Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kinyinya: Komite nyobozi nshya z’umuryango FPR-Inkotanyi mu tugali n’imidugudu, zahize kuzamura umubare w’abanyamuryango.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2019, abanyamuryango b’umuryango FPR-Inkotanyi mu Gihugu bitoreye abagize komite nyobozi z’umuryango ku rwego rw’imidugudu n’utugali. Mu murenge wa Kinyinya, bamwe mu batowe bahigiye kwinjiza umubare munini w’abanyamuryango.

Ni amatora yatangiye saa 9h00 z’imugitondo, abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bazindutse, babanza gutora abagize komite nyibozi ku rwego rw’umudugudu, habona gutorwa abagize ko mite nyobozi ku rwego rw’akagali.

Abanyamuryango bamaraga gutora komite nyobozi ku rwego rw’imidugudu bahitaga bitahira, bityo inteko itora igasigara igizwe n’abagize komite nyobozi z’umuryango FPR-Inkotanyi bari bamaze gutorwa ku rwego rw’imidugudu, bakabona kwitoramo Komite nyobozi ku rwego rw’Akagali.

Twagiriyaremye Jean Damascene, yatorewe kuyobora komite nyobozi y’umuryango ku rwego rw’Akagali ka Kagugu (Chairman) yahigiye kongera umubare w’abanyamuryango. Ati ” icya mbere tugiye gushyira imbere ni ukongera umubare w’abanyamuryango. Twari kuri 91% by’abaturage bose b’akagali ka Kagugu, ariko turashaka ko nibura muri iyi manda dutorewe bagera kuri 95%”



Twagiriyaremye Jean Damascene, Chairman w’umuryango mu kagali ka Kagugu

Bwana Jean Damascene, asanga kuri we, azibanda mu gufasha mu myubakire y’ibikorwaremezo bitameze neza mu kagali abereye Chairman. Ngo ni muri gahunda yo gushyigikira ibikorwa bya Leta kuko uyu muryango FPR inkotanyi ufatwa nka moteri y’Igihugu.

Ntazinda Emmanuel yatorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akagali ka Gacuriro, yagize ati ”Imigambi mfite ni ugukorera abanyarwanda, ni ugushyira imbaraga twese hamwe nka komite yatowe, tugakorana neza na komite nyobozi z’umuryango n’izisanzwe ku rwego rw’imidugudu.”


Ntazinda Emmanuel, Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi, watowe mu kagali ka Gacuriro

Bwana Ntazinda yashimangiye ko bazafasha abayobozi b’inzego z’ibanze bayoborana mu kwesa imihigo baba barashyizeho umukono.

Umuhoza Rwabukuimba, Uzwi ku Izina Mado, asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya. We yatowe nka komiseri ushinzwe imiyoborere myiza muri komite nyobozi y’umuryango FPR- Inkotanyi ku rwego rw’akagali ka Gacuriro, yatubwiye ko asanzwe azobereye guhuza ibikorwa by’umuryango ku rwego rw’Umurenge, Ati ”ubundi komite nyobozi niyo itanga umurongo, amahirwe mfite ni uko natorewe uyu myanya ndi no mu bunyamabanga nshingwa bikorwa bw’ibyo bikorwa, bityo ndatekereza ko bizatworohera kugeza ku baturage gahunda zibateganyirijwe”

Yongeye ho ati “Gahunda tugenderaho ni iza RPF, nk’ishyaka riyoboye igihugu. Uyu ni umuryango w’abanyarwanda, gahunda yose tugenderaho ni iya RPF”

Muri rusange, Umuhoza Rwabukumba, yashimye uko amatora yagenze mu murenge wa Kinyinya ayoboye, ashima ubwitabire bw’abanyamuryango mu matora y’uyu munsi.

Nko mu tugari twa Gasharu na Murama, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barangije amatora bahita bakurikizaho igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugura intebe z’anyeshuli kugira ngo hakemurwe ikibazo cyigeze kuhavugwa cy’abanyeshuli biga bicaye hasi.

Biteganyijwe ko ku itariki 1 Kamena 2019, abagize komite nyobozi z’umuryango FPR- Inkotanyi ku rwego rw’utugali bazatora komite nyobozi z’uyu muryango ku rwego rw’imirenge.


Abagize Komite nyobozi y’umuryango FPR-Inkotanyi/ Akagali ka Kagugu


Abagize komite nyobozi ku rwego rw’akagali ka Gacuriro


Mugabo Daniel, Komiseri ushinzwe imiyoborere muri komite nyobozi y’umuryango
FPR-Inkotanyi mu kagali ka Kagugu, araganiriza abagize inteko itora


Nyuma yo gutorerwa kuyobora umuryango ku rwego rw’imidugudu, inteko itora itegereje gutora komite ku rwego rw’akagali.


Nyuma yo gutora bacinye akadiho.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA