’ubwoko bw’amavuta asiga mumutwe.”

Ngonga Bienvenue ukorera umwuga wo gutunganya umusatsi i Nyamirambo, yavuze ko yungutse ubumenyi bwinshi kandi ko bizamufasha kurushaho guha servise nziza abakiliya be.Yagize ati “Nungutse byinshi bijyanye no gutunganya umusatsi harimo nko gusuka amadirede,gukora pulante, kumenya amavitamine yo mumutwe wakoresha, kudefiriza n’ukuntu twabyitwaramo imbere y’umukiliya.ubu ntandukanye n’umuntu utarabyize kuko ashobora kuba abizi, ariko adafite ubumenyi buhagije cyangwa atazi amazina y’ibikoresho. Ushobora kuba uzi kudefiriza, ariko utazi ubwoko(Quality) bw’umusatsi w’umuntu ugiye gukorera kuko produwi ziratandukanye kandi abantu bose ntibafite uruhu rumwe rw’umutwe. ibyo rero utabyize mu ishuri ntabwo muri salon babikwigisha.”


Ngonga Bievenue, umwe mu bahawe impamyabushobozi

Ngonga kandi yavuze ko kubona impamyabushobozi bimuhaye amahirwe yo gushyira mu bikorwa imishinga ye yari afite ashingiye ku bumenyi akuye mu ishuri.
Umuyobozi wungirije wa Rwanda polytechnic ushinzwe ibijyanye n’amasomo, Uwamariya valentine yasobanuye ko gahunda yo guha agaciro ibyo umuntu yigiye ku murimo igamije guha amahirwe abantu batigiye ubumenyingiro mu mashuri asanzwe, bakaba barigiye kumurimo, ariko nta cyemezo bafite cyahamiriza abakoresha ko ubushobozi babufite.

Uwamariya yavuze ko abahawe impamyabushobozi mu byo gutunganya imisatsi binyuze muri gahunda yo guha agaciro ibyo umuntu yigiye ku murimo, zibarirwa ku rwego rwa mbere muri gahunda y’impamyabushobozi Rwanda polytechnic itanga. Ariko zikaba zinabafungurira amahirwe yo gukomeza kwigira ku murimo kugira ngo babe bakorera n’izindi zo mu rwego rwisumbuyeho.

Yagize ati ”Abahawe impamyabushobozi, uyu ni umwanya wo gukomeza kongera ubumenyi bwanyu mu mwuga, no kunoza umurimo bityo mukiteza imbere ndetse mukanateza imbere igihugu cyanyu.” Uwamariya yakomeje avuga ko imbogamizi bafite ari uko Rwanda polytechinic ari ikigo gishya kitaranamenyekana. Yagize ati ”Mu ngamba dufite ni ukwamamaza hirya no hino icyo Rwanda polytechinic isobanuye ndetse n’icyo ikora kugira ngo benshi bikorera, ariko bakeneye kwigira ku murimo bayimenye hanyuma babone kuyigana.”

Umuyobozi uhagarariye ishyirahamwe ry’abatunganya imisatsi (Beauty makers association) Ingabire Marie Clarisse yavuze ko kuba abari basanzwe bakora uyu mwuga bahawe impamyabushobozi bifite akamaro kuko iyo ukora ikintu utize hari byinshi uba utazi. Yagize ati ”Izi mpamyabushobozi bahawe zirabagirira akamaro cyane kuko zirabafasha kwiremamo icyizere kandi zibahe gutuza mu murimo barimo kuko bazaba bari mumurimo bafitiye ubumenyi ndetse n’icyangombwa cyemeza ko babyize nkuko n’abandi bose biga bakazihabwa. Ibi rero biratanga icyizere ku musaruro bazatanga mu kubaka igihugu kuko bazaba bahagaze hamwe bizeye ko badakora ibintu bisuzuguritse kandi bazi ko bahawe agaciro mu mwuga bakora ndetse banatange umusaruro aho bakorera.”

Kuva mu mwaka wa 2014, gahunda yo kwigira ku murimo yakozweho igeragezwa n’ikigo cy’ubumenyi ngiro WDA, aho abubatsi bagera ku bihumbi 13800 bakorewe isuzumabushobozi bagahabwa n’inyemezabushobozi. Iyi gahunda kandi igaragara no muri politiki ya leta y’u Rwanda yo kwigira ku murimo (Workplace Learning Policy) yemejwe mu mwaka wa 2015. Muri mutarama uyu mwaka wa 2019,kubufatanye bw’urugaga rw’abikorera (PSF) no ku nkunga ya Suiss Cooperation Development Agency binyuze mu mushinga wayo Suiss contact, Rwanda polytechnic yahaye impamyabushobozi abakozi barenga 200 bakora mu bukanishi bw’ibinyabiziga (Automobile Mechanics). Gusa imibare igaragaza ko ikiri hasi ugereranije n’umubare w’abikorera bataragira ayo mahirwe yo gukorerwa isuzumabushobozi, barimo abakora ibikomoka ku mpu n’abakora umwuga w’ubudozi.


Abarangije mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda polytechnic)





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA