Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Major. Callixte Sankara yagaragarijwe itangazamakuru



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 13 Mata 2019 agashyikirizwa u Rwanda, Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Rwanda, RIB rwerekanye mu itangazamakuru, Nsabimana Callixte, wamenyekanye nka Major Sankara. Akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’iterabwoba no kurema umutwe witwaje intwaro utemewe ndetse n’ibikorwa bitandukanye bw’ubwicanyi.

Sankara yagejejwe imbere y’abanyamakuru yambaye amapingu, gusa nta kintu na kimwe yavuze. Yari yambaye amataratara arinda azuba, kuburyo nta munyamakuru wabashije kubona neza indoro ye, ariko yanyuzagamo akamwenyura.

Umwunganizi we mu mategeko, Me. Moise Nkundabarashi niwe wasobanuye iby’umukiliya we, avuga ko afunzwe bikurikije amategeko kandi nta kibazo na kimwe ahura nacyo aho afungiwe n’Ubugenzacyaha, kuri uyu wa Gatanu bikaba ari nabwo biteganyijwe ko dosiye ye ihita ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yasobanuriye abanyamakuru ko uyu Nsabimana Callixte, ibyaha ashinjwa binagizwe na bimwe we ubwe yiyemereye akanabyigamba, birimo ibikorwa by’iterabwoba bigaragazwa n’ibitero byagagwe mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo nka Nyaruguru na Nyamagabe ndetse no mu ishyamba rya Nyungwe aho abantu bamwe bahasize ubuzima, abandi bagakomereka. Ibi Sankara yagiye abyigamba we n’umutwe yari abereye umuvugizi yavugaga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Modeste Mbabazi ntiyabwiye abanyamakuru aho Sankara yafatiwe ndetse n’uburyo yagejejwe mu Rwanda kuko yashimangiye ko ibi ari bimwe mu bikigize igikorwa cy’iperereza no gukusanya ibimenyetso. Ngo abantu bazagenda babimenya neza ubwo iburanisha rizaba ryatangiye.

Icyakoze avuga ko aho umuntu yaba ari hose ku isi, ibyaha nk’ibyo Sankara ashinjwa byatuma hakorwa ibishoboka byose akagezwa imbere y’ubutabera.

Reba Video Hano, Uburyo byari byifashe

https://www.youtube.com/watch?v=J7YfywuK2IY





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA